AmakuruUbuhinzi

Ubuhinzi bukorerwa muri za green house kimwe mu bifasha guhangana n’ihindagurika ry’ibihe

Abahinzi batandukanye babigize umwuga, bagaragaza ko ubuhinzi bukorewe muri za green house ari igisubizo ku bibazo by’ihindagurika ry’ibihe ryatumaga batinya guhinga mu bihe byose haba iby’izuba ndetse n’ibyiganjemo imvura kuko biri mu bibakururira ibihombo.

Nzabarinda Isaac ukorera ubuhinzi mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze akaba ari n’umutubuzi w’imbuto y’ibirayi,ubwoko bwabo butandukanye agaragaza inyungu yo gukorera muri za greenhouse kurusha Uko bakomeza gukorera ubuhinzi hanze nk’uko bisanzwe.

Ati:”Dukurikije Uko ibihe byagiye n’ihindagurika, greenhouse ifite akamaro gakomeye mu buhinzi bw’ikibhihe,usigaye uhinga wizeye imvura ikabura, wakwizera izuba ugasanga imvura niyo ibaye nyinshi umusaruro ugapfa, nyuma yo kubona ibi byose Kandi bigaragaza ko guhinga hanze nta musarueo birigutang, twatangiye gushaka igisubizo cyo gukorera muri za greenhouse kuko byo nta bihe runaka(seasons) bigira kandi n’uburyo bugezweho dukoresha mu gutubura ibirayi, bubungabunga ubutaka n’ibidukikije kurusha uko byakorerwaga hanze(open farming).”

Bemeza ko umusaruro greenhouse zitanga,itandukanye cyane n’ukonoka ku buhinzi bukorerwa hanze.

Nsengimana Evatiste,umuhinzi w’inyanya mu karere ka Bugesera yagarutse ku mbogamixi zituma basarura umusaruro muke Kandi bahinga ku buso bugari.

Ati:”Nta musarueo ufatika nabonye mu nyabya zanjye kuko nahuye n’izuva ryabaye ryinshi,kubera ko twitwa abahinzi Kandi tugomba gukora inshingano zacu turahatiriza n’ubwo nta nyungu tuba twabonyemo.”

Ikindi cyiza cya green house ni uko ibihingwa birimo bidashobora kwibasirwa n’indwara izo arizo zose.

Twagirayezu Vincent umuyobozi w ‘Agahozo Farm yagaragaje ko batangiye kubengukwa ibyiza bya green house maze avuga ko bafite intego yo kubaka izisaga 100 navuye kuri imwe bari bafite bitewe n’unusaruro babona.

Ati:”Uyu munsi dufite green house imwe ariko ni intangiriro kuko hari naho twabaye dukorera mu irenze imwe dukodesha biduha ubumenyi (experience) muri byo ku buryo iyi green house imwe iri ahangaha ishobora kuzakura ikarenga green house 100, ibiti by’inyanya birimo bisaba ibihumbi biri nawe urumva umusaruro tuzakyramo niba kuri kimwe dushobora kuzahasarura ibiro 10-15 uhita wumva Uko bingana.”

N’ubwo izi green house zigaragzwa nk’igisubizo kirambye mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe mu buhinzi, abaturage byakunze kumva bavuga ko ikiguzi cyazo kiri hejuru kubburyo batabona amafaranga yo kuzigura bitewe n’ibikoreshobbyazo.

Umukozi ushinzwe gutanga amahugurwa mu kigo gitanga amahugurwa n’inama mu mishinga y’ubuhinzi(SAIP) Ndaguha Pierre Damien avuga ko hari green house zubakishwa ibiti zihendutse kandi ziramba.

Ati:” Ubungubu Wenda kuri green house dufite iya metero kare 480 ariyo ya 16/30 ikozwe n’ibiti ,tukanayiguhana n’imbuto biteye ni miliyoni 17.5,mu gihe ibaye ari iy’ibuuma yakwikuba inshuro zirenze eshatu Kandi iyi green house y’ibiti ishobora kumara imyaka itanu ikoreshwa. Birumvikana rero niba usaruramo nka toni 12 z’inyanya ukubye Wenda n’ikiro kuri 800,urumva amafaranga umuhinzi aba akuyemo kuri season imwe n’ubundi aba ajya kunga na 1/2 cy’ayo yashoye.”

Ibinyujije mu mushinga wa SAIP ,Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozinitanga nkunganire ya 70% ku muhinzi ukeneye green house.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Mark Cyubahiro Bagabe avuga ko leta uganije kongera umusaruro ku buso mu rwego rwo kwihaza
Mu biribwa no gusagurira amasoko.

Ati:”Umuturage uhinga agakoresha inyongeranusaruro na y’amazi byanze bikunze azabona umusaruro ufatika,ni ukuvuga ngo umuhinzi wese n’umworozi aganine isoko kuko natwe politike yacu ni ukugira ngo icyo ahinze gitange umusaruro ubonetse ku butaka afite butavuze ko ari ukwagura ubuso bw’ubytaka ahubwo imbaraga turazishyira mu kongera umusaruro ku buso uko bungana kose.”

Muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST2,guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kongera umusaruro w’ubuhinzi ku kigero kiri hejuru ya 6% buri mwaka kivuye kuri 5% buri mwaka,bwari mu w’2004.

Abahinzi bagaragaza ko ubuhinzi bukorewe muri greenhouse bugira uruhare rukomeye mu kongera umusaruro kurusha ubukorerwabhanze
Nzabarinda Isaac avuga ko ubu buhinzi Kandi butangiza ibidukikije
Ibihingwa byo muri greenhouse nyibipfa kwibasirwa n’indwara cyangwa ibyonnyi

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *