AmakuruIbidukikije

Gicumbi : Umushinga Green Gicumbi wibukije urubyiruko ko ubutaka bw’uRwanda bugomba gufatwa nka Zahabu

Umuganda udasanzwe wateguwe n’umushinga Green Gicumbi, wabaye ku bufatanye n’urubyiruko ruturuka mu ihuriro ry’abakiri bato ariko bibanda cyane ku mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi Ryaf (Rwandan Youth Agribusiness and Famers) hagamijwe kwiteza imbere, bashimangira ko ubutaka bw’uRwanda bufite akamaro kanini .

Babigarutseho kuri uyu wa 26 Nzeri 2025 mu muganda udasanzwe wabaye wo gutera urubingo rwo gufata ubutaka ahari amaterasi y’indinganire mu murenge wa Byumba , bikazabafasha mu kubungabunga ubutaka bw’abaturage, kurugaburira amatungo yabo (urubingo) ndetse no kubungabunga ahatewe ibiti bivangwa n’imyaka.

Mu butumwa butandukanye bagejejweho n’umushinga Green Gicumbi, bibukijwe ko guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ari inshingano za buri wese, ariko bakazirikana ko ku isonga ubutaka bwacu bugomba gufatwa nk’imari ikomeye dore ko babugereranije nk’ ibuye ry’agaciro rizwi nka Zahabu, iri mu bihenze cyane ku isi .

Umuyobozi w’umushinga Green Gicumbi Kagenza Jean Marie Vianney avuga ko mu mirenge icyenda ikorerwamo n’uyu mushinga, habayeho ubufatanye bukomeye bw’urubyiruko, aho banahaye akazi abagera ku bihumbi 90 gusa ko ikigamijwe ari ugutera ibiti, kurwanya isuri n’ibindi bifasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe .

Avuga ko banibanda cyane ku kubungabunga icyogogo cy’umuvumba werekeza ku nupaka wa Gatuna gikunze kubangamira icyayi gihinzwe mu gishanga bitewe n’amazi y’imvura ndetse ko cyangiza n’imyaka y’abaturage, harimo no kwita ku baturage bahoze batuye ahari gushyira ubuzima bwabo mu kaga bakimurwa, bitewe no gutura mu manegeka ndetse bagatuzwa heza ariko ubutaka bwabo ntibukomeze gutembanwa n’isuri.

Kagenza JMV uyobora Green Gicumbi Yagize Ati :” Twahuje abaturage b’akagari ka Gashirwe na Gisuna gutera urubingo rurwanya isuri kandi rugatunga n’amatungo yabo, hagamijwe gutera ibiti bivangwa n’imyaka, gusa turasaba abaturage by’umwihariko urubyiruko twifatanije uyu munsi gufata neza ubutaka nk’uko dufata dufata Zahabu y’agaciro, tubungabunge ibidukikije, duhangane n’imihindagurikire y’ibihe kandi tuzabigeraho dufatanije “.

Urubyiruko rwize ubuhinzi ruvuga ko rugomba gushyira mu igenamigambi gahunda yo kubaka igihugu kizira isuri, kandi ko kuri ubu ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga kandi ko bigirwamo uruhare runini n’urubyiruko rw’Akarere ka Gicumbi hagamijwe gutegura imbere heza mu myaka y’ahazaza habo .

Riaf itanga amahugurwa ku rubyiruko mu gihugu hose mu myuga y’ubuhinzi n’ubworozi bakabikora mu buryo b’umwuga, kandi bagafashwa koroherezwa kubona ubushobozi bw’amafaranga aturuka ku nguzanyo, dore ko kuri ubu hateganijwe umushinga ugomba kunyuzwa muri BRD no gukorana na Sacco ziri mu turere ngo Urubyiruko rurusheho kubona igishoro kibateza imbere.

Unushinga Green Gicumbi wakoze umuganda udasanzwe aho baciye amaterasi mu mirima banatera urubingo mu rwego rwo kurwanya isuri no gufata ubutaka
Umuyobozi wa Green Gicumbi Kagenza JMV afatanya n’urubyiruko gutera urubingo ahari amaterasi y’indinganire muri Byumba
Urubyiruko rwitabiriye Umuganda

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *