Politiki

Uburinganire ntibuvuze kuringanira na kontwari-Minisitiri Hon.Uwimana Consolee

Mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire mu Ntara y’Amahyaruguru cyabereye mu karere ka Musanze,mu murenge wa Cyuve,bamwe mu bagabo bagaragaje ko hari abagore bitwaza ko bahawe ijambo bikabaviramo kwitwara nabi imbere y’abagabo babo no kwishora mu tubari bagataha bwije cyane.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mur iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 23 Nzeri 2025, aho imiryango itandukanye yongeye kwibutswa kubahiriza ihame ry’uburinganire kuko ari imbarutso y’iterambere n’ubwumvikane mu rugo no mu mibanire rusange ituma abana babyaye bakura neza Kandi batekanye.

Ikibazo cy’imyumvire mibi ya bamwe mu bagore ku bijyanye n’uburingsnire bw’umugore n’umugabo mu rugo, kiri mu byagarutsweho cyane kuko hari abagabo bagaragaje ko imvugo yabaye “Nkoraho bagufunge” bigatuma imiryango yabo ihora isa n’iregetse bityo iterambere rigahera nka nyomberi, ubuharike no guta ingo bikiyongera.

Umuturage witwa Nsanzumukiza Jean Michel yagaragaje ko kumva nabi ihame ry’uburinganire bwo mu rugo, birikuba intandaro ikomeye yo gusanga umugabo ariwe usigaye ataha kare,umugore akazi anuturaho urugi mu gicuku yahoze mu kabari.

Ati:” Bamwe mu bagore bumva ko kuba barahawe ijambo,bigaranzuye abagabo babo,ugasanga nta gahenge bifuza ko umugabo yagira kuko azi neza ko numutonganya arakurenga RIB ikaba ikubitse, mu tubare twinshi urigusangamo abagore benshi byose biterwa no kuba bumva ko kuringanira n’abagabo ari uguhindura imico ,ukaba igikuke ku buryo ntawakuvugaho ariko nyamara iyi niyo ntandaro nini y’amakimbirane dukomeje kubona hirya no hino asenya umuryango n’abana bakabigenderamo.”

Mu kiganiro Minisitiri Hon.Uwimana Consolee muri minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango(MIGEPROF)yagiranye n’abaturage imbere y’imbaga, bamwe mu bagabo bamweruriye ko iki kibazo kibahangayikishije ndetse banemeza ko RIB itinda kumva ibibazo byabo ugereranyije n’abagore.

Ibi babikomojeho basa n’abisabira ubuvugizi ari naho Minisitiri Hon.Uwimana Consolee, yatangiye kubaza abagore umwe ku w’undi uko basanzwe bumva ihame ry’uburinganire mu ngo zabo. Hari abagaragaje ko babyumva neza ndetse ko bibafasha kubaka umuryango uhamye Kandi uteye imbere ariko nabo bemeza ko hari abagore babigendeyeho bananiza abagabo bashakanye.

Minisitiri Hon. Uwimana Consolee yavuze ko uburinganire bw’umugabo n’umugore atari uguhangana no gutura mu kabare,abasobanurira ko bagomba kuringanira mu biteza imbere umuryango wabo buri wese akabigiramo uruhare.

Ati:” Twahoze tubaza impamvu abagore ba hano basigaye bakunda kwirirwa no gutinda mu tubare cyane ariko hano barabigatagaje, uburinganire sicyo bisobanura kuko kubwumva nabi ugasenya umuryango wawe ntuba wubahirije uburinganire, uburinganire bw’umuryango si ukuringanira na kontwari yo mu kabare kuko siho urugo rwubakirwa Kandi murabizi ko inzoga ubwazo ari kimwe mu bitera amakimbirane ari nayo mpamvu leta yacu yashyizeho gahunda ya “Tunyweless-Tunywe gake” byanashoboka tukazireka.”

Yakomeje ati:” Gahunda y’uburinganire hagati y’umugore n’umugabo yagakwiye kwifashishwa muhuza ibitekerezo mukajya inama yo kurera abana, gukora ibikorwa by’iterambere mufatanyije ndetse ikindi ni uburenganzira bungana ku mutungo w’urugo haba kuwongera cyangwa kuwukoresha neza.”

Minisitiri yagaragaje ko ihame ry’uburinganire mu muryango ari intambwe nziza mu kubaka umuryango uhamye Kandi uteye imbere akaba ariyo mpamvu inzego zitandukanye zizakomeza gushyira imbaraga mu bukangurambaga no kwigisha imiryango itarabyumva neza.

Muri iki gikorwa imiryango igera kuri 34 yo mu karere ka Musanze yabanaga itarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko yasezeranye mu birori byahuje imbaga y’abaturage n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Iyi miryango yashyigikiwe n’abayobozi barimo Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice,Meya w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien,umugenzuzi mukuru w’uburinganire Umutoni Gatsinzi Nadine,inzego z’ubuyobozi zitandukanye mu karere ka Musanze, ingabo na polisi ndetse n’izindi nzego z’umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *