Utuntu n'utundi

Gicumbi : Abahanzi bavuga ko bafite impano ariko kuzigaragaza biracyari ihurizo

Bamwe mu rubyiruko rw’Akarere ka Gicumbi bavuga ko bafite impano zitandukanye ariko bagicyeneye gushyigikirwa.

Basaba kubakirwa ikigo cy’urubyiruko kibafasha kwagura impano zabo(Maison de Jeune) aho kuguma kwirwanaho umwe ku wundi bataziranye, ngo bafatanye kwagura ubumenyi n’impano zabo .

Babigarutseho kuri uyu wa 27 Nyakanga 2025 mu gitaramo cyahuje Abahanzi bakomoka muri aka Karere cyarimo abakora umuziki, imideri, inkirigito, imivugo, ndetse n’abaririmba indirimbo zo guhimbaza Imana.

Muri iki gitaramo cyari cyateguwe n’abahagariye Abahanzi muri Gicumbi cyari cyitabiriwe n’uwitwa 19 Sounds ukuriye Abahanzi muri Gicumbi, ndetse na Major Fablah umaze kubaka izina rikomeye mu njyana ya Rap mu mujyi wa Kigali ariko ukomoka I Gicumbi .

Uyu Major Fablah umaze kubaka izina rikomeye muri Hip hop yo mu Rwanda, avuga ko yabanje gukorera umuziki muri Gicumbi ari naho yize amashuri yisumbuye, ariko yakomeje guhura n’imbogamizi zo kwagura umuziki we bigatuma yimukira mu mujyi wa Kigali.

Yakomeje avuga ko, kutabona abo bafatanya aribyo byatumye yimukira I Kigali aribwo yaje guhura n’abakora umuziki wa Hip hop bya nyabyo bagafatanya, kugeza ubwo asigaye agaruka ku nkomoko ye muri Gicumbi agafatwa nk’umuhanzi ukumbuwe kandi ugomba kwereka bagenzi uko yabigenje, ngo abashe gutera imbere.

MAJOR Fablah ubusanzwe uzwi nka Fabrice amaze gusohora indirimbo z’amashusho zigera ku icyenda kandi zimufasha kwinjiza amafaranga kuko atumirwa mu bitaramo bitandukanye mu mujyi wa Kigali kandi akishyurwa agatubutse ndetse no ku mbuga nkoranyambaga akoresha .

Ati :” Gicumbi Abahanzi baracyacyeneye kwihuza bakongeranya imbaraga kandi bigaragara ko hakiri impano, gusa banacyeneye no gushyigikirwa kuko nta nzu zo gutunganya umuziki zihari, ntibafite ikigo cy’imyidagaduro ubusanzwe kiba mu tundi turere, nibyo byatumye mfata iya mbere nerekeza mu Karere ka Nyarugenge “.

Yongeraho ko mu gihe I Gicumbi batari bakubakirwa ibikorwa remezo baguriramo impano zabo, batagomba gucika intege abasaba kuguma kwirwanaho umwe ku wundi n’ubwo bikiri ihurizo mu muziki w’u Rwanda “.

Ikibazo cyo kutagira ikigo y’urubyiruko muri Gicumbi baherutse no kukigeza kuri Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi Dr Utumatwishima Abdallah, avuga ko inzego zihari kandi ko bigomba kuzatekerezwaho.

Uhagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Gicumbi Basesayose Thelesphole yasobanuriye Minisitiri Utumatwishima ko kutagira ikigo cy’ Urubyiruko bidindiza iterambere ryabo, kandi kikaba ari imwe mu nzira ifasha urubyiruko kutirirwa mu muhanda no kwishora mu biyobyabwenge.

Mu gitaramo cyabereye mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Gicumbi ku wa 27 Nyakanga 2025, abahanzi bagaragaje ko urubyiruko rufite inyota yo kuvamo Abahanzi bakomeye ndetse ko hari n’abakora imideri nabo batasigaye inyuma n’ubwo nabo babyitoza bari mu bihe byo by’amashuri gusa.

Uwizeye Natasha ukora imideri muri Gicumbi, avuga ko imideri bayifata nk’imyidagaduro kandi ko hari ababikoze bikabateza imbere, gusa ntibarabona aho kubyitoreza mu bihe by’ikiruhuko.

Ati :” Badufashije (abayobozi) kutubakirwa ikigo cy’urubyiruko byatworohera, hari abazi gukina imipira itandukanye, Abahanzi, umuco, imivugo, abakora inkirigito, n’abandi”.

Avuga ko Kubona ikigo cy’urubyiruko byatuma bamwe badahura n’imbogamizi ziboneka mu muhanda nko guterwa inda zitateganijwe, ariko babonye ikigo cy’urubyiruko baba bahugiye mu kwagura impano zabo .

Ikibazo cyo kutagira ikigo cy’urubyiruko si ubwa mbere kigarutsweho muri aka Karere ka Gicumbi, gusa ubuyobozi bukomeza kubasobanurira ko bitekerezwaho, kandi ko uko ubushobozi bugenda buboneka ari nako iterambere rizarushaho gufasha Urubyiruko .

Abahanzi bavuga ko bacyeneye ikigo cy’urubyiruko
Ukuriye Abahanzi muri Gicumbi 19 soundz, ari kumwe na Betty uririmba Gosper
Major Phablah avuga ko hip hop yatangiye kumwinjiriza amafaranga muri Kigali
Bacyeneye ikigo cy’urubyiruko
Bagerageza gutegura ibitaramo ariko kandi bagasaba gushyigikirwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *