AmakuruPolitikiUbuhinzi

Minisitiri w’Intebe yasabye Abanyamajyepfo kongera umusaruro w’ubuhinzi no gushimisha perezida Kagame

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin yabwiye abatuye Akarere ka Nyaruguru ko Perezida Kagame abafata nk’abantu batiganda mu kwiteza imbere, kandi ko iyo yumvise ibikorwa byabo bimushimisha.

Ibi yabigarutseho ku wa Mbere, tariki ya 22 Nzeri 2022, mu ruzindiko rw’iminsi ibiri yatangiriye mu Ntara y’Amajyepfo. Yabanje gusura igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga cya 2026A mu gishanga cy’Urwonjya, giherereye mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru.

Mu butumwa yagejeje ku baturage, yabasabye gukora cyane no kwiteza imbere kuko bishoboka. Ati: “Umusaruro w’ubuhinzi ubu uri ku toni 5 kuri hegitari, ariko turamutse dukoze neza twagera kuri toni 10 kuri hegitari. Kugira ngo tugere kuri urwo rwego bisaba guhinga buri cyanya gishoboka haba mu bishanga no ku misozi.”

Minisitiri w’Intebe yasabye Abanyamajyepfo guhinga imbuto z’indobanure, bagakoresha ifumbire y’imvaruganda n’imborera kugira ngo bongere umusaruro. Yabibukije ko ari ngombwa gushaka uburyo bwo kuhira kugira ngo bitegure guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Yavuze ko intego ari uko umusaruro w’ubuhinzi wikuba kabiri, bityo asaba ba Minisitiri bashinzwe ubuhinzi kwegera abahinzi, koperative ndetse n’abafatanyabikorwa bose kugira ngo ubufatanye na Leta burusheho kubakura mu bukene. Ati: “Iyo mwishimye na Perezida wa Repubulika arishima, mukwiye kumufasha agahora yishima.”

Mu ruzindiko rwe, Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yasuye kandi uruganda rwa Mata Tea Company ruherereye mu Murenge wa Mata, aho yirebereye aho iterambere ry’ubuhinzi bw’icyayi rigeze ndetse n’ibikorwa byo kongerera agaciro icyayi kugira ngo cyiyongere mu musaruro woherezwa mu mahanga.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *