Amajyaruguru : Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abikorera kwimakaza isuku mu mujyi wa Gicumbi
Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice avuga ko isuku igomba gufatwa nk’umuco, Akarere ka Gicumbi kakagira uruhare mu gusaba abafite inyubako by’umwihariko iziri mu mujyi wa Byumba, bakazivugurura zigasa neza kurushaho .
Yabigarutseho kuri uyu wa 27 Kamena 2025, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gusoza imurikabikorwa ryabereye mu Karere ka Gicumbi.
Nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye byerekana iterambere ry’abikorera, ndetse n’uruhare rw’abafatanyabikorwa mu kuzamura imibereho y’abaturage, yavuze ko bari ku kigero cy’intambwe ishimishije ariko agaruka kuri bimwe mu bigomba kuzamukana n’iterambere ryifuzwa .
Guverineri Mugabowagahunde Agira Ati :” Turashima uruhare rwa buri wese byatumye Akarere kacu gatera imbere, mu birebana no kurwanya igwingira murakataje kuko ryaragabanutse ku rwego rushimishije, kandi byagezweho biturutse ku bufatanye”.
Yagarutse ku kibazo cy’abana bata ishuri, kwimakaza umuco w’isuku cyane cyane ku bafite inyubako ziri mu mujyi wa Byumba.
Ati :” Turifuza kuvugurura umujyi wa Gicumbi ugahinduka iGicumbi cy’isuku, by’umwihariko abafite inyubako bakagerageza kuzivugurura zigasa neza “.
Yongeyeho ko hasabwa ubufatanye kugira ngo mujyi wa Gicumbi haguke, ariko kandi abafatanyabikorwa abasaba kongera imbaraga no mu myidagaduro ngo barusheho kuzirikana imibereho y’urubyiruko .
Insanganyamatsiko y’imurikabikorwa yagiraga Iti :” dufatanye twese turandure ubucyene “.
Abitabiriye imurikabikorwa ryabereye mu mujyi wa Byumba bashimishijwe n’ibirori byaranze isozwa ry’imurikabikorwa, ndetse bakaba banasusurukijwe n’abahanzi batandukanye harimo Chriss Easy ukunzwe cyane n’icyiciro cyiganjemo Urubyiruko.
Imurikabikorwa ryitabiriwe n’abagera kuri 65 baje kumurika ibikorwa by’iterambere bagezeho, harimo n’uruhare rw’abafatanyabikorwa bibanda cyane ku mibereho y’imiryango, abita ku bana, abacuruzi ndetse n’abakora imyuga itandukanye.



