AmakuruIbidukikije

Conservation Camp 2025: Amasomo yo kubungabunga ibidukikije na pariki y’igihugu y’ibirunga yitezweho igisubizo kirambye

Ku wa 14 Kanama 2025, abana 100 baturutse mu bigo by’ishuri 10 byo mu turere dutatu Musanze, Burera na Nyabihu dukoze.kuri pariki y’igihugu y’ibirunga, basoje umwiherero wamaze ibyumweru bibiri wari ugamije kubongerera ubumenyi ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije n’akamaro bifitiye u Rwanda, cyane cyane binyuze mu bukerarugendo.

Uyu mwiherero wabereye ku kigo The Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund, aho abana bigishijwe uko urusobe rw’ibinyabuzima rukorana, buri kintu gikenera ikindi ngo kibashe kubaho. Basobanuriwe uburyo abantu bungukira mu bidukikije n’uruhare rukomeye bagira mu kubibungabunga.

Mu kiganiro bagiranye na Greenafrica.rw, abana bavuze ko uyu mwiherero wabasigiye isura ikomeye mu buzima bwabo kandi biteguye kugeza impinduka nziza ku baturage batuye hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Uwimpuhwe Lucky waturutae ku kigo cy’igo cy’amashuri abanza cya Gafumba cyo mu karere ka Burera yagize ati: “Isomo rikomeye nafashe hano ni uko tudakwiye kwica inyamaswa kubera gusa ko tuyifata nk’ishobora kudutera ibyago cyangwa ko tuyanga. Buri kinyabuzima, kinini cyangwa gito, gifite uruhare runini mu rusobe rw’ibidukikije cyaba ari igikunze kurya ibimera, inyama cyangwa se udukoko dushwanyaguza imyanda y’ibinyabuzima. Ubumenyi twungutse hano ni bwinshi; kuva ku buhinzi budutunga kugeza ku mwuka duhumeka, byose biterwa n’uru rusobe rukomatanyije.”

Yakomeje agira ati: “Urugero, ibimera biduha ibyo kurya n’umwuka mwiza (oxygen), ariko na byo bikenera umwuka mubi (carbon dioxide) duhumeka (dusohora). Byongera imbaraga ku nyamaswa zirya ibimera, na zo zigatunga izirya inyama.
Iyo izirya inyama zipfuye, zigaburira udukoko dufasha ubutaka kugira ifumbire, bikaba ari bwo butuma imyaka yacu imera neza, natwe tukabaho.”

Uwutukundo Marie Alphonsine yagarutse ku bundi buryo uyu mwiherero wababereye ingirakamaro, ashimangira uburyo inyamaswa zitanga umusanzu ukomeye mu bukungu bw’u Rwanda binyuze mu bukerarugendo, bukanafasha abaturage batuye hafi ya pariki bagenerwa 10% by’amafaranga avamo.

Yagize ati: “Inyamaswa ni umutungo ukomeye, si ku rusobe rw’ibinyabuzima gusa ahubwo no ku bukungu. Abakerarugendo benshi baza mu Rwanda kureba ingagi, kandi ibi bizana amafaranga menshi mu gihugu cyacu. Uretse ingagi, dufite izindi nyamaswa nyinshi tugomba kurinda kuko zose zizamura imibereho yacu twese.”

Gihozo Cadeau Nice ni umwe mu banyeshuri basoje camp y’umwaka ushize ya 2024, akaba yatumiwe nk’uwabaye intashyikirwa mu gushyira mu bikorwa ibyo yigishijwe nyuma yo gutera igiti cyitwa “Intomvu” akacyitaho kugeza gikuze neza, yashimangiye ko ubumenyi we na bagenzi be bungutse batazabugumana bonyine, ahubwo bazabusangiza inshuti n’imiryango yabo.

Yagize ati: “Ibyo twize hano mu mwaka ushize byatubereye ingenzi cyane. Bamwe mu nshuti zacu bari basanzwe bajya gushaka amazi muri Pariki y’Ibirunga, ariko ubu tuzabigisha impamvu ibyo ari bibi. Iyi nyigisho ni intangiriro y’umurongo mugari wo guha ubumenyi abandi batagize amahirwe yo kwitabira.”

“Natumiwe uyu munsi kubera ko nateye igiti nkacyitaho kigakura neza ari nabyo nshishikariza bagenzi banjye basoje uyu munsi kugira ngo nabo ibiti bahawe bazabyiteho bikure neza kugira ngo dufatanyirize hamwe gushyira mu bikorwa ibyo twigishijwe.

Umuyobozi wa Muhisimbi Voice of youth in Conservation Harerimana Emmanuel, umwe mu bagenzura ibikorwa by’uyu mwiherero akaba no mu bafatanyabikorwa, yasobanuye intego nyamukuru yawo.

Yagize ati: “Intego yacu ni ugutegura urubyiruko kuzaba abayobozi b’ejo mu kubungabunga ibidukikije. Urebye ku bipimo by’igenzura twakoze, bigaragaza ko ibyo bigishwa babyakira neza, bikerekana ko iyi gahunda iri gutanga umusaruro twifuzaga.”

Yakomeje ati:” Ubu turishimira ko dukomeje kwagura iki gikorwa kuko twavuye ku bana 80 tukagera ku 100, twavuye mu karere kamwe tugera mu turere dutatu aritwo Musanze, Burera na Nyabihu,twavuye ku bigo 8 by’amashuri ubu tugeze ku bigo 10 bizakomeza kongerwa ari nako twongera imbaraga mu masomo tubaha.”

Umuyobozi w’ikigo The Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund Ndagijimana Felix yavuze ko ubumenyi aba bana bahabwa bituma barushaho kugira amakuru ahagije yo kubungabunga ibidukikije na pariki y’igihugu y’ibirunga muri rusange.

Uwingeri Prosper, Umuyobozi Mukuru wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, yongeyeho ko umwiherero nk’uyu igira uruhare runini mu kurinda pariki no kugabanya ibikorwa bishobora kuyangiza.

Yagize ati: “Icyiza cy’uyu mwiherero ni uko abana basobanukirwa kurushaho akamaro k’ubusitani n’urusobe rw’ibinyabuzima, bakishyiriraho intego zo kubirinda. Twifuza ko iyi gahunda yakwiyongera ikajya ikorwa kenshi kuko iyo urubyiruko rukuriye muri izi ndangagaciro, bigabanya ibyago bya ba rushimusi n’abandi binjira muri pariki bagahungabanya inyamaswa zirimo n’ingagi.”

Uyu mwiherero wateguwe ku bufatanye n’imiryango ine itegamiye kuri Leta ariko ikorera mu Rwanda: Dian Fossey Gorilla Fund, Muhisimbi Voice of Youth in Conservation, Children in the Wilderness, na Conservation Heritage–Turambe.

Muri iyi myaka itanu ishize, byibuze abana 380,bamaze kwitabira iyi gahunda.Mu myaka ine yabanje, abana 80 baturuka mu mashuri umunani akora kuri Pariki y’igihugu y’Ibirunga burimwaka bahabwaga aya mahirwe hashingiwe ku kuba bari muri zaClubs zo ku ishuri zo kubungabunga ibidukikije no ku rwego rwabo mu myigire.

Uyu mubare ukomeza kugenda wongerwa mu rwego rwo kugeza aya masomo hirya no hino Kandi ku bana benshi aho ubu ari 100 Kandi bakaba bakomeje kongera abitabira. Iki gikorwa cyabaye indashyikirwa kuko cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abayobozi b’ibigo by’amashuri, abo mu nzego bwite za leta, umuyobozi wa The Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund Ndagijimana Felix, umuyobozi wa Wilderness MANZI KAYINAMURA, Heinrich Rontgen, Umuyobozi w’Imirimo wa Wilderness Rwanda; Prosper UWINGERI, Umuyobozi Mukuru w’Abashinzwe Pariki y’igihu , n’abandi.

Aba bana bigishijwe byinshi ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije na pariki y’igihugu y’ibirunga
Basobanuriwe uruhare rwa buri wese mu kubungabunga amashyamba n’akamaro kayo
Umuyobozi wa Pariki y’igihugu y’ibirunga Uwingeri Prosper ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa cyo gusoza uyu mwiherero
Umuyobozi wa Wilderness mu Rwanda MANZI KAYINAMURA nawe yitabiriye iki gikorwa ndetse anashimira abafatanyabikorwa bacyo
Abafatanyabikorwa n’abaterankunga bakuru bacyo bishimiye intambwe igenda iterwa n’abana bigishirizwa muri uyu mwiherero
Abana bahawe ibiti bazatera i wabonmu buryo bwo kongera imibare y’ibiti hirya no hino
Andi mafoto atandukanye


Greenafrica rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *