Gicumbi : Imbamutima z’abatutage bakorewe amaterasi y’indinganire k’ubuntu, bavuga ko bamaze kwihaza mu biribwa
Inkuru ya Evance
Abaturage b’Akarere ka Gicumbi by’umwihariko abatuye mu murenge wa Cyumba mu Kagari ka Nyaruka bavuga ko iyo batabona amahirwe yo kwegerezwa umufatanyabikorwa w’umushinga Green Gicumbi byari bigoranye, kuko wabafashije guhindura imyumvire bagakora kinyamwuga kandi kuri ubu bageze kure biteza imbere.
Ni ubutumwa bagarutseho kuri uyu wa 3 Kamena 2025 mu bikorwa bitandukanye byo gusura ibikorwa bagejejweho n’umushinga Green Gicumbi ukorera muri ako ku karere, harimo gusura ubutaka bahingaho bwakundaga gutwarwa n’isuri n’ibindi byabatezaga ubucyene .
Bavuga ko bahawe imbuto ku buntu, bakorerwa amaterasi y’indinganire nta kiguzi batanze ,ariko kandi bahingaga mu mirima yabo bagahabwa n’ amafaranga yo gukora imirimo igamije kubateza imbere mu mirima yabo , ibyo bavuga ko biteguye kubyaza Umusaruro w’amahirwe babonye.
Nyiramana Donatha ukora ubuhinzi bw’ingano mu murenge wa Cyumba avuga ko iyo badakorerwa amaterasi y’indinganire bari guhora mu buhinzi gakondo ntibabashe kwiteza imbere.
Ati:”Mbere mu mirima yacu hari ubuhaname ubutaka bugatwarwa n’isuri, ariko haje umushinga Green Gicumbi uduha imbuto ku buntu, baduha ifumbire ndetse n’amahugurwa yo kubibyaza Umusaruro.
Abatuye mu kagari ka Nyaruka muri uyu murenge, bavuga ko
Hegitari y’ibirayi yavagamo Toni eshanu gusa, ariko kuri ubu havamo Toni 15 kubera amaterasi y’indinganire bakorewe n’umushinga Green Gicumbi.
Avuga ko mbere bari bafite imbogamizi zo kugira imbuto itari nziza ariko kuri ubu barayegerejwe kandi bari Kubona Umusaruroro ushimishije
Ati:” Mu butaka bwacu mbere twahingagamo ibirayi ariko ntitumenye ko isuri iduteza igihombo, kuri ubu twahinze ku buso bwa Hegitari 45, kandi kuri hegitari imwe hakavamo toni enye z’ingano, ndetse ikilo kiri kuri 800 nta kibazo dufite twatangiye Kubona ibikoresho byose twacyeneraga mu miryango.
Umuyobozi wa Green Gicumbi Kagenza Jean Marie Vianney avuga ko kuri ubu bari Kubona umusaruro ushimishije kuri site ya Cyumba, bafite isoko ndetse n’abafashamyumvire babakurikirana mu mirima yabo.
Ati :” Mbere bangaga kwemera ko imyaka yabo iterwamo ibiti kandi aribyo bifata ubutaka, gusa nyuma yo guhabwa amahugurwa barabyemeye, tubaha ingemwe z’ibiti byitwa cariandra, gusa bafite uruganda rwitwa Pembe rugura ingano zabo nta n'” ikibazo bahura nacyo ku isoko”.
Bavuga ko hegitari y’ibirayi Mbere yavagamo Toni eshanu ariko kuri ubu havamo Toni 17 kubera amaterasi y’indinganire bakorewe bakaba bariyemeye kurushaho kwiteza imbere.

