Rulindo :Rib yibukije abaturage ko kwangiza ibidukikije bimeze nko gusoma impyisi
Urwego rw’ubugenzacyaha Rib rwibukije abaturage b’Umurenge wa Masoro mu karere ka Rulindo, ko usibye kwishora mu bucukuzi bw’amabuye butemewe n’amategeko , harimo no gucukura ubutaka bigateza isuri, kwica imiyoboro y’amazi gusa ko uzajya afatwa adateze kwihanganirwa habe na gato.
Abatuye muri uyu murenge bavuga ko hari abitwa abapari, abasirikizi ndetse n’abana Gang bacukura mu buryo butemewe n’amategeko kugeza ubwo hari n’abashora abana b’imyaka icumi muri ubwo bucukuzi, kandi bamwe na bamwe bikabaviramo kuhaburira ubuzima.
Babigarutseho kuri uyu wa 12 Kanama 2025 mu bukangurambaga bwo gukumira abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.
Mukarunyana Marie utuye muri uyu murenge avuga ko bibabaje kubona hari ababyeyi bajyana abana bato mu bucukuzi bw’amabuye byagera igihe cyo gukurikiranwa n’inzego zishinzwe umutekano ugasanga hafatwa abana, gusa bikarangira nyuma y’uko ababashuka kujyayo birukanka bakahasiga abana.
Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice avuga ko kurengera ibidukikije atari inshingano z’ubuyobozi gusa. ahubwo ko buri wese agomba kubigira ibye.
Ati :” Ibirebana n’ubucukuzi byangiza ibikorwa byacu, bitwara ubuzima bw’abaturage, mwumvishe ibihano byashyizweho haba ku gifungo cy’imyaka itanu cyangwa gucibwa amande agera kuri Miliyoni 20, bishobotse mwabicikaho burundu ababikeneye bagasaba ibyangombwa kandi iyo wujuje ibisabwa urabibona “.
Ati”‘ Umwaka ushize muri uyu murenge twabuze abantu 21, naho muri uyu mwaka twabuze abandi bantu barindwi kandi abenshi muribo ni urubyiruko! , inama tubagira muzikoresha iki? iyo muhasize ubuzima biba igihombo ku gihugu ndetse no mu miryango mukomokamo, mumenye ko tugomba gufatanya tukarwanya abajyana abana mu bucukuzi bw’amabuye , dufatanye gutanga amakuru kandi ikigamijwe ni ugukumira ndetse ababishaka basabe ibyangombwa bakorere mu mucyo “.
Gatsimbanyi Jean d’Amour utuye muri uyu murenge avuga ko urubyiruko rwananiranye ndetse ko iyo rubujijwe n’abakuru nabo rurabatuka bigatuma bamwe bicecekera bakanga gutanga amakuru ngo batiteranya n’Abapari .
Akarere ka Rurindo kaza ku mwanya wa Gatatu mu turere turangwamo ubucukuzi butemewe mu gihugu, naho Umurenge wa Masoro uhabarizwa wanatangiwemo ubukangurambaga ukaza ku mwanya wa kabiri mu gihugu, mu mirenge igaragaramo ibikorwa byo gucukura amabuye mu buryo butemewe n’amategeko .
Bagirijabo Jean d’Amour ushinzwe ubugenzuzi muri (RMB) ikigo gishinzwe Mine Petrole na Gaz, gifite mu nshingano abacukura amabuye, avuga ko nta muntu wemerewe gucukura uko yiboneye hatabanje gukorerwa ubushakashatsi kandi bakamenya ko no gukora ubushakashatsi bw’ahacukurwa amabuye nabyo babihererwa uruhushya.
Manirakiza Claude utuye muri uyu murenge, avuga ko hakiri ikibazo cy’imyumvire y’abaturage batinya ibihano byo gufungwa cyangwa gucibwa amande, kurusha uko bagatekereje ku kubungabunga ibidukikije nk’inshingano zabo mu buryo bw’inyungu rusange.
Ati :” Hari ababyumva ko gucukura nta burenganzira ufite bihanwa n’amategeko, ariko ikibazo n’uko hari ababikora bihishe bagatengura imisozi bikabangamira ibidukikije ndetse bamwe ugasanga banahaburira ubuzima”.
Ushinzwe gukumira ibyaha mu rwego rw’ubugenzacyaha (Rib) Ntirenganya Jean Claude yabasobanuriye ko hari ibishingirwaho ngo umuntu yemererwe kwinjira mu bucukuzi bw’amabuye, harimo gupima ubutaka bacukuramo niba bukomeye, avuga ko niba hari n’ababyemerewe bagomba kubahiriza amabwiriza abigenga, harimo kwirinda gukoresha abana mu bucukuzi, abasobanurira ibihano bitandukanye byashyizweho hagamijwe gukumira abishora muri iyo mishinga.
yavuze ko uwaba afite aho acyeka amabuye y’agaciro cyangwa aho bayacukura bashaka kubaka amazu babisabira ibyangombwa niyo yaba ari mu masambu yabo, kuko hari igihe bacukura ubutaka bugatenguka.
Avuga ko hari inzego zishinzwe kubafasha harimo iz’ibanze ndetse n’ikigo (RMB) cyashyizweho na leta, hagamijwe gukumira abakora ako kazi batabyemerewe.
Ati :”Kirazira gucukura amabuye udafite uruhushya kuko iyo ubifatiwemo amategeko arakurikizwa, n’ubwo yaba ari mu isambu yawe ntiwemerewe kuhacukura utabifitiye uruhushya”.
Ubukangurambaga bwo gukumira ingaruka zo gucukura ahatemewe bumaze iminsi bukorerwa mu mirenge itandukanye ya Gicumbi, by’umwihariko bakibanda mu mirenge izwiho kugira ibirombe by’amabuye, ndetse n’aho abaturage bashakisha ayo kugurisha cyangwa gucukura imicanga yo kubakisha amazu.
Bagirijabo Jean d’Amour ushinzwe ubugenzuzi muri (RMB) ikigo gishinzwe Mine Petrole na Gaz, gifite mu nshingano abacukura amabuye, avuga ko nta muntu wemerewe gucukura uko yiboneye hatabanje gukorerwa ubushakashatsi kandi bakamenya ko no gukora ubushakashatsi bw’ahacukurwa amabuye nabyo babihererwa uruhushya.
Ati :” Ikigamijwe n’uko mumenya amategeko n’amabwiriza agenga ubucukuzi, hari ibisabwa gukurikizwa, hari ibyo dutangira impushya hari n’ibyangombwa bitangirwa ku mirenge cyangwa ku Karere ariko iyo mucukuye ahantu hatakorewe ubushakashatsi biteza ibyago ndetse n’abazabifatirwamo barenze ku mabwiriza amategeko aramuhana “.
Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yasabye abaturage kwitandukanya n’ibikorwa byo gucukura amabuye mu buryo butemewe, ndetse yihanangiriza ababyeyi bateshutse ku nshingano zo kurera, ku buryo bakura abana mu mashuri bakabohereza mu birombe by’amabuye abibutsa ko haba gucukura mu buryo butemewe bihanwa n’amategeko, ndetse ko no kujyana abana mu mirimo ivunanye bitemewe n’amategeko y’uRwanda kandi ko uzabifatirwamo azahabwa ibihano bikomeye nta kujenjeka .