AmakuruIbidukikije

Rulindo : Hatangijwe gukorwa ubuhinzi bubungabunga ibidukikije.

Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yashimiye Abahinzi batangiye igerageza ryo gutera imyaka mu murima yabo, kandi bigakorwa mu buryo bwihariye hatabayeho kwangiza ibidukikije.

Yabigarutseho kuri uyu wa 18 Nzeri 2025, ubwo yifatanyaga n’abahinzi gutangiza igihembwe cy’ihinga 2026 A. mu gishanga cya Nyarububa kiri mu Murenge wa Rukozo, Akagari ka Mberuka ho mu Ntara y’amajyaruguru.

Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko, kuri ubu abahinzi bari gutera imyaka hatabayeho guhinga intabire mu murima wose, ahubwo bigakorwa mu buryo bwo guharura ubutaka, ubwatsi buvuyeho bakabwegeka ku ruhande, hagacukurwa imyobo iterwamo imbuto n’ifumbire hanyuma bakayisasira hejuru hatabayeho guhinga ubutaka bwose, bikazafasha kubona umusaruro ushimishije kandi udashobora gutembanwa n’amazi y’imvura, nk’uko hamwe na hamwe byabagaho bigateza igihombo .

Yagize Ati :” Turashima uburyo buri kugerageza ngo dutere imyaka mu buryo bubungabunga ibidukikije, duhinze ahantu hatari hato kandi tuzasarura byinshi gusa tuzabigeraho dufatanije, murasabwa kumvira inama mugirwa n’abashinzwe ubuhinzi, mugategurira imirima ku gihe, mugatera imbuto ku gihe, ifumbire y’imborera n’imvaruganda bigashyirirwamo ku gihe, kugeza ubwo tuzasarura twiteguye kubona umusaruro ushimishije”.

Igishanga cya Nyarububa cyakorewemo igeragezwa ry’ubuhinzi bubungabunga ibidukikije, gikorerwamo n’abanyamuryango ba Koperative bagera ku 1302, gifite Hegitari 81 zatewemo imbuto y’ibigori, gusa abahanga mu by’ubuhinzi bavuga ko iyo uhinze neza kuri Hegitari imwe usaruraho hagati ya Toni enye cyangwa eshanu bitewe n’uburyo wabyitayeho.

Abahinzi bo mu murenge wa Rukozo bateye ibigori mu mirima ibangikanye, aho hamwe bahinze mu buryo busanzwe ikindi gice bahinga mu buryo bubungabunga ibidukikije hagamijwe kureba itandukaniro ry’umusaruro uzaboneka mu gihe cyo kwera.

bashima uruhare runini rw’abafatanyabikorwa b’umuryango w’Ubumwe bw’uburayi (EU) babahaye amahugurwa ku bufatanye na Care international, binyujijwe muri Duhamic – Adri umuryango uteza imbere icyaro, mu mushinga wiswe Kungahara Project.

Mukandepanda Belitirde avuga ko ari mu bahinzi batangiye guhinga mu buryo bubungabunga ubutaka aho babuharura, bagatera ndetse bagasasira aho bimeze nko kuraza umurima ku buryo imvura igwa ubutaka ntibugende, kandi ko gusasira bituma imvura igwa bikinjira mu murima aho gutembanwa n’amazi.

Habimana Théogène ushinzwe imishinga muri Duhamic – Adri avuga ko bakomeje gushyigikira Abahinzi bo mu cyaro, dore ko babahaye ubwanikiro bugezweho buzabafasha kubona aho batunganyiriza umusaruro wabo ndetse ko babubakiye n’isoko ry'”imboga n’imbuto mu murenge wa Cyungo wegeranye na Rukozo hagamijwe kurushaho guteza imbere abaturage bo mu cyaro.

Babubakiye n’ubwanikiro bazashyiramo umusaruro w’ibigori
Guverineri Mugabowagahunde yatashye aho babubakiye isoko ry’imboga n’imbuto mu murenge wa Cyungo
Mbere Abacuruzi bakoreraga ahadasakaye, imvura yagwa bakanyagirwa, n’izuba ryava rikababangamira
Igishanga cya Nyarububa gifite Hegitari 81
Guverineri Mugabowagahunde Maurice yifatanije n’abahinzi gutera ibigori mu murenge wa Rukozo
Guverineri Mugabowagahunde agabana n'”umusaza ibigori byo gutera mu murima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *