AmakuruPolitiki

Gicumbi :Inama y’igihugu y’abagore yacyebuye abatuzuza neza inshingano za Mutima w’urugo

Mutimawurugo umugore ubereye u Rwanda utazatesha agaciro uwakamusubije”. Nk’uko bakunze kubyivugira, gusa bashimangira ko hari byinshi byiza bagezeho ariko kandi hari ibigikenewe kunozwa bagisabwa kongeramo imbaraga .

Babigarutseho kuri uyu wa 04 Nzeri 2025, mu nteko rusange ya 24 y’inama y’igihugu y’abagore, ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Umugore ushoboye ugira uruhare mu iterambere ry’umuryango n’igihugu” .

Muri iyi nama kandi, bibanze ku gukurikirana neza niba ibyo bahize mu mihigo y’umwaka ushize byarashyizwe mu ngiro, ngo barebe aho batsikiye n’ahagomba kongerwamo imbaraga, hagamijwe kurushaho kuzuza inshingano za ba Mutimawurugo, harimo no kudasigara inyuma mu iterambere ry’umuryango n’iry’Akarere ka Gicumbi.

Hon Depite Uwamurera Olive wahoze ahagarariye inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Gicumbi muri Manda icyuye igihe, yasabye ba Mutimawurugo kurushaho kuzuza inshingano zo kwita ku muryango, bakazirikana imibereho y’abana babyaye bagafatanya nabo bashakanye kubarera neza, kuko abana aribo Rwanda rw’ejo hazaza.

Depite Uwamurera yasabye abagore bakoranye kwirinda gusigara inyuma mu rugendo rwo kwihutisha iterambere, bagaharanira kudasubira inyuma mu byo bagezeho no kugira uruhare mu mibereho myiza y’umuryango n’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Mu Karere ka Gicumbi hari ibimaze kugerwaho mu kuzuza inshingano z’umuryango, nko kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, aho bavuye ku gipimo cya 32%, bakaba bageze kuri 19,2% bigizwemo uruhare runini rwa ba Mutimawurugo, aho batanze ubukangurambaga mu kwigisha gutegura indyo yuzuye, gukora uturima tw’igikoni, guha abana amata no kwigisha isuku n’isukura.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel ashima uruhare rwa ba Mutimawurugo mu kwesa imihigo, abasaba kuguma mu ngamba no gusuzuma neza ibyakozwe bikarushaho kubungabunga neza, bityo hatazabaho kurangara ibyari iterambere rikongera gusubira inyuma.

Gusa ntawashidikanya ko hari abana batakaje amashuri n’ahandi hose mu gihugu , abirirwa mu muhanda, ahakiri amakimbirane n’ibindi, ariko kandi muri iyi nama bashimangiye kongera ubufatanye no guhanahana amakuru ngo barebe ko byakumirwa burundu.

Inteko rusange y’uyu mwaka bavuga ko yari igamije Kugaragaza uruhare rw’Abanyarwandakazi mu iterambere ryabo, iry’Umuryango n’iry’Igihugu.

Bongeraho ko Kungurana ibitekerezo ari imwe mu ngamba zo gukuraho imbogamizi mu mikorere ya CNF.
Gushimangira uruhare rw’umugore mu ishyirwa mu bikorwa rya NST2, n’icyerekezo 2050 bakarushaho kubaka iterambere ry’umuryango n’igihugu muri rusange.

Muri iyi nteko rusange ya 24 y’abagore , habayeho gusinya imihigo y’ibizakorwa na ba Mutimawurugo mu mwaka w’Ingengo y’Imari 2025-2026 kuva ku rwego rw’Akarere kugera mu muryango.

Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore CNF muri Gicumbi Ephugenie aha Meya Nzabonimpa imihigo basinye w’ibizakorwa mu mwaka w’Ingengo y’Imari 2025-2026
Umuyobozi w’inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi Ntagungira Alex, Mayor Nzabonimpa Emmanuel, na Hon Depite Uwamurera Olive bicaranye
Meya wa Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel na Depite Uwamurera Olive bandika ibyavugiwe mu nama

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *