AmakuruIbidukikije

Imvura idasanzwe yateje imyuzure n’inkangu muri Koreya y’Epfo, abagera kuri 14 bahasiga ubuzima

Mu bice bitandukanye bya Koreya y’Epfo, imvura imaze iminsi igwa idacika yateje ibiza bikomeye birimo imyuzure n’inkangu, aho kugeza ubu abantu 14 bamaze gutakaza ubuzima, nk’uko byatangajwe n’inzego zibishinzwe. Abandi bantu 12 baracyashakishwa, bikaba bitegerejwe ko uyu mubare ushobora kwiyongera uko ibikorwa by’ubutabazi bikomeza.

Mu gace ka Gapyeong, amashusho yafashwe yagaragaje abaturage bambuka ikiraro cyangiritse banyura mu byondo, bagana ku bigo byagenewe gucumbikira abimuwe. Inkangu yabaye ku Cyumweru muri aka gace yahitanye abantu babiri, abandi bane baraburirwa irengero, mu gihe 63 bakijijwe na 285 bimuwe.

Mu majyepfo y’igihugu, by’umwihariko mu Karere ka Chungcheon, inkangu yatumye umudugudu wose usenyuka. Muri Sancheong, abantu batandatu barapfuye, barimo babiri bamaze kuboneka, mu gihe abandi barindwi bagishakishwa.

Kuva iyi mvura yatangira kugwa ku wa Gatatu, abaturarwanda bagera ku 10,000 bamaze kwimurwa ku miryango yabo kubera impungenge z’umutekano. Imiryango irenga 41,000 yabayeho idafite amashanyarazi by’igihe gito, naho abasaga 3,800 baracyari mu nsisiro by’agateganyo kubera ko amazu yabo yangiritse bikomeye.

Nubwo mu bice byo hagati no mu majyepfo imvura yagiye igabanuka, Ikigo cy’iteganyagihe cyatangaje ko izongera kugwa mu murwa mukuru Seoul n’uturere twa ruguru ku cyumweru.

Ibikorwa byinshi byo gusana no gutabara byahise bitangizwa na Guverinoma, aho Perezida Lee Jae-myung yasabye ko ahangijwe cyane hagirwa uturere tw’ibiza kugira ngo haboneke inkunga n’ubufasha bwihuse. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Yun Ho-jung, yasabye inzego bireba zose gukoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo ubutabazi bugerweho vuba kandi bunoze.

Iri sezerano ry’imvura rirateganywa kurangira mu ijoro ryo ku cyumweru, ariko hakurikiraho icyumweru cy’ubushyuhe bukabije, ibintu bishobora gukomeza gushyira igitutu ku mibereho y’abaturage n’ubukungu bw’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *