Gicumbi : Abari muzabukuru basabye urubyiruko kudacyerensa akamaro k’ibidukikije
Abasaza n’abacyecuru bo muri Gicumbi , bagarutse ku kamaro k’amashyamba, kwirinda ububi bw’imyotsi iyakomokaho igahumanya ikirere, gufata neza ubutaka, n’ibindi wakwifashisha nk’amazi meza bikaguherekeza kugeza ugeze mu zabukuru .
Ni ubutumwa bagarutseho Kuri uyu wa 07 Ukwakira 2025 ku munsi ngarukamwaka wahariwe abageze mu zabukuru, baganira ku ku ngamba zimwe na zimwe zikenewe ngo ikiremwamuntu kibashe kubaho neza kandi gitekanye, harimo kubungabunga ibidukikije no kuzirikana ibyatsi bivamo imiti ifasha abivuza ahemewe mu kinyarwanda, no mu mavuriro yandi yizewe atandukanye.
Muri ibi birori byo kwihiziza umunsi ngarukamwaka w’abageze mu zabukuru, byabereye mu murenge wa Cyumba Akagari Nyaruka ho mu karere ka Gicumbi, bashimiye inzego z’ubuyobozi bwabakuye aho bari batuye mu manegeka bagatuzwa heza kugira ngo basigasire ubuzima bwabo, aho kuguma gutura ahashyira ubuzima bwabo mu kaga .
Insanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti :” Twite ku bageze mu zabukuru, dutegura ahazaza heza h’abakiri bato, ni inkingi mu iterambere rirambye”.
Usibye kugira inama bagenzi babo kandi, banagarutse ku ngamba zigezweho zo gufata neza ubutaka nko guca imirwanyasuri, amaterasi y’indinganire kuko nayo ari mu bituma umuntu ahinga imyaka ikera neza ndetse akabona amafunguro yo kumutunga, ndetse n’ubutaka bwe ntibutembanwe n’amazi y’imvura uko bishakiye, nk’uko byakundaga kubagendekera mu myaka yabo yo hambere .
Ubusanzwe bavuga ko umuntu ukuze cyangwa uri mu zabukuru agereranwa n’inzu y’ibitabo, ikaba imwe mu mpamvu yatumye batanga impanuro bagaragaza ko amashyamba afasha gutanga umwuka mwiza wo guhumeka, ariko kandi akanagira uruhare mu kurwanya indwara zikomoka ku mirire mibi dore ko hari abatera ibiti by’imbuto kandi bivangwa n’ imyaka.
Ngamije Elifazi avuga ko yavutse muri 1956 akaba yarateraga ibiti bivamo itabi ry’igikamba, avuga ko yarinywaga imyotsi yaryo igahumanya ikirere kandi aricyo gitanga umwuka mwiza wo guhumeka , ndetse ibyo bikamba bikangiza na bimwe mu bice by’umubiri we nk’ibihaha, ariko kuri ubu bakaba bari gusobanurira urubyiruko rw’ubu gutera ibiti byo kubaka amazu, kurwanya isuri ndetse n’ibiriho imbuto zo kurya.
Agira Ati :” Ntabwo wapfa kugera mu zabukuru udafite ikirere gitanga umwuka mwiza wo guhumeka, ariko kandi bigerwaho ari uko twabungabunze amashyamba, none ese aho kwirirwa dutumagura ibikamba bitwicira ubuzima bikanangiza ikirere, ntitwatera ibiti by’imbuto tugakora amashyamba ameze nka Eden twumva muri Bibiliya, twabikora kandi bikadufasha gutegura ejo heza h’amasaziro y’abana n’abuzukuru bazadukomokaho”.
Nyiramariro Emelita nawe ni umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 80, avuga ko iyo uturanye n’ishyamba cyangwa ugatera ibiti hafi yaho utuye ntako bisa, kuko uhumeka neza bikakurinda indwara za hato na hato zikunze kwibasira imyanya y’ubuhumekero.
Ati :” Turasaba abakiri bato kwita ku mashyamba akabafasha guhumeka neza, havamo ibiti byubakishwa amazu, dufata amazi y’imvura gusa kandi ayo mashyamba twirinde kuyifashisha tujya gutashya inkwi zo gucana ngo duhumanye ikirere, ahubwo twifashishe uburyo twakanguriwe n’abayobozi bacu hagamijwe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bikunda kwibasira imyaka yacu twahinze mu mirima “.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel ashimira abageze mu zabukuru bakomeje gutanga impanuro zafasha abakiri bato kugera mu zabukuru, harimo no kwitabira amashuri dore ko abakuze bavuga ko ubuzima bwahindutse, bitakiri ugushakira imibereho ku bikomoka ku buhinzi gusa.
Agira Ati :” turasaba Urubyiruko, abafite akazi, abayobozi n’abandi base kuzirikana ko aho tugeze tuhacyesha abageze mu zabukuru, dufatanye kwita kuri ibi bihe by’imvura ku buryo ibibazo byo kwita ku buzukuru babo tubifatanye, dutange ubwisungane mu kwivuza ndetse na ejo heza hagamijwe kwiteganyiriza kuzagira amasaziro meza”.
Ibirori by’uyu munsi byaranzwe no kuremera abageze mu zabukuru badafite ubushobozi, bahabwa ibyo kuryamaho, ibikoresho by’isuku, ibyo kurya n’ibindi bigomba kubafasha mu masaziro.






