Gicumbi : Abahinzi basobanuriwe “FOBASI” uburyo buzabafasha kwihaza mu biribwa
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwera Parfaite, avuga ko guhuza ubutaka, guhuza amatsinda bakagera kuri Koperative, ndetse no gukoresha neza ahari ibishanga bya Leta batizwa, bizabafasha gukora ibigega bigamije kwihaza mu biribwa, bakaba banasagurira amasoko.
Babigarutseho kuri uyu wa 16 Nzeri 2025, mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga cyabereye mu murenge wa Ruvune, ku butaka bungana na Hegitari 20 z’igishanga cyatijwe abaturage nta kiguzi .
Mu butumwa bwagejejwe ku bahinzi, basobanuriwe ko Fobasi (FOOD Basket Sites) ari imwe mu mikorere ihuza abaturage bahingira hamwe ku butaka buhujwe, bagaterera imyaka hamwe, gusarura nabyo n’uko, ndetse hagashyirwaho n’amabwiriza ya Koperative bazaba bibumbiyemo nko gusarurira rimwe kandi ntihagire abotsa imyaka uko biboneye, mu gihe bashaka ibyo kugaburira amatungo yabo .
Banasobanuriwe ko uburyo bwa Fobasi bugendera ku mabwiriza ya Koperative ku buryo ushonje wese adapfa gusarura uko yiboneye, ahubwo bagategereza igihe cyo gusarurira rimwe kuko no guhinga biba byakorewe hamwe.
Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo ubuhinzi bukozwe neza byibura ku butaka bungana na Hegitari imwe usaruramo Toni enye cyangwa eshanu, wakwitegereza hegitari 20 batijwe bagateraho imbuto y’ibigori nta kiguzi batanze , bizafasha abatuye mu murenge wa Ruvune n’uwa Rukomo byegeranye kwihaza mu biribwa .
Umwe mu baturage baganirije Green Africa avuga ko bishimira uburyo batekerejweho bagatizwa ubutaka bwa Leta ku buntu, kandi ko gukorera hamwe byongera imbaraga mu buhinzi, ndetse ko abazajya bacyenera kotsa imyaka bazabikorera mu mirima yabo bwite, kuko hari igihe usanga n’amatungo acyenera kurisha agatanga ifumbire nziza y’imborera.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yasabye abahinzi gufata neza ubutaka batijwe, bakirinda kotsa imyaka batarageza igihe cyo gusarura, ndetse bakegera inzego z’ibanze zikabafasha kubona ahari ifumbire nziza y’imborera ivanze n’imvaruganda, bikazabafasha kwagura ubuhinzi bwabo kandi ko nibakorera hamwe bazabona umusaruro uhagije ndetse bagasagurira n’amasoko.
Muri aka Karere biteganijwe ko ku ikubitiro hari Site zigera kuri eshanu zizafasha abaturage guhuza ubutaka batijwe , kandi ko nibikorwa kinyamwuga badateze guhura n’igihombo ahubwo ko bizatuma basagurira amasoko, ariko kandi banashishikariza abahinga mu mirima yabo kudacikanwa n’imvura igiye kuboneka muri aya mezi, bagaca imirwanyasuri izabafasha kubungabunga imyaka igiye guterwa mu mirima yabo.

n’abaturage gutangiza igihembwe cy’ihinga




