Burera: Ubukwe Bwasojwe no Gukubitwa n’INKUBA
Inkuru ya NIYOMUGABA Jean Flex
Mu Rwanda ndetse n’ ibihugu bihana Imbibi na cyo usanga mubihe by’Imvura idasanzwe isiga benshi bahatakarije ubuzima bitewe n’imiterere y’igihugu aho giherereye hakunze kwibasirwa n’ Inkangu Imyuzure ndetse n’INKUBA.
Mukarere ka Burera mu mirenge iherereye mu misozi igize ako Karere nk’Umurenge wa Rusarabuye Imvura yaguye mu masaha akuze y’itariki ya 18 Kanama inkuba yakubise umugabo witwa Nyamugira Bernard, Ufite imyaka 67yrs asiga umuryango w’abantu 6.
Imukubitiye mu rugo ubwo bari mu birori by’ Ubukwe bw’Inshuti yabo yitwa Habiyaremye Eduard abandi bakomeretse bajyanwa Kwitabwa ho ku kigo Nderabuzima cya Rusarabuye,
Ibi biza byabaye ahagana saa 18h30′ zumugoroba.
Umwaka ushize nkuko Imibare muri MINEMA yabigaragaje
Kuva ku wa 1 Mutarama 2024 kugeza ku wa 15 Mutarama 2024, abantu 28 bamaze guhitanwa n’ibiza, 15 muri bo bakaba barishwe n’inkuba, 5 bakagirwa n’inzu, 2 bakagwa mu nkangu, 2 bakagwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, n’abandi bahitanywe n’umwuzure n’umuyaga. Mu gihe cy’ukwezi kwa Mata 2025, abantu 52 bamaze guhitanwa n’ibiza by’imvura
Muri Burera nanone kuri uwo munsi wa 18 Nyakanga Murenge wa Gitovu amakuru dukesha Umukuru w’umudugudu wa Kiboga witwa Uwiringiyimana Theoneste muri iyo mvura yaguye inkuba yakubise Umwana witwa Benegusenga Alpha Wari numunyeshuri wimyaka 14yrs uba kwa Sekuru witwa UBARIJORO
Ubwo yari avuye gucyura amatungo nawe Inkuba yatewe n’Imvura nyinshi yamukubise ageze mu muryango w’inzu ahita apfa.
Mu butumwa Umuyobozi w’akarere ka Burera Mme Mayor MUKAMANA Soline yageneye abagizwe ho Ingaruka n’ibiza yabihanganishije asaba Imiryango yabuze abayo gukomeza kwihangana anakomeza gushishikariza abaturage gukomeza kwirinda gukora imirimo n’ibikorwa bindi mumvura, bishobora gushyira ubuzima bawabo mu kaga.
Bivugwa ko Imibiri y’abahitanywe n’ibiza yakorewe inyandiko igaragaza Uko byagenze ba nyakwigendera bagashyingurwa.
Nubwo nta buryo buhari burambye bwo kwirinda gukubitwa n’INKUBA
Leta y’Urwanda binyuze muri Minisiteri y’Ibikorawa remezo MININFRA, Minisiteri ifite munshingano Kurinda ni gukumira Ibiza MINEMA n’ibigo bishamikiye kuri izo Ministeri, bashishikariza Abaturage kugerageza gukora ibyibanze mu kwirinda impanuka zishobora guterwa n’ibiza ari zo
Gutura ahantu hadashira ubuzima bw’Umuturage mukaga, Kubaka Inzu bakazirika ibisenge, gushyira Imirinda Nkuba ku Inyubako zihuriramo abantu kenshi ndetse no mungo zabo, Kwirinda kugama munsi y’ibiti mu, Bitare ndetse no Kugenda mu mvura Nyinshi n’izindi ngamba zitandukanye zinyuzwa mu bukangura mbaga bigizwe mo uruhare n’inzego zibanze.