Gicumbi : Uturere tw’Uburengerazuba twaganujwe ku bikorwa by’umushinga Green Gicumbi wabungabunze ibidukikije neza
Ubuyobozi bw’intara y’Uburengerazuba bwohereje Uturere tune mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Gicumbi gukora urugendoshuri ngo barebe icyakorwa, ngo babashe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Uturere twoherejwe mu rugendoshuri dusanzwe dufite imiterere nk’iya Gicumbi, kuko hari imisozi ihanamye ikenewe kwitabwaho mu gusazura amashyamba, gucukura imirwanyasuri, gufata amazi no gutera amaterasi y’indinganire.
Babigarutseho kuri uyu wa 19 Kanama 2025 ubwo abakozi bashinzwe amashyamba muri utwo turere, abayobozi batwo, abashinzwe imiturire, bari babazanye gusura imirenge ya Byumba na Kaniga yiganjemo ibikorwa by’umushinga Green Gicumbi, ahari amashyamba yasazuwe, ahatewe ubwoko bw’ibiti bigezweho, ndetse no gusura abaturage bakoraga ubuvumvu bw’inzuki bikaza kubaviramo uruganda rugezeho, biturutse ku kubyaza umusaruro amashyamba abarizwa mu karere ka Gicumbi.
Bamwe mu bakozi b’Uturere tw’Uburengerazuba basuye Akarere ka Gicumbi, baturutse mu turere twa Ngororero, Rutsiro, Karongi na Nyamasheke, basobanuriwe uko kubungabunga ibidukikije bisaba kubanza guhindura imyumvire y’abaturage bakigishwa neza, ndetse bagasobanurirwa uko inyungu zizaturuka mu butaka bwabo aribo zizagirira akamaro.
Umuyobozi w’umushinga Green Gicumbi Kagenza Jean Marie Vianney yabasobanuriye bimwe mu bigomba kwitabwaho ngo kubungabunga ibidukikije bigerweho, kandi ko niba bateganya guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bisaba ubufatanye hagati y’ubuyobozi n’abaturage, gukorana n’inzego z’ibanze kugira ngo hatabaho kunyereza ingemwe z’ibiti batera , amafumbire n’izindi nkunga zizanwa n’umushinga bitazibwa bigateza igihombo, aho gufata neza ubutaka no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Agira Ati :” Twashimye ko batekereje gusura Gicumbi ngo barebe ibikorwa twagezeho, gusa barasabwa kwegera inganda bagafatanya kubona ibyuma bigezweho bigabanya ibyuka bihumanya ikirere mu gihe bakoresha ibiti byo mu mashyamba, gusobanurira neza abaturage bakamenya ingaruka zo gufata ubutaka, ndetse no gutanga akazi ku bagenerwabikorwa baba bafite amasambu yo kwibandaho hagamijwe kubakura mu bucyene “.
Yongeyeho ko niba utwo turere tune dufite umushinga wo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, batagomba kwimura abaturage batuye mu manegeka ngo babimurire kure y’amasambu yabo, ahubwo abasaba kumenya ibikoresho byubakishwa amazu y’imidugudu byiganjeho ubushobozi bwo gufata amazi y’imvura , kuyayungurura akongera gukoreshwa nyuma yo gusukurwa, kumenya amabati adakurura izuba ryinshi mu nyubako zabo, ariko bakubakirwa mu bice bidahanamye kandi bitari kure yaho bari batuye ngo batababangamira kujya guhinga amasambu yabo “.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Uburengerazuba Uwambajemariya Florence avuga ko muri iyi ntara bafite umushinga ugamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse ko ari icyemezo cyatekerejweho n’ubuyobozi mu gihe batari babona abafatanyabikorwa bakaba bagomba kwishakamo ibisubizo byo kubungabunga ibidukikije.
Ati :”Twasanze umushinga ukenewe muri utwo turere tune hagasazurwa amashyamba, gufata amazi, kubaka amazu muri gahunda ya turare heza, kwita ku ahari ibikorwa remezo hagamijwe guha akazi n’abaturage ngo bahuze ubutaka kandi bibafashe kwikura mu bucyene”.
Yongeraho ko mu rwego rwo kurwanya ibicanwa bikomoka ku nkwi harebwa uko bakorera mu makoperative bigafasha abaturage gusigara badafite impunngenge z’amazi y’imvura ariko kandi ababibonyemo akazi bakigishwa kwibumbira mu makoperative kugira ngo amafaranga bazakuremo azabafashe kwizigama no kuba babasha kwegera ibigo by’imari bakiteza imbere kandi badasesaguye umutungo uko biboneye.
Birorimana Jean Paul ushinzwe igenamigambi mu karere ka Ngororero, avuga ko bafite umushinga muri Rutsiro Nyamasheke na Karongi biteguye guhangana n’isuri, kubona umusaruro ukomoka ku buhinzi no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe
Ati :” Twakoze urugendo shuri ngo dusangire ubumenyi niba muri Gicumbi byaragenze neza natwe twifuza ko byagenda neza kurushaho”.
Hari amakuru avuga ko mu turere twa Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Ngororero hateganijwe umushinga witwa “West gate green initiative progect” ufite intego nk’iza Green Gicumbi hagamijwe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubungabunga ibidukikije.



