AmakuruIbidukikije

Kuvoma no kunywa amazi y’Ikiyaga byabaye igisubizo cy’Ibura ry’amazi mu Karere ka Burera

Inkuru ya NIYOMUGABA Jean Flex 

Iyangirika ry’imiyoboro y’amazi mu Karere ka BURERA ryateje ibura ry’Amazi kuburyo bw’igihe kirekire ahanini biturutse ku mirimo itandukanye y’Ibikorawa remezo irimo gukorwa muri ako Karere Kimwe n’ahandi henshi mu Turere duhana imbibi n’Akarere ka Burera

Ibi bigira Ingaruka zitandukanye zirimo isuku nkeya ku mubiri ku Myambaro no kubura Amazi meza yo kunywa ndetse Bigatera kwiyongera kw’ibiciro by’amazi kuri amwe mu mavomo agikora nkuko Bamwe mu baturage bagenda babigaragaza Aho bigenda bikorwa.
Bamwe mu baturage baturiye Ikiyaga cya Burera babifata nk’Amahirwe akomeye kuba batuye hafi yacyo kuko Nyuma yo kumara amezi agera kuri atatu nta mazi meza babona bahisemo kujya bakoresha ay’Ikiyaga banagaragaza ko ntacyo abatwaye. Mugihe bayifashisha bamesa Imyambaro, bavoma ayo batekesha, kuhira Imyaka no kuyanywa.

Nkuko bigaragazwa mu Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cyigihugu cyita ku bidukikije REMA Bugaragaza ko
Ibiyaga bimwe birumbukirwamo ibyatsi by’Ubururu bibyara uburozi bizwi nka (cyanobacteria), bishobora gutera
kwangirika kw’Umwijima
kuribwa mu nda no kuruka,
Ibimenyetso by’uburwayi bwo mu Bwonko (mu gihe bigeze ku rwego rukabije)

Icyakora iyo Amazi y’Ikiyaga atunganijwe,
Kuyateka, bishobora kwica Udukoko twinshi, ariko ntibikuraho Imiti ishobora kuba irimo.

Kuyasukura binyuze mu Kuyungurura no gushyiramo chlorine bigomba gukorwa mbere yo kuyanywa cyangwa kuyakoresha mu rugo.
Mu buhinzi, gukoresha amazi y’ikiyaga atatunganyijwe bishobora kwanduza Imyaka cyangwa Ubutaka.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura mu Rwanda WASAC, Gitanga icyizere ko nyuma yo kwagura bimwe mu bigega ndetse n’Ivugururwa ry’Imiyoboro migari y’amazi Hari icyizere ko mugihe cya vuba Abaturage bongera kubona Amazi menshi nkuko bajyaga bayabona.

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *