Perezida Kagame yakiriye abayobozi ba AU n’Umunyamabanga Mukuru wa IPU
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa 13 Ukwakira 2025, yakiriye itsinda ry’abayobozi bo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) hamwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Inteko Zishinga Amategeko (IPU), Martin Chungong, uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu i Kigali.
Martin Chungong, wageze mu Rwanda ku wa 12 Ukwakira, yakiriwe ku kibuga cy’indege na Visi Perezida wa Sena, Nyirahabimana Soline, ndetse na Senateri Cyitatire Sosthène. Uyu muyobozi akomoka muri Cameroun, akaba asanzwe ayobora IPU—ihuriro ryashinzwe mu 1889 rigamije guteza imbere ibiganiro by’amahoro, ubufatanye hagati y’Inteko zishinga amategeko, n’iterambere rya demokarasi ku Isi hose.
Indi wasoma:https://www.greenafrica.rw/rw/perezida-kagame-yakiriye-abayobozi-ba-au-numunyamabanga-mukuru-wa-ipu/
U Rwanda rufitanye umubano wihariye n’iri huriro, dore ko mu 2022 rwakiriye Inteko Rusange ya 145 ya IPU yabereye i Kigali, ikaba yaribanze ku guteza imbere uburinganire n’uruhare rw’urubyiruko mu miyoborere.
Indi wasoma:https://www.greenafrica.rw/rw/perezida-kagame-yageze-muri-guinea-conakry/
Abandi bayobozi bakiriwe na Perezida Kagame ni Komiseri wa AU ushinzwe ubuzima, ibikorwa by’ubutabazi n’iterambere ry’abaturage, Ambasaderi Amma Twum-Amoah, hamwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe imiti (African Medicines Agency – AMA), Dr. Delese Mimi Darko.
Mu biganiro bagiranye, bagarutse ku mikorere ya AMA, ikigo cyashyiriweho icyicaro i Kigali kuva mu 2021, gifite inshingano zo kugenzura no kunoza ubuziranenge bw’imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi muri Afurika. Iki kigo gishinzwe kandi gufasha mu guhuza amakuru ku byerekeye ubuziranenge bw’ibikoresho by’ubuvuzi, kugenzura ibyagezweho n’ibitagenda neza, ndetse no gushyigikira ubushakashatsi n’inganda z’ubuvuzi kuri uyu mugabane
Perezida Kagame, uzwiho gushyira imbaraga mu guteza imbere urwego rw’ubuzima muri Afurika, yagaragaje ko ubufatanye nk’ubu ari ingenzi mu kubaka ubushobozi bw’umugabane no kugabanya guterwa inkunga mu bijyanye n’imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi.




