Politiki

Burera:Urubyiruko rwiyemeje guteza imbere impano n’ubumenyi binyuze mu masomo ngiro

Inkuru ya NIYOMUGABA Jean Flex 

Kuwa 19 Kamena 2025, itsinda ry’urubyiruko ruhagarariye abandi mu Karere ka Burera riyobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza, y’abaturage Bwana Mwanangu Theophile, basuye ibigo bitandukanye bifasha urubyiruko kwiteza imbere, birimo n’Ibiro bya Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.

Mu rwego rwo kwiga no gusobanukirwa serivisi zitangwa ku rubyiruko binyuze muri Minisiteri, urubyiruko rwakoze urugendoshuri rugamije kureba ibikorwa bitandukanye bikorwa mu bigo by’urubyiruko. Basuye ikigo cya YEGO Kimisagara giherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kimisagara, aho bagaragarijwe serivisi zitandukanye zihatangirwa.

Umuyobozi Ushinzwe Ihuzabikorwa muri YEGO Kimisagara, Bwana Byukusenge Isaiah, yasobanuriye urubyiruko ko iki kigo cyatangiye mbere ya 1994 nk’irerero ry’abana, ariko kuva mu 2011 cyibanda ku bikorwa by’imyidagaduro n’ubumenyi, birimo:

Amarerero, Clubs z’Ubumwe n’Ubwiyunge, Club Anti-Sida, Amasomo y’indimi zitandukanye,

Ibyumba byo kwipimishirizamo no guhabwa ubujyanama kuri SIDA no kuboneza urubyaro.

Hashyizweho kandi amasomo y’ubumenyingiro arimo:

Ubudozi, gukora amasabune na buji,

Gutunganya imisatsi n’ubwiza,

Ikoranabuhanga n’imbyino gakondo n’igezweho,

Siporo, kwihangira imirimo n’ibindi.

Byukusenge yavuze ko abarangiza amasomo muri iki kigo basohoka bafite ubumenyi bufatika kuburyo benshi bahita babona akazi cyangwa bagashinga imishinga.

Urubyiruko rwasuye kandi Ikigo cy’Ihuriro RYAF (Rwanda Youth in Agribusiness Forum), aho Umuyobozi mukuru waryo, Bwana Rwiririza Jean Marie Vianney, yabasobanuriye amahirwe menshi ari mu buhinzi n’ubworozi. Yasabye urubyiruko kwiyandikisha muri RYAF kugira ngo rubone amahugurwa, inkunga ndetse n’akazi binyuze mu bufatanye n’imishinga itandukanye. Yijeje ubuyobozi bw’Akarere ka Burera ko yifuza kubasura, yemeza ko Burera ifite ikirere n’ubutaka byiza byabyazwa umusaruro.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, yatangaje ko hatangiye imyiteguro yo kubaka ikigo cy’urubyiruko cya YEGO mu Karere ka Burera, mu Murenge wa Rusarabuye, Akagari ka Kabona, Umudugudu wa Rutuku. Yavuze ko ibyo urubyiruko rwifuje bizashyirwa mu bikorwa nk’uko babyagaragarije ubuyobozi bw’akarere.

Minisitiri yasabye urubyiruko kwitabira amahirwe atangwa binyuze muri gahunda nka RYAF, YouthConnekt, amarushanwa n’imurikabikorwa bitandukanye. Yasabye kandi ubuyobozi bw’akarere gukorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo bazamure urwego rw’imikorere y’iki kigo.

Yasoje ashimira urubyiruko rwaje gusura Minisiteri, abasaba kwitinyuka no guharanira ibikorwa bifite agaciro bazibukirwaho, bityo bakaba icyitegererezo ku bandi.

Ikigo nk’iki cy’urubyiruko kiri no kubakwa mu Karere ka Bugesera, aho imirimo yo kukirangiza igeze kure.

Itsinda ry’urubyiruko rw’akarere ka Burera ryasuye Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi
Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr UTUMATWISHIMA Abdallah
Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr UTUMATWISHIMA Abdallah

Greenafrica.rw

One thought on “Burera:Urubyiruko rwiyemeje guteza imbere impano n’ubumenyi binyuze mu masomo ngiro

  • Nzayituriki Joseph

    Twishimiye uburyo umuyobozi akomeza kwita kur’ubyiruko rwa Burera natwe turamukundaga cyane.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *