Utuntu n'utundi

Musanze Vs Gakenke; Habonetse ibitego bingana n’icyumweru mu mukino umwe

Mu mukino wa gishuti wahuje abayobozi b’Akarere ka Musanze n’aba Gakenke, hagaragayemo umuba w’ibitego bigera kuri 7 ku mpande zombi.

Ni umukino byagaragaraga ko wihutaga cyane ugereranyije n’indi mikino yagiye ihuza abayobozi by’umwihariko iyabereye mu karere ka Musanze kuko ahanini ikipe imwe yinjizaga igitego indi icyishyura n’ubwo akagozi kacitse bikagera ku ifirimbi ya nyuma akarere ka Musanze gatsinze aka Gakenke ibitego 4-3.

Muri uyu mukino igice cyawo cya mbere by’umwihariko iminota 20 ya mbere muri 45, cyihariwe na Gakenke cyane yakunze kugerageza uburyo bwinshi bwo gutungura Musanze aho yanayibanje igitego ku munota wa 18, kiza kwishyurwa haciyemo iminota 2 gusa, igice cya mbere kirangira banganya 1-1.

Akarere ka Musanze katsinze aka Gakenke mu bagabo n’abagore

Ku mpande zombi hongewemo amaraso mashya mbere yo gutangira igice cya kabiri, aho Musanze yaje yisize insenda,itangira gusenya ubwugarizi bwa Gakenke,ari nako yaje kuyihinduka iyibonamo igitego cya 2 cyatumye abafana ba Musanze benyegeza umuriro w’ubufana,utashidikanya ko wongerereye imbagara abakinnyi mu buryo biuaragara.

Ibi byatumye Musanze ikomeza gusatira izamu rya Gakenke ,yongera kunyeganyeza inshundura zayo iyibonamo igitego cya 3 ku munota wa 71, ku ruhande rwa Gakenke hagaragara igisa no kurushwa cyane.

X link ✍️  https://x.com/KJuvenalis/status/1969070779179360419?t=7Dq8TP-vcuRojIMIHhvnMg&s=19

Musanze yakomeje kotsa igitutu abasore ba Gakenke,yongera gushima ku gatimba k’izamu iyibonamo igitego cya 4 bigera ku munota wa 82 ari ibitego 4-1.

Nyuma y’iyi minota abasore ba Gakenke baje kwereka Musanze ko bazi kuzamuka no kumanuka imisozi,barayisatira kugeza aho baje gukorerwaho ikosa mu rubuga rw’amahina,umusifuzi atanga penelite yatewe neza biba ibitego 4-2.

Ku munota wa 93, Gakenke yakomeje kugaragariza Musanze imbabazi nkeya,iyikoza akatsi mu jisho iyibonamo igitego cya 3 izamu rya Musanze risa n’irirangaye ku buryo iyo uyu mukino ukomeza byari kurangira banganya cyangwa hakabaho ubundi buryo bwo gutungurana bikomeye.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien ari mu bakinnyi bazonze ubwugarizi bwa Gakenke

Uyu munsi wo kuwa 19 Nzeri 2025, wihariwe n’Akarere ka Musanze kuko insinzi ya 4-3 y’abagabo, yabanjirijwe n’iyabagore b’Akarere ka Musanze bageze ku munota wa nyuma batsinze Gakenke igitego 1-0.

Iyi mikino yateganywaga kubera kuri stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze, ariko kubera umukino wagombaga guhuza Musanze FC na AS Kigali, watumye wimurirwa muri RP-Musanze i Nyakinama.

Iyi mikino yagaragayemo abayobozi b’uturere twombi, yasojwe n’ubusabane,abakinnyi n’abafana bahurira kumeza amwe bafatanya kwishimira insinzi y’Akarere ka Musanze ariko Gakenke yiyemeza ko ubutaha izagaruka amatovu atanyagiwe.

Uyu mukino wanyuze abafana kubera uburyo wihutaga
Abayobozi b’uturere twombi babaye abakinnyi baba n’abafana

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *