Ibiti bivangwa n’imyaka byatewe n”umushinga Green Gicumbi byabaye nko kwicisha ibuye rimwe inyoni nyinshi
Mu myaka itanu umushinga Green Gicumbi umaze ukorera mu karere ka Gicumbi,hamaze gukorwa ibikorwa bitandukanye birimo gusigasira no kurengera ibidukikije mu bikorwa bitandukanye hanafatwa ingamba zirambye, guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu buryo bwo guteza imbere abaturage,imiturire ijyanye n’igihe no kurwanya ihindagurika ry’ibihe muri rusange.
Mu mirenge icyenda y’aka karere uyu mushinga ukoreramo, ahenshi hagaragara imisozi miremire Kandi ihanamye, yakunze kuba imbarutso y’ibibazo bitandukanye byateraga abahinzi guhomba no kubura umwimerere w’ubutaka bwabo bwagendaga buri uko igitonyanga cy’imvura kiguye ku misozi.
Ngomitsinze Jean Pierre ,umuhinzi wo mu kagari ka Nyaruka mu murenge wa Cyumba, agaragaza ishusho y’uko ubuhinzi bwabo bwibasirwaga n’uruhuri rw’ibibazo mbere y’imyaka itanu ishize.
Ati:”Mbere y’imyaka itanu ishize umushinga Green Gicumbi utaratangira kudufasha,ubuhinzi bwacu ntacyo bwaduhaga, wabaga uteye imbuto Kandi iguhenze,imvura yagwa amazi akamanuka ku misozi byose akabijyana, nta fumbire yamaraga mu murima kabiri ku buryo wasangaga buri gihembwe cy’ihinga turi mu bihombo.”
Yakomeje ati:”Imisozi ya hano irahanamye kandi natwe twayihingagaho Uko twiboneye,tutazi ko guca amaterasi no gutera ibiti bivangwa n’imyaka n’ibirwabya isuri aricyo gisubizo kirambye kizatuma tubona umusaruro mu butaka bwacu abenshi twafataga nk’ubwavimwe.”
Ahakorerwa ubuhinzi muri iyi mirenge, uyu mushinga wahaciye amaterasi y’indinganire yaringanyije imirima y’abaturage ntiyakomeza gutenguka ndetse haba ifumbire n’ibihingwa ntibyongera kumanurwa n’ishuri.
Muri aya materasi hatewemo ibiti by’ubwoko butandukanye bivangwa n’imyaka birimo Kariyandara,risena n’ibindi byongereye imbaraga mu butaka bituma abahinzi barushaho kubona umusaruro mwiza dore ko byagize uruhare mu kurwanya isuri n’ibyonnyi, amababi yabyo ni ifumbire nziza kandi ibora vuba,bivamo ibiti bya mushingirizo ndetse bikanagira uruhare mu gufata imyuka mibi ishobora guhumanya ikirere mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.
Mukandayisenga Florence ukorera ubuhinzi mu murenge wa Cyumba yagize ati:”Ibiti bivangwa n’imyaka badutereye byaradufashije cyane kuko byafashe ubutaka bwacu ntibwakomeza kuducika,twasobanuriwe ibyiza byabyo birimo kuba ubwabyo bitanga ifumbire,gutanga umwuka mwiza ndetse no kuba amatungo abirya,kugeza ubu twamaze kubona ko ari ingirakamaro kuko umusaruro ubu tubona niwo wivugira.”
Ibiti bivangwa n’imyaka,umushinga Green Gicumbi wateye mu mirima y’abaturage, bifite umwihariko wo kuba imizi yabyo itona ibihingwa byegeranye, n’ubwo byabaye igisubizo ku bahinzi, byanafashije uyu mushinga kugera ku ntego zawo zo kongera ubuso buteyeho amashyamba mu rwego rwo kurwanya ibihe by’ubushyuhe bukabije no gukendera kw’amashyamba muri rusange.
Umuyobozi ushinzwe igice cya Kane cy’umushinga Green Gicumbi cyo kubaka ubushobozi no kubungabunga abafite aho bahuriye nawo ( Training, Knowledge Transfer in streaming specialist) Nsabimana Modeste agaragaza ko ibi biti fifite akamaro kenshi Kuva ku buzima bw’umurima,umuhinzi n’ikirere muri rusange.
Ati:”Ibiti birimo risena na zkariyandala bivangwa n’imyaka Kandi amababi yabyo ashobora no kuba ibiryo by’amatungo Kandi amababi yabyo yavamo ifumbire nziza ibora vuba igihe ahungurse akagwa ku butaka,bityo bigatuma ubutaka burushaho kuba bwiza ku buryo butanga umusaruro mwiza ku buhinzi.”
Yakomeje ati:”Aho biteye bitanga ubuhehere bw’ubutaka kuko amababi yabyo agwa ku butaka bigatuma butuma bikaba ifumbire. Tugiye muri siyansi bigira uruhare mu gufata imyuka mibi yangiza ikirere (carbon market cyangwa Carbon Scacilation) ndetse hakiyongeraho no kuba birwanya isuri mu murima cyane cyane ahahanamye ndetse binafasha umuhinzi kubona ibiti bya mushingirizo nabyo yifashisha mu buhinzi bwe nk’igihe yahinze ibishyimbo n’ibindi bihingwa bikenera gushingirirwa kugira ngo byere.”
Ibiti bivangwa n’imyaka, bifatwa nk’igisubizo kirambye cyo gusubiza ubuzima gatozi umurima kuko binagira uruhare mu kurwanya bimwe mu byonnyi byibasira imyaka, umushinga Green Gicumbi ugaragaza ko nyuma yo kubiterera abaturage byagize ingaruka nziza ku buhinzi bwabo zatumye umusaruro beza urushaho kwiyongera.
Mu myaka 10 ishize, uburemere n’ingarurka zikomoka ku mihindarurikire y’ibihe zagiye zirushaho kwiyongera kandi bigahitana ubuzima bw’abantu hirya no hino mu bice by’igihugu,by’ubwihariko nk’imyuzure ikabije, amapfa, inkangu, kugabanuka k’umusaruro w’ubuhinzi, indwara, kwangirika kw’ ibikorwa remezo, kugabanuka k’ubutaka buhingwaho, bityo bigatera ibibazo cy’ibiribwa ndetse n’igabanuka ry’ikigero cy’umusaruro woherezwa mu mahanga.
Gushingira ahanini ku mvura mu rwego rw’ubuhinzi, ubuhaname bukabije bw’imisozi, kutagira amakuru ahagije ku kirere no kugabanuka bw’amashyamba ni bimwe mu bintu byagaragajwe ko byongerera u Rwanda ibyago byinshi byo kugerwaho n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Imibare yerekana uko u Rwanda ruri mu bikugu byibasirwa cyane n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe ndetse na raporo y’igihugu yakozwe muri 2018 yerekanye ko intara y’amajyaruguru, by’umwihariko Akarere ka Gicumbi kari kamwe mu Turere twari dufite ibyago biri hejuru byo kwibasirwa n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe .
Umushinga Green Gicumbi ukorera mu mirenge 9 igize Akarere ka Gicumbi ifite aho ihuriye n’icyogogo cy’umugezi wa Muvumba. Iyi mirenge ni Rubaya, Cyumba, Kaniga, Mukarange, Rushaki, Shangasha, Manyagiro, Byumba na Bwisige.Muri iyo murenge, Hegitari ibihumbi 10,000 zateweho ibiti bivangwa n’imyaka,harimo ibiterwa mu murima hagati nka risena, Kariyandara na shirabuzi ndetse n’ibiterwa ku mpande z’umurima birimo imbingo.
Mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga, hibanzwe cyane ku kugabanya ibyago by’abaturage b’Akarere ka Gicumbi ku kwibasirwa n’imihindagurikire y’ibihe, binyuze mu kongera ubushobozi bwabo mu kubaka ubudahangarwa ku ngaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.
Hakozwe Hegitari 600 z’amaterasi y’indinganire, 850 Ha z’amaterasi yikora na ha 3000 zakozweho imiringoti hanaterwa ubwatsi n’ibiti bivangwa n’imyaka ku misozi ihanamye irenze 55% .Ibi kandi byajyanye na gahunda yo gufasha abahinzi kubona imbuto nziza yihanganira imihindagurikire y’ibihe, kubona ifumbire cyane cyane I’iyimborera.
