Umuganura: Abaturage 16 borojwe inka nabo bashimangira gutandukana n’ubukene
Abatuye mu Murenge wa Giti Akagari ka Murehe borojwe inka bashimangira kwitandukanya n’ubucyene, kurwanya imirire mibi ndetse no kubona ifumbire izabafasha kongera Umusaruro waturukaga mu buhinzi bari basanzwe bakora.
Babigarutseho kuri uyu wa 01 Kanama 2025 ku munsi ngarukamwaka wizihirizwaho umunsi w’umuganura ufite amateka akomeye mu gihugu cy’u Rwanda.
Umuturage witwa Kamana Vincent uri mu kigero cy’imyaka 60 yahawe inka avuga ko izamufasha mu masaziro ye ndetse no gufumbira umurima ahinga, kuko yari asanzwe akora ubuhinzi ariko byari byaramunaniye kwigurira inka ngo imufashe kubona ifumbire y’imborera.
Abatuye mu murenge wa Giti wabereyemo ibirori ku rwego rw’Akarere bavuga ko umuganura ari umunsi ubafasha kureba ibyo bagezeho mu mwaka utambuka bikanabafasha gutegura iterambere ry’ejo hazaza.
Niyonsaba Jean Luck nawe yorojwe inka, ashima uruhare rwa leta mu kuzamura imibereho y’abaturage hifashishijwe gahunda ya Girinka kandi bikarwanya imirire mibi n’igwingira mu miryango.
Ati :” Uwazanye Girinka yadufashije kurwanya imirire mibi n’igwingira ariko kandi natwe twiteguye kuzitura izo zizabyara n’abandi baturage bakabona amata yo kunywa”.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mbonyintwari Jean Marie Vianney asaba abaturage gufata neza inka bahawe kandi bakazirikana kuziturira bagenzi babo mu gihe zizaba zamaze kubyara.
kuri uyuymuAkagari ka Murehe :Gitifu avuga ko bamaze koroza inka abaturage 1300ariko kuri uyu munsi horojwe inka 15
Niyonsaba Jean Lucky worojwe inka na Kamana Vincent uvuga ko iyo wafumbiye neza umuganura ukugeraho nta kibazo
Ati :”Turashima uko ibirori mwateguye Byagenze neza! , ariko nanone twariye akanyama. gusa baragushimira uburyo wabyitayeho.
Akarere ka Gicumbi ubusanzwe gafite zisaga ibihumbi 32 ariko muri uyu mwaka bari boroje inka imiryango 16 inasabwa kurushaho kwerekana iterambere ryabo kuki hari igihe bazasurwa n’ubuyobozi bigatuma barushaho kwandikirwa amande cyangwa imisoro byabafashaga kwitabira ubuhinzi n’ubworozi mu buryo bufatika.