Byumba : RIB yibukije abakoraga ubucukuzi bw’amabuye mu buryo butemewe ko binabangamira ibidukikije
Urwego rw’ubugenzacyaha Rib rwasobanuriye abaturage b’Umurenge wa Byumba, ko gucukura amabuye y’agaciro cyangwa andi asanzwe yifashishwa mu kubaka amazu bisabirwa uburenganzira , ko iyo ubikoze nta ruhushya wabiherewe bishobora guteza ingaruka zitandukanye.
Babigarutseho kuri uyu wa 11 Nyakanga 2025 ubwo batangaga ubukangurambaga mu murenge wa Byumba ho mu Kagari ka Kibari, basaba abaturage kwegera inzego z’ibanze zikabafasha kubaha ibyangombwa, ndetse ko niba ari ahacyekwa amabuye y’agaciro bakagana ikigo kibishinzwe RMB kikabafasha kubona ibyangombwa .
Abaturage b’Umurenge wa Byumba kandi basabwe kurushaho kuzirikana ko iyo ucukura amabuye y’agaciro utabifitiye uruhushya bisobanura ko uri mu cyaha, kandi ko iyo biguhamye uhanwa n’amategeko ashobora gutuma ufungwa cyangwa ugacibwa amande y’amafaranga.
Banibukijwe ko gucukura mu migezi cyangwa gutengura imisozi utabifiye uburenganzira biri mu bikorwa byangiza ibidukikije, kandi ko kutabungabunga ibidukikije biri mu byaha bihanwa n’amategeko.
Ushinzwe gukumira ibyaha mu rwego rw’ubugenzacyaha (Rib) Ntirenganya Jean Claude yabasobanuriye ko hari ibishingirwaho ngo umuntu yemererwe kwinjira mu bucukuzi bw’amabuye, harimo gupima ubutaka bacukuramo bakareba niba bukomeye, avuga ko niba hari n’ababyemerewe bagomba kubahiriza amasezerano baba bagiranye n’izo nzego.
Avuga ko hari inzego zishinzwe kubafasha harimo iz’ibanze ndetse n’ikigo (RMB) cyashyizweho na leta, hagamijwe gukumira abakora ako kazi batabyemerewe.
Ati :”kirazira gucukura amabuye udafite uruhushya kuko iyo ubifatiwemo amategeko arakurikizwa, n’ubwo yaba ari mu isambu yawe ntiwemerewe kuhacukura utabifitiye uruhushya”.
Ubukangurambaga bwo gukumira ingaruka zo gucukura ahatemewe bumaze iminsi bukorerwa mu mirenge itandukanye ya Gicumbi, by’umwihariko bakibanda mu mirenge izwiho kugira ibirombe by’amabuye, ndetse n’aho abaturage bashakisha ayo kugurisha cyangwa gucukura imicanga yo kubakisha amazu.
Bagirijabo Jean d’Amour ushinzwe ubugenzuzi muri (RMB) ikigo gishinzwe Mine Petrole na Gaz, gifite mu nshingano abacukura amabuye, avuga ko nta muntu wemerewe gucukura uko yiboneye hatabanje gukorerwa ubushakashatsi kandi bakamenya ko no gukora ubushakashatsi bw’ahacukurwa amabuye nabyo babihererwa uruhushya.
Manirakiza Claude utuye muri uyu murenge, avuga ko hakiri ikibazo cy’imyumvire y’abaturage batinya ibihano byo gufungwa cyangwa gucibwa amande, kurusha uko bagatekereje kubungabunga ibidukikije nk’inshingano zabo mu buryo bw’inyungu rusange.
Ati :” Hari ababyumva ko gucukura nta burenganzira ufite bihanwa n’amategeko, ariko ikibazo n’uko hari ababikora bihishe bagatengura imisozi bikabangamira ibidukikije ndetse bamwe ugasanga banahaburira ubuzima”.
Nyirantezimana Clarise we ashimangira ko hari abacyekaga ko gucukura imicanga mu migezi nta kibazo biteye, gusa ko kuri ubu bamenye uburenganzira bwo kwaka uruhushya mu mirenge cyangwa ku karere, ariko bigakorwa hatabayeho kwangiza ibidukikije no kwegera ikigo RMB kikabafasha kubona uburenganzira bemerewe .



