RAWO yizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe inyamaswa ikingira imbwa zirenga 200
Mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe inyamaswa uba tariki ya 4 Ukwakira buri mwaka,umuryango Rwanda Animals Welfare Organisation(RAWO) wifatanyije n’Abatuye mu murenge wa Nyange,mu karere ka Musanze, bawizihiza bikomatanyije n’igikorwa cyo gukingira imbwa zabo.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira 2025, aho imbwa zirenga 200 zakingiwe ndetse zinahabwa ibyangombwa(ifishi) byemeza ko zakingiwe urukingo zizongera guhabwa nyuma y’umwaka.
Nk’uko RAWO isanzwe ibifite mu nshingano no mu ntego zayo mu kurengera ubuzima bw’amatungo,gukingira imbwa ni kimwe mu bikorwa byo kuzitaho no kuzirindira umutekano, kuwurindira sosiyete izi mbwa zibamo hagamijwe kwirinda ibyago bibaho ku muntu wese urumwe n’imbwa idakingiwe aho bimuviramo kurwara ibisazi by’imbwa, birangira uwabirwaye apfuye.
Abaturage boroye izi mbwa bagaragaza ko bamaze kumenya neza ko nazo ari amatungo meza Kandi afite akamaro gakomeye mu rugo, haba mu gucunga umutekano,kubana neza na sosiyete y’abantu.
Ayingeneye Alice yagize ati:” Iri tungo(imbwa) turibona nk’ingirakamaro kuko ridufasha gucunga umutekano mu rugo cyane cyane n’ijoro aho ryirukana abajura rikanadufasha kumenya aho bihishe tukaba twabafata, ni itungo rikunda nyiraryo cyane ku buryo nshobora kuba inshuti yawe Kandi ikindi imbwa yubahiriza inshingano ifite mu rugo mu gihe uyoroye ayifashe neza.”
Tugirumwami Bernard avuga ko aya matungo yabo agira akamaro mu rugo ariko ahanini biturutse ku rukundo yabanje kwerekwa.
Ati:”Badushishikarije kuzajya tuyakingiza buri mwaka Kandi nibyo birakwiye kuko tuba tuzihaye ubwirinzi ariko natwe twishakiye umutekano kuko ishobora kuba idakingiye ikakuruma itabishaka ukarwara bya bisazi bavuze, imbwa Uko uyitaho nayo niko irushaho kubana nawe neza, turashimira RAWO yabidufashijemo ariko natwe ubu tugiye kubigira intego ,kuko ubu badufashije kuzikingira ariko ubutaha natwe tugomba kwikingiriza tutabanje gutegereza ubufasha.”
Umuyobozi wa RAWO,Masengesho Jean Claude yavuze ko bakoze iki gikorwa mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe inyamaswa aho bibanze ku mbwa kubera ibyago runaka zishobora guteza mu gihe zaba zititaweho mbere.
Ati:”RAWO nk’umuryango ureberera amatungo mu Rwanda,twifuje ko twakora iki gikorwa ku rwego rw’igihugu,tugashishikariza Abanyarwanda ko itungo n’inyamaswa zo muri Pariki bigomba kwitabwaho,zikagira ubuzima bwiza,zikabona ibikenewe kuko byose ari ibinyabuzima.Twifuje ko twakora iki gikorwa cyo gukingira imbwa no kwigisha abaturage bazifite uburyo nazo ari ibiremwa kugira ngo nazo zibeho neza.”
Umukozi wa RAB ushinzwe gukurikirana indwara z’amatungo ku rwego rw’igihugu Dr Ntegeyibizaza Samson yagaragaje ko kuzirikana ubuzima bw’amatungo ari ukuzirikana ubuzima bw’abantu.
Ati:”Uyu ni umunsi w’ingenzi ndifuza ko abantu barushaho kubyumva neza kuko kuzirikana ubuzima bw’amatungo ni ukuzirikana ubuzima bw’abantu Kandi ni ukuzirikana imibereho y’abantu ku Isi nk’uko insanganyamatsiko y’uyu munsi ibjgaragaza “Save the animals,save the planet” (Zirikana amatungo,Zirikana Isi).”
Umuyobozi w’urugaga rw’abaganga b’amatungo mu Rwanda Dr Kayumba Charles gukingira imbwa ari ingenzi kuko imbwa idakingiye iba ari inshuti y’umuryango ariko ishobora kubera uwo muryango ikibazo gikomeye mu gihe runaka.
Ati:”Imbwa ni tungo ryiza Kandi ribanira neza abo ribana nabo mu rugo,ikindi rikagira uruhare mu gucunga umutekano kuko ubu risigaye rikoreshwa ahantu henshi ndetse no mu bikorwa by’ubutabazi. Ni itungo mushobora kubana neza ariko igihe runaka ikaba yanakuruma bitewe n’impamvu runaka cyangwa ikaruma umuturanyi cyangwa se irindi tungo ryo hafi aho.iyi ikurumye hari virusi iba mu bikonda byayo,irakwinjira igateza ibyago byo kurwara ibisazi by’imbwa,uwo byagaragayeho nta rukingo sofa kubona kuko akenshi birangira apfuye.”
Yakomeje ati:” Iyi niyo mpamvu twahisemo kwizihiza uyu munsi wahariwe inyamaswa muri ubu buryo,dukingira imbwa, kugira ngo niba twizihiza uyu munsi,tunamenye ikigomba gukorwa kugira ngo inyamaswa n’abantu babashe kubana neza,buri ruhande rubone umutekano ikwiye.”
Abaturage boroye imbwa, basabwe kuzigenzura n’uburyo bukwiriye birinda kuzirekura hanze y’urugo batarikumwe nazo Kandi zikajyana n’umuntu mukuru, kuzambika ishene n’igihoho cyo ku munwa igihe zigenda ahari abantu benshi Kandi bakazigaburira uko bikwiye.
Nyange ni umwe.mu.mjrenge yo mu karere ka Musanze, yegereye pariki y’igihugu y’ibirunga ari naho RDB yaboneyeho umwanya wo gusaba aba baturage ko bakwiye kurinda imbwa zabo ntizivogere pariki kuko zishobora kubongamira inyamaswa zirimo ingahi ndetse n’umutekano waba mukerarugendo muri rusange.
Uyu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe inyamaswa 2025 no gukingira imbwa, witabiriwe n’inzego zitandukanye nka MINAGRI,RAB,w’urugaga rw’abaganga b’amatungo mu Rwanda,RDB,Gorilla Doctors n’inzego bwite za Leta.





