AmakuruPolitiki

Gicumbi : Abasigajwe inyuma n’amateka batagikozwa ibyo guhiga inyamaswa, baravuga imyato ubuhinzi n’ubworozi

Bavuga ko kujya guhiga inyamaswa mu ishyamba, kubumba inkono, ibibindi, n’indi mico ijyanye no gusabiriza bavuga koari amateka yarangiye burundu , kuri ubu batangiye imyuga yihutisha iterambere.

Bashimangira ko bitabiriye ubuhinzi b’umwuga kandi biri kubafasha kubona umusaruro ushimishije, ndetse ko usibye korora amatungo magufi hariho n’abatunze inka, kandi ko iyo zibyaye baraziturirana bikabafasha guhindura ubuzima hagati yabo .

Babigarutseho kuri wa 15 Kanama 2025, ubwo bari mu gitaramo cyiswe Peace concert gisanzwe gihuza abanya Rwanda n’abafatanyabikorwa bakomoka mu gihugu cya Japan, igitaramo kiba kigamije kwigisha amahoro no kurwanya ibishobora guteza amakimbirane mu bantu.

Byampiriye Jean de Dieu uri mu basigajwe inyuma n’amateka, agira Ati : ” Amateka ntabwo akiri yayandi, twabonye abatwegera batuzanira inka, intama n’inkoko , kuri ubu turorora kandi twarakataje mu buhinzi bw’ibirayi, ingano, n’ibishyimbo kandi dukoresha ifumbire zose umusaruro ukaboneka “.

Yongeraho ko we akora ubuhinzi ndetse ko afite inka ya Kijyambere izajya imufasha guha abana amata, ndetse yasagura akagemura ku isoko akabona amafaranga yo kwicyenura mu bindi bikoresho biba bicyenewe iwe mu rugo.

Ati :” Mbere nta muntu watwegeraga, nk’umuyobozi! , cyera batwitaga impunyu ariko kuri ubu dusangira n’abandi, twakoze amatsinda twamenye kwizigamira kandi nitubona inguzanyo bizadufasha kurushaho kwiteza imbere”.

Mutuyimana Immacule utuye mu Kagari ka Miyove mu mudugudu wa Nyamiyaga nawe avuga ko yatse inguzanyo akorora y’inkoko, agamije kugaburira abana amagi no korora ngo abashe kwiteza imbere, gusa ko bagifite imbogamizi zo kutagira ibyangombwa by’ubutaka ngo babashe kwaka inguzanyo ngo biteze imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu Uwera Parfaite yagarutse ku mikoranire myiza ya, NPO Tel na Rotary club bafasha bamwe mu baturage basigajwe inyuma n’amateka mu karere ka Gicumbi, abizeza kurushaho gukurikirana imishinga abasigajwe inyuma n’amateka bagezeho.

Ati :” Dushima ko Abasigajwe inyuma n’amateka bamaze guhindura imyumvire no kwiga uko bakwiteza imbere, igitaramo cyivuga ku mahoro cyateguwe ku ibihugu byombi bifitanye isano y’amateka ashariye hagati y’uRwanda rwabuze Abatutsi benshi biturutse kuri Jenoside yabakorewee muri 1994, gusa n’abafatanyabikorwa baturuka mu gihugu cya Japan, bagize amateka akomeye yishe imbaga nyamwinshi nyuma yibyabereye muri Nagasaki na Hiroshima ubwo haterwaga ibisasu bidasanzwe (Mbombe Atomique) , gusa tuzarushaho kwamamaza amahoro nk’imwe mu nzira yafasha abatuye mu isi hose “.

Yongeraho ko ubukangurambaga bwo kwigisha amahoro bugomba kwigishwa hose by’umwihariko mu rubyiruko, kuko aribo bayobozi b’ejo hazaza ndetse bikagezwa no mu miryango bakomokamo, hagamijwe kwirinda amakimbirane.

Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Miyove bashimangira ko umufatanyabikorwa NPO Tel yabahaye ibigega bifata amazi mu mudugudu bubakiwe, byatumye bagira isuku ndetse bakaba baregerejwe n’irerero ry’ikitegerezo ribafasha kujyana abana mu ishuri no kurwanya imirire mibi n’igwingira.

Kuri ubu bavuga ko imyumvire yahindutse kuko bafite abana biga mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse hari n’abatangiye kwiga Kaminuza.

Ikindi bavuga n’uko basaba kwegerwa ngo barebe aho bageze biteza imbere, ku buryo abagaragaje impinduka bashobora no guhabwa ibyangombwa by’ubutaka ku mazu bubakiwe, bikabafasha kwegera ibigo by’imari bagafata inguzanyo ngo barusheho kwagura imishinga y’iterambere bamaze kwigezaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu, avuga ko abaturage bubakiwe amazu na Leta habaho igihe cyo kwitegereza ubushake n’ubushobozi bagira mu kwiteza imbere, byagaragara ko bagirirwa ikizere cyo kutazazigurisha (inzu) bakaba bahabwa ibyangombwa bakabona uburenganzira busesuye ku mitungo yabo .

Mu mudugudu batujwemo bakwereka ko bafite n’amatungo magufi
Bahawe ibigega bifata amazi, binabafasha kurwanya umwanda
Abagore bitabiriye amatsinda batangiye kwigurira imyenda yo gusohokana
Aho bahinze amasaka bageze mu gihe cyo gusarura
Abagabo biyemeje gusigasira umuco gakondo
Bakoranye igitaramo n’aba Japan kiswe Peace Concert kigamije kwigisha amahoro
Twasanze bafite n’inka borora mu mudugudu batujwemo

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *