Ubuzima

Umubare w’abivuza indwara zo mu mutwe mu bitaro bya Ndera wageze ku gipimo cya 17,7% muri 2024-2025

Ibitaro byigisha kandi bivura indwara zo mu mutwe bya Ndera (Ndera Neuropsychiatric Teaching Hospital), biherereye mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, byatangaje ko mu mwaka wa 2024-2025 byakiriye abarwayi 119,859. Iyo mibare yerekana ko abaje kwivuza muri ibi bitaro biyongereyeho 17,7% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Raporo y’ibi bitaro igaragaza ko muri abo barwayi bose, abagera ku 4,250 barwariye mu bitaro (hospitalisés) kubera indwara zinyuranye zo mu mutwe.

Mu ndwara zazanywe cyane n’abarwayi muri uwo mwaka, Epilepsy (Igicuri) niyo iri ku isonga, aho abantu 36,097 bayivurijwe muri ibi bitaro, bingana na 29,08% by’abivuje bose.

Ku mwanya wa kabiri hakurikiraho Schizophrenia, indwara ikunze kwibasira urubyiruko ruri mu myaka y’ubugimbi n’ubwangavu, aho abarwayi 24,991 bayivurijwe muri Ndera, bangana na 20,14%.

Ubusanzwe iyi ndwara ifata umuntu akiyumva nk’uri mu Isi ye yihariye, ndetse agatangira kugira ibitekerezo bitandukanye n’ukuri. Inzobere mu ndwara zo mu mutwe, Dusabeyezu Jeanne d’Arc, aherutse gutangaza ko iyi ndwara “akenshi ifata abantu batangiye kuryoherwa n’ubuzima mu mashuri cyangwa mu kazi”, kandi igaragazwa no kugira ibitekerezo bihabanye n’ukuri cyangwa n’iby’abandi bantu.

Ku mwanya wa gatatu haza Acute & Transient Psychotic Disorders, aho abagiye kwivuza ibi bibazo ari 10,349 (8,34%), naho Bipolar Disorder iza ku mwanya wa kane, ifite abarwayi 7,235 (5,83%).

Depression cyangwa agahinda gakabije yagaragaye ku mwanya wa gatanu, aho abivuje iyi ndwara ari 4,076 (3,28%), mu gihe Substance Use Disorders, bijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ubushore bwo kubyishoramo, yagaragaye ku barwayi 3,229 (2,7%).

Mu isesengura rusange, ubuyobozi bwa Ndera buvuga ko mu barwayi bose bagannye ibi bitaro, 66,335 (55,33%) bari bafite indwara zo mu mutwe (Psychiatric cases), mu gihe 53,524 (44,67%) bavurwaga indwara zifata ubwonko (Neurological cases).

Raporo y’ibi bitaro ikomeza kugaragaza ko umubare w’abagana Ndera ugenda wiyongera buri mwaka, bigaragaza uko sosiyete nyarwanda irushaho gusobanukirwa n’akamaro ko kwivuza indwara zo mu mutwe no gushaka ubufasha bw’abahanga aho kubigumana mu mibereho ya buri munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *