India: Hatangijwe iperereza ku mpanuka ya Air India yahitanye abantu 241, hagaragara agasanduku gafata amajwi
Itsinda ry’abagenzacyaha bari gukora iperereza ku mpanuka y’indege ya Air India iherutse kuba, ryamaze kubona agasanduku gafata amajwi (Cockpit Voice Recorder – CVR), bikaba ari intambwe ikomeye mu gushaka ukuri ku byateye iyo mpanuka yahitanye abagenzi 241.
Iyi mpanuka yabaye ku wa Kane tariki 12 Kamena 2025, ubwo indege yo mu bwoko bwa Boeing 787-8 Dreamliner, yari ihagurutse mu Buhindi yerekeza i London mu Bwongereza, yakozaga hasi igahitana abantu bose bari bayirimo usibye umuntu umwe warokotse. Abapfuye bose hamwe baragera kuri 270, barimo abari mu ndege ndetse n’abandi bari hasi ahaguye iyo ndege.
Ku wa Gatanu w’icyumweru cyakurikiyeho, abashinzwe iperereza babashije kubona CVR – igikoresho gifata amajwi y’ibiganiro hagati y’abapilote ndetse n’amajwi yo mu nzu y’abayobozi b’indege. Aya majwi azifashishwa mu kumenya uko ibintu byifashe mu minota ya nyuma y’urugendo ndetse n’icyabaye ku kigendajuru cy’iyo ndege.
CVR ikorana na FDR (Flight Data Recorder), igikoresho gikurikirana amakuru y’ingenzi nk’ubutumburuke, umuvuduko, n’imikorere ya moteri. Ibi bikoresho byombi bizwi nka “black box” ni byo by’ingenzi mu gukusanya amakuru y’ibanze y’iyo mpanuka.
Urwego rw’Igihugu rw’u Buhindi rushinzwe gusesengura impanuka z’indege (AAIB – Aircraft Accident Investigation Bureau) ni rwo ruri ku isonga ry’iri perereza, rifashwa n’inzobere zaturutse mu Muryango wa Amerika ushinzwe umutekano w’ingendo (NTSB) ndetse n’abandi bo mu Bwongereza.
Kuri iki Cyumweru tariki 15 Kamena, bamwe mu bayobozi ba NTSB basuye ahabereye iyo mpanuka mu rwego rwo gutanga ubufasha no kugenzura uko ibikorwa byo gukusanya ibimenyetso biri gukorwa.
Itangazo ryashyizwe hanze rivuga ko “iperereza rikomeje gukorwa ku bufatanye bw’inzego z’impande zombi, hakurikijwe amabwiriza mpuzamahanga.”
Ni mu gihe kandi Guverinoma y’u Buhindi yashyizeho komisiyo yihariye ishinzwe gukurikirana icyo kibazo, ikaba yitezweho gutangira inama yayo ya mbere kuri uyu wa Mbere.