RICTA yashimiye ibigo byafashije mu kubaka no guteza imbere urusobe rwa Internet mu Rwanda
Mu cyumweru gishize, ubwo isi yose yizihizaga Icyumweru cy’Abakiriya (Customer Service Week), Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe gucunga izina ry’Igihugu kuri Internet (RICTA – Rwanda Internet Community and Technology Alliance) cyafashe umwanya wo gushimira ibigo byagize uruhare rukomeye mu kubaka no gukomeza urusobe rw’Internet mu Rwanda.
Urugendo rwo gushyiraho Rwanda Internet Exchange Point (RINEX) rwatangiye mu mwaka wa 2002, ubwo abatanga serivisi za Internet (ISPs) mu Rwanda babonaga ko hakenewe ahantu hihariye ho guhererekanya amakuru hagati yabo mu buryo bworoshye, bwihuse kandi butabanje kunyura hanze y’igihugu.
Byageze hagati ya 2003, iyo ntego iba impamo. Icyo gihe, abatanga serivisi ebyiri za Internet bari ku isonga hamwe n’itsinda ry’abakorerabushake mu ikoranabuhanga, bakorera hamwe bashyiraho urusobe rwa mbere rw’itumanaho rusangira amakuru imbere mu gihugu.
https://x.com/RICTAInfo/status/1977709053250793507?t=UvGXWYfLa1kNhFWN8_epRw&s=19
Ubu bwitange bwabo n’ubushake bwo guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda ni rwo shingiro rya RINEX turimo kwishimira uyu munsi.
Nyuma y’umwaka wose w’imyiteguro, Rwanda Internet Exchange Point (RINEX) yatangijwe ku mugaragaro muri 2004 n’Ikigo cy’u Rwanda cy’Ikoranabuhanga (RITA – Rwanda Information Technology Authority), ku bufatanye na SIDA (Swedish International Development Cooperation Agency) n’Ishuri Rikuru rya KTH ryo muri Suwede.
Ibigo bya mbere byinjiye muri uru rugendo rw’iterambere harimo BSC (yahoze yitwa Artel), Liquid Telecom (yahoze yitwa Rwandatel), n’Universite y’u Rwanda. Ibi bigo byabaye ishingiro ry’uruhererekane rw’iterambere ry’ikoranabuhanga, byafunguye inzira nshya yo koroshya ubuhahirane bw’amakuru imbere mu gihugu.
Mu mwaka wa 2014, nyuma y’ibiganiro byahuje impande zose z’ingenzi mu rwego rw’ikoranabuhanga, RICTA n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) basinye amasezerano y’ubufatanye (MoU) aha RICTA ububasha bwo gucunga no guteza imbere RINEX.
Kuva ubwo, RINEX yakomeje gukura, iba urubuga rukomeye rwo guhererekanya amakuru hagati y’abatanga serivisi za Internet, abatanga serivisi z’itumanaho rya telefoni zigendanwa, amabanki, inzego za Leta, n’amashuri makuru.
Uyu munsi, RINEX ni rumwe mu nzego zifite uruhare rukomeye mu kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga mu Rwanda, rufite abanyamuryango 21 barimo abatanga serivisi za Internet, abatanga serivisi za telefoni, inzego za Leta, ibigo by’imari, n’amashuri makuru. RINEX ifasha mu kwihutisha umuvuduko w’itumanaho n’itangwa rya serivisi za Internet, kugabanya igiciro cy’itumanaho hagati y’abakoresha Internet bo mu gihugu, kongera umutekano w’itumanaho n’ububiko bw’amakuru imbere mu gihugu, no gushyigikira gahunda y’igihugu y’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga (Smart Rwanda Master Plan).
Mu rwego rwo kwizihiza Customer Service Week, RICTA yagaragaje ishimwe rikomeye kuri BSC, Liquid Telecom, n’Universite y’u Rwanda nk’ibigo byafashe iya mbere mu gushyiraho urusobe rwa mbere rw’itumanaho rusangiwe mu gihugu.
Mu butumwa bwa RICTA, bavuze ko uyu munsi bishimira iterambere rikomeye ryagezweho, ariko cyane cyane bibuka n’abatangije uru rugendo mu 2002–2004, kuko ntibari kuba bageze aha hatari ibyo batangiye. Ubufatanye bwabo ni bwo bwubatse imizi y’ubumenyi n’ubushobozi RINEX ifite ubu.
Ubu, RINEX iri mu by’ingenzi bifasha guteza imbere ubukungu bw’ikoranabuhanga mu Rwanda, ikaba ifite umusanzu ukomeye mu kugabanya isimburana ry’amakuru hanze y’igihugu no guteza imbere serivisi zishingiye ku Internet mu buryo bwizewe, bwihuse kandi burambye.



