AmakuruIbidukikije

Umutingito uherutse kuba mu Burusiya witezweho ingaruka ku bihugu byegereye linyanja ya Pasifike

Ibihugu bitandukanye bikora ku nyanja ya Pacifique, byasabwe kwitegura tsunami kubera umutingito uherutse kuba mu burasirazuba bw’u Burusiya.

Uyu mutingito wabaye ku wa 29 Nyakanga 2025, wari ufite ibipimo bya magnitude 8.8 ibyatumye uba umwe mu mitingito ikomeye ku Isi.

Inzego zitandukanye zirimo iz’iteganyagihe zahise zitangira kuburira ibihugu bituriye inyanja ya Pacifique, kugira ngo bitegure tsunami.

Perezida wa Amerika Donald Trump, abinyujije kuri X yasabye ko abantu gukurikira amakuru ajyanye na Tsunami kugira ngo bamenye uko birinda.

Yagize ati “Kubera umutingito ukomeye wabereye mu nyanja ya Pacifique, hashobora kubaho Tsunami mu bice biyituriye nka Hawaii ndetse n’u Buyapani.”

Bitezwe ko iyi Tsunami ishobora kwibasira leta ya Hawaii aho ishobora kugira uburere bwa metero eshatu.

Guverineri w’iyi leta, Josh Green, yasabye abaturage batuye muri Hawaii gutangira kujya mu bice bitazagerwaho na tsunami cyane kugira ngo birinde ibyago bizatezwa nayo.

Yagize ati “Ntabwo izagarukira ku nkombe gusa ahubwo izarengera ibirwa byose.”

Uyu mutingito wabaye uwa gatandatu mu ikomeye ku Isi aho wanganyaga ubukana n’uwabaye muri Chile mu 2010 wishe abarenga 500.

Tsunami ni umutingito ubera mu nyanja ku buryo utera imyuzure. Iyo tsunami igeze ku nkombe, amazi amanuka yihuta cyane mu nyanja (ashobora kugenda ibilometero 800 ku isaha) yerekeza ku nkombe. Ishobora gusenya inyubak, gutwara abantu, no kwangiza byinshi mu turere turi hafi y’inyanja.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *