Gicumbi : Abatuye mu murenge wa Bukure, basuye urwibutso rwa Ntarama bashimangira kubaka ubumwe bw’abanya Rwanda
Inkuru ya Evance
Abaturage baturutse mu tugari tune tugize Umurenge wa Bukure basuye urwibutso rwa Ntarama basobanurirwa umwihariko w’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bari barajyanywe muri Bugesera bakuwe aho bari baravukiye .
Ni umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 31, witabiriwe kuri uyu wa 22 Kamena 2025 warimo ibyiciro bitandukanye byiganjemo n’urubyiruko rwasabwe kuzirikana uko hari bakuru babo bicwaga, n’ababyeyi bishwe bazira uko bavutse, barusaba kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza ruzira amacakubiri .
Kantengwa Jackie wasuye urwibutso rwa Ntarama, avuga ko yabonye ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abana b’ impinja bakubitwaga ku bikuta, kandi nta ruhare bagize mu kuvuka kwabo.
Ati :” Ibyabaye kuri Kiliziya ya Ntarama ni ishyano! , nari nsanzwe numva ko impinja zakubitwaga ku bikuta ariko nabonye ibizenga by’amaraso yaho bakubitwaga mu rusengero, ku bwanjye nta muntu upfobya cyangwa uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi wabivugira iruhande rwanjye ngo nsheceke, nkaho nta mateka ashariye twiboneye ku rwibutso rwa Ntarama”.
Urwibutso rwa Ntarama rushyinguwemo imibiri isaga ibihumbi 5000 bishwe barabanje gukurwa muri komini zitandukanye bari baravukiyemo.
Umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Bukure Mbabazi Donatile avuga ko kuri ubu hacyenewe kwigisha n’urubyiruko rubona ruri kwinjira mu buzima bwiza, bikazabafasha kutibagirwa amateka ashariye abanya Rwanda bahuye nayo bazira uko bavutse “.
Yongeraho ko kuri ubu, ubuzima bwarahindutse bitewe n’uko hari imiryango yacitse ku icumu iganirizwa ndetse igafashwa kuvuzwa ibikomere bigatuma badaheranwa n’agahinda, kandi akenshi bikorwa binyujijwe mu matsinda atandukanye.
Ati :” Amatsinda aterwa inkunga na Minubumwe atuma abarokotse badaheranwa n’agahinda”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bukure Hitimana Jean de Dieu avuga ko kuri ubu nta muturage ugihezwa mu guhabwa ubufasha, haba ibyiciro by’abatishoboye ndetse n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bose batekerezwaho nk’abanya Rwanda “.
Ati :” Umuturage wa Bukure turamusaba kutumva ibihuha ndetse agafatanya n’abandi Kwigisha amateka y’ibyo babonye no kugira uruhare mu kurwanya abashakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bakamenya ko bafite igihugu cyita ku muntu wese kimwe n’undi aho kurangwa n’amacakubiri abiba urwangano hagati y’abaturage “.
Urwibutso rwa Ntarama ruherereye mu Karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarama.
Abatutsi bahiciwe bashakishwaga n’indege aho bihishe mu rufunzo, abandi bagahigishwa imbwa, bamara kubabona bakabajyana kuri Kiliziya ya Ntarama bakicishwa ibisongo, abandi bagatwikwa hakoresheje lisansi y’imodoka.