Musanze: Abagore bahuguwe uko bahanga imishinga yo kubungabunga ibidukikije kandi ibaha inyungu
Ikigo Conservation Heritage–Turambe ku bufatanye na Women’s Earth Alliance (WEA) bahuguye abagore umunani (Eight Self-help Group leaders) mu mahugurwa ya Rwanda Women Climate Resilient Accelerators Program, Cohort 2 (2025–2026) afite insanganyamatsiko ” Transforming Grassroots Women Into Climate Resilient Champions”, agamije kubongerera ubumenyi bwo kurwanya ihindagurika ry’ibihe ahanini rigira ingaruka ku buzima bwabo bwa buri munsi n’ibikorwa rusange bya muntu.
Aya mahugurwa y’iminsi ibiri n’undi munsi wa gatatu wo kubasura mu matsinda yabo yabereye mu Karere ka Musanze kuva ku itariki ya 11–12 Nzeri 2025.
Yahurije hamwe abagore baturutse mu mirenge ya Kinigi na Nyange yegereye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Aba bagore bahagarariye amatsinda y’abandi, bityo bakazaba abazahugura abandi (Trainer of Trainees).
Mu byo bahuguwe harimo kumenya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’ibiyitera, uburyo byakwirindwa binyuze mu kubungabunga ibidukikije, gukora ubuhinzi butangiza, gukoresha inkono za Rondereza aho gukoresha amashiga gakondo asesagura inkwi no kohereza ibyotsi mu kirere, guhuza ubumenyi no guhanga imishinga iciriritse ituma biteza imbere ku nkunga y’ubushobozi bw’amafaranga bahabwa n’ibi bigo bibahugura.

Mukamazera Jolise wo mu Murenge wa Nyange yavuze ko yungutse ubumenyi bwisumbuyeho ku byerekeye ihindagurika ry’ibihe. Yagize ati: “Nkimara kugera muri aya mahugurwa nabashije kumenya ko hari imishinga twakora nk’abagore igafasha kubungabunga ibidukikije no kwiteza imbere. Twabonye ko dushobora gutera ibiti by’imbuto biduha umwuka mwiza, bigakurura imvura kandi bikadufasha no kubona imbuto tugurisha tukabona amafaranga.
Tunashobora gusesa ibiti byo mu mashyamba bizadufasha igihe hakomeje gahunda yo gahunda yo kwagura ubuhumekero bwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, natwe tugahabwa akazi ko kubitera tukabona inyungu ku mpande zombi.”
Nyiramahiro Immaculée, uyobora itsinda Tubungabunge Ibidukikije mu Murenge wa Kinigi, yavuze ko amahugurwa yabafashije kumenya ingamba zo kurwanya kwangirika kw’ikirere. Ati: “Twahawe ubumenyi bwo guhanga imishinga yoroheje irimo gutera imboga ziribwa, gutera ibiti bivangwa n’imyaka kugira ngo turwanye isuri no kubona ifumbire y’umwimerere. Twabonye ko nubwo nta bumenyi buhagije twari dufite ku ihindagurika ry’ibihe, ubu dufite icyo tuzageza ku bandi kandi twiteguye kubibyaza umusaruro.”
Abimana Pacifique, umuhuzabikorwa w’umushinga, yavuze ko ari gahunda igamije guteza imbere abagore, Ati:”Uyu ni umushinga uganije guteza imbere abagore,tubigisha ibijyanye n’ihindagurika ry’ibihe n’impamvu aribo igiraho ingaruka cyane n’uburyo Kandi aribo nk’ingi ya mwamba bagomba gufata iya mbere mu gufata ingamba kugira ngo bahangane nabyo. Tubashishikariza gukora imishinga mito ibabyarira inyungu Kandi ibungabunga ibidukikije.”

Akuredusenge Valerie,umuyobozi wa Conservation Heritage -Turambe yagaragaje akamaro gakomeye amahugurwa nk’aya agira mu gukemura ibibazo by’ihindagurika ry’ibihe no gukangurira abagore kuba ab’imbere mu kubikemura binyuze mu buryo butandukanye.
Ati:”Twasanze aba bagore batari bazi byimbitse ibijyanye n’ihindagurika ry’ibihe kuko twabanje kubabaza ibibazo bitandukanye bijyanye nazo, baje kubona ko iki ari ikibazo cy’igihe kirekire kuko nabashije kumenya inkomoko zitandukanye zabyo zirimo imyuka y’imodoka zikoresha Kisansi na peteroli, uburyo batwika ibyatsi mu murima bagamije kurumbura ubutaka, gutwika ibyenda bishaje no guteka ku mashiga gakondo asesagura inkwi akanazamura unwotsi mwinshi mu kirere.”
Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe ubuhinzi,ubworozi n’umutungo kamere Ngendahayo Jean yagaragaje ko uruhare rw’abagore mu kurwanya ihindagurika ry’ibihe ruzatanga umusaruro ufatika kuko ahanini aribo byagiragaho ingaruka nyinshi.
Ati:”Ibikorwa by’aba bagore 8 bahuguwe ndetse nabo bahagarariye mu matsinda byo kubungabunga ibidukikije,kurwanya ihindagurika ry’ibihe no gukora ubuhinzi bw’umwimerere buzatuma iki kibazo kigabanyuka ku rwego rufatika kuko ari bo bigiraho ingaruka cyane binyuze mu mirimo ya buri munsi bakora mu rugo no kwita ku bana bityo bikoroha ko ubumenyi n’ingamba bafite n’umwana byoroha ko akura abizi kuko abana na nyina cyane kurusha Se.”
Yevuze ko kuba bakora imishinga y’ubuhinzi butangiza, ari kimwe mu bizafasha gusigasira ubutaka n’ibinyabuzima bibubamo ndetse kugeza ku buzima bwabo bwite kuko ubuhinzi gakondo butagira ingaruka ugereranyije n’ubukoresha amafumbire mva ruganda n’imiti yica udukoko.”
Ibi bikorwa bihuzwa na gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, harimo Nationally Determined Contributions (NDCs), intego za Green Growth and Climate Resilience Strategy (GGCRS) yatangiye mu 2011, ndetse n’icyerekezo cya Vision 2050 gishyira imbere iterambere rirambye.

Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku gipimo cya 38% bitarenze mu 2030, ikazamura ikoreshwa ry’ingufu zisubira ku rwego rurenze 50% mu 2050, ndetse ikanatera imbere mu bukungu butangiza ibidukikije.
Ibi bikorwa nk’iby’aba bagore 8 bahuguwe muri Musanze ni urugero rwiza rwo gushyira mu bikorwa iyo gahunda ya Leta, kuko bigaragaza uburyo abaturage ku rwego rw’imirenge bashobora kugira uruhare rufatika mu kurwanya ihindagurika ry’ibihe no kubaka ubukungu burambye.
Aba bagore umunani basanzwe bayobora amatsinda yibumbiyemo abagore barenga 150, bikaba bitehanyijjwe ko bazasubira inyuma nabo bakabaha ubumenyi bahawe kugira ngo buzagere ku baturage benshi binyuze mu ruhererekane rw’amasomo.






