Kwibohora : Abaturage basabwa kuzirikana agaciro k’abamugariye ku rugamba
Itariki ya 04 Nyakanga hizihizwa umunsi ngarukamwaka wo kwibohora nyuma y’imyaka 31ingabo za RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuhango wo kwizihiza uyu muri 2025 wabereye ku Murindi w’intwari mu murenge wa Kaniga ahafatwa nk’amateka akomeye nyuma y’igihango cyabaye hagati y’inkotanyi n’abahaturiye.
Bavuga ko n’ubwo aribo bacumbikiye abasirikare mu myaka ya 1993 batangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda n’abaruturiye, bitabibagiza n’indangagaciro n’ubwitange by’abagize uruhare mu kubohora u Rwanda .

Kuri uwo munsi kandi hatanzwe ubutumwa bukomeye bwo gukunda igihugu ukaba wanacyitangira, kuba hari abigomwe amashuri yabo bakayoboka inzira y’ishyamba, ndetse n’abasize imiryango yabo bagamije kubohora igihugu cyababyaye, kugeza ubwo hari abahaburiye ubuzima ndetse bamwe bakahamugarira, ariko bikarangira intego yo kubohora abanya Rwanda igezweho.
Kuri uyu munsi abaturage b’Umurenge wa Kaniga hafatwa nk’irembo ry’urugamba rwabaye muri 1994, bibukijwe ko Inkotanyi zitibigagiwe uko zacumbikiwe n’abaturage baho, gusa mu rwego rwo kubazirikana nabo bagejejweho ibikorwa remezo bari bacyeneye nk’ahandi hose mu gihugu.
nyuma y’imyaka 31 hari serivisi zitandukanye bacyeneraga bakajya kuzishakira mu gihugu cya Uganda ariko kuri ubu bashima ko babohowe ntibakimanuka imisozi n’utubande bajya kwivuriza hanze y’igihugu .
Kwibohora k’u Rwanda ni imwe mu mpamvu izirikanwa n’abanya Rwanda benshi bigatuma bavuga ko Inkotanyi ari ubuzima, kuko zahagaritse ubwicanyi, zikarwanya amacakubiri ndetse zigatera intambwe igamije kubaka ubumwe bw’abaturage bari baracengejwemo ingengabitekerezo y’amacakubiri.
Mwesigye Jonas agira Ati :” Inkotanyi zatubohoye uburyo bwo gusiragira twubakiwe ivuriro rigezweho, nta muntu ucyambukiranya umupaka ajya kwivuriza mu bugande kandi bitanga serivisi zose zacyenerwa ku bitaro bikuru.
Ibi birori byo kwishimira umunsi wo kwibohora kandi byanahujwe no kuzirikana ikipe y’ingabo ya APR FC imaze imyaka 32 imaze ishinzwe, kuko hari ikibuga gifatwa nk’inkomoko yayo, ndetse isabukuru yo kwizihiza ibirori ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti “APR FC ku ivuko”.

Mu byishimo byo kuzirikana ubwitange n’agaciro k’abasirikari bafashe iya mbere mu gutangiza urugamba, abafana ba APR.FC baremewe inka z’inzugu nk’igihango cyo kuzirikana ubwitange bwabaranze.
Abasirikari batandatu bamugariye ku rugamba, babashimira ko iyo batemera kwitanga hari imbaga y’abantu benshi bari kuhasiga ubuzima ariko bakarokorwa n’inkotanyi, ndetse no kuba iyi kipe y’ingabo yaragaruye ibyishimo nyuma y’imyaka 31 bamwe barahunze igihugu cyabo, gusa bikagerwaho hasabwe ubufatatanye no kugira indangagaciro zo gukunda igihugu.
Abaremewe inka z’inzugu esheshatu bashimiwe ubwitange bagize, barimo rtd magezi Mustapha, Kaporari Kagarura Apolinaire, Kaporari Sindikubwabo, Hakizimana Robert n’abandi.
Minisitiri w’ingabo n’umutekano Juvenali Marizamunda, yasabye abaturage kurushaho gukunda igihugu, kuzirikana umutekano wacyo, kunga ubumwe, kumenya agaciro k’abamugariye ku rugamba, no gusigasira ibyagezweho.
Agira Ati :”:” Turashima buri umwe waje kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 31, n’ubwo twahuriye ku kibuga cy’umupira ariko kandi twanahuriye ku butaka bufite amateka akomeye yamaze guhinduka, tunazirikane ubwitange bw’ingabo zabohoye u Rwanda, abahamugariye turabazirikana kandi ibyo mwakoze ni ishema rikomeye, nyuma y’imyaka 31 hatangijwe urugamba rutari rworoshye “.
Ati :” Uruhare APR.FC igira mu kwigisha ikinyabupfura no guhesha ishema abakunzi bayo nibyo byaranze ikinyabupfura ku rugamba kandi kugira indangagaciro ni intego yacu”.

Ati :” Harimo kubaka ikipe y’ikitegerezo mu gihugu ndetse ikaba ikitegerezo no muri Afurika, kandi ni urugendo rusaba ubufatanye no kwitanga tukarushaho gusigasira ibyagezweho” .
Ati :” Umuriro wo kwibohora ukomeze gucana kuri buri gitego, no kuri buri mukino”.
Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice mu kiganiro yagiranye na GreenAfrica.rw avuga ko abaturage basabwa kugira indangagaciro zo kubaka ubumwe, bakazirikana amateka bafitanye n’ingabo zabohoye igihugu ndetse bikarangwa no gusigasira ibikorwa by’iterambere bagejejweho n’ingabo zahagaritse Jenoside yakorewe cg Abatutsi.
Ati :”Abaturage basabwa kurushaho kumenya amateka y’iki gihugu, iterambere tugezeho ntabwo ari ibintu byikoze, hari abahaburiye ubuzima ndetse n’abahamugariye, igisigaye ni ukurashaho kuba umwe, kwirinda amacakubiri no gusigasira ibyo twagezeho nyuma y’imyaka 31 u Rwanda rwibohoye “.
Abaturiye Umurenge wa Kaniga ku murindi w’intwari bashima Imbuto foundation yabubakiye ikigo nderabuzima kigezweho mbere barajyaga kwivuriza muri Uganda, kuri ubu gitanga serivisi z’ububyaza, kuvura indwara z’amenyo kandi arizo zabajyabnaga Uganda kenshi, gucumbikira abarwayi n’izindi .
Bavuga ko begerejwe amazi n’amashanyarazi, abari batuye mu manegeka bubakiwe umudugudu w’ikitegerezo w’amagorofa, ndetse bakaba bareguriwe uruganda rw’icyayi rwa Murindi Tea factory ku kigero kingana na 100%.
Bavuga ko kwibohora bisobanura ubwigunge bavuyemo n’iterambere batangiye kwigezaho, igisigaye kikaba ari ubufatanye mu kubaka igihugu kizira amacakubiri .
Kuri uyu munsi hanabaye ubusabane hagati y’ingabo zahoze ziba ku Murindi w’intwari, aribwo zatangizaga ikipe ya gisirakari y’ingabo zari zikambitse ku Murindi ikaza kuvamo APR.FC y’ubu ari nayo ifite abafana baremeye inka abamugariye ku rugamba .
Ikipe y’abasirikari bakuru bahoze ku murindi twafata nka APR nkuru, bakinnye umupira w’amaguru n’ikipe y’abikorera n’abakorera Leta yitwa Inararibonye FC yo mu karere ka Gicumbi , Umukino urangira banganyije igitego 1-1 bitanga ibyishimo ku bahaturiye, abamugariye ku rugamba bari baje kwihera ijisho ry’uwo mukino, ariko banazirikana ishema ry’ingabo z’igihugu zabohoye u Rwanda .






