Umuhanzi Ayra starr yegukanye igihembo gikomeye muri America
Umuhanzikazi wo muri Nigeria, Ayra Starr afite indirimbo yitwa’Santa’ yakoranye na Rvssian na Rauw Alejandro ikaba yarumviswe n’abantu miliyoni 35 ‘Streams’.
Yahawe igihembo na ‘RIA'[Recording Industry Association of America]. Uyu muhanzikazi agitwara’Latin Diamond ‘ yavuze ko yifuza gutwara Grammy award.
Ayra Starr yiyongereye kuri Rema nawe afite ‘Platinum ‘ nyuma y’uko indirimbo yitwa’Bubalu’ yumviswe cyane muri Amerika.
Ayra Starr wo muri Mavin yaganiriye na eTalk avuga ko mu myaka 20 iri imbere yifuza gutwara ibihembo bya Grammy, kugira indirimbo nyinshi kuri Billboard Hot 100, gukora ibitaramo bizenguruka isi no kuzaririmba muri Super Bowl.
Ayra Starr w’imyaka 23 y’amavuko mu 2024 yahataniye Grammy award mu cyiciro cya ‘Best African Music Performance’ ariko cyatwawe na Tyla wo muri Afurika y’Epfo abikesha indirimbo yitwa ‘Water’.