Gicumbi : Guverineri Mugabowagahunde yasabye abaturage gukoresha neza umuhanda mushya wa Kaburimbo bamaze gutaha
Ni umuhanda uzorohereza ubuhahirane hagati y’Uturere twa Gicumbi – Gatsibo na Nyagatare ukaba ufite ibirometero bigera ku bakaba bari barawemerewe n’umukuru w’igihugu .
Iyi Kaburimbo bavuga ko yaje ikenewe, yatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa 09 Ukwakira 2025 mu murenge wa Rukomo ahari amasangano ahuza imihanda Kigali-Gicumbi – Gatuna, ndetse ikanahuza umuhanda Base – Gicumbi – Nyagatare.
Usibye koroshya ubuhahirane, iyi Kaburimbo yanagabanije igihe cyakoreshwaga mu myaka yashinze, dore ko kuri ubu imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zatangiye kuwukoresha bitandukanye n’ibihe byashize wifashishwaga n’abafite imodoka zitwara imizigo gusa.
Abahaturiye basabwe gukora amasuku ku mazu yaho, bakarushaho kwagura ubucuruzi bugomba Gukora amasaha
Guverineri Ati :twatashye umuhanda uturuka Nyagatare ukagera Gicumbi, biradufasha mu buhahirane n’ubukerarugendo kandi ahari Ibibazo y’abaturage batari babona ingurane barazibona vuba ndetse n’aho amazi atrayoborwa neza turi kubikurikirana mu gihe gito, gusa Turashima ko twabonye umuhanda mwiza, Abaturage turabasaba kuvugurura amazu yabo no kubungabunga ibikorwaremezo bashyizweho no kwita ku byapa bashyizweho hagamijwe gukumira impanuka “.
Mayor Ati :” Turashima ko iyi santire ari igice cy’ishoramari twiteguye gukorana n’abacuruzi bakahakorera ibikorwaremezo bifatika birimo parking, Ubwiherero bwafasha abaturage ndetse n’amazu meza agendanye n’icyerecyezo kandi twizeye ko bizacyemuka vuba”.
Abahaturiye bavuga ko kugenda byatwaraga umunsi wose kubera ivumbi, gusa kuri ubu ntibirenza iminota 50 kuko ikinyabiziga kiba cyagezeyo.
Hari amakuru avuga ko uyu muhanda watwaye ingengoyimari isaga Miliyari 200 dore ko ubusanzwe uturuka mu karere ka Rulindo aho witirirwa Base – Gicumbi – Nyagatare.




