Umugabo yatawe muri yombi azira gukekwaho umugambi wo kwivugana Perezida Trump
Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (ICE) rwataye muri yombi umugabo ukomoka muri Mexique witwa Ramon Morales Reyes, nyuma y’uko habonetse ibaruwa ivuga umugambi wo kwica Perezida Donald Trump.
Morales Reyes, w’imyaka 54, yari afungiye muri gereza yo muri Iowa azira ibyaha birimo guteza impanuka igahitana umuntu no guhita atoroka. Muri iyo gereza niho havumbuwe ibaruwa bivugwa ko yanditswe n’intoki ze, irimo amagambo avuga ko “naramuka abonye Trump, azamurasa ku manywa y’ihangu.”
Iyo baruwa ngo yayanditse avuga ko yangiwe gutura muri Amerika ndetse n’umuryango we ukirukanwa. Yayikomozemo ko “Abanya-Mexique bakoze byinshi kurusha abazungu,” agaragaza umujinya n’ipfunwe ry’ivanwa mu gihugu.
Nubwo inzego z’umutekano zahise zimuta muri yombi, ibimenyetso bishya byagiye ahabona bikomeje gutera impungenge ku kuri kw’iyo nyandiko. Nk’uko The Daily Beast n’indi mitangazamakuru yabitangaje, hari indi nfungwa ishobora kuba ari yo yanditse iriya baruwa nk’uburyo bwo gutuma Morales Reyes yoherezwa mu gihugu cye.
Isesengura ry’imikono iri ku ibaruwa ryagaragaje ko atari iye, kandi Morales Reyes yari umutangabuhamya mu rubanza ruregwamo iyo nfungwa bivugwa ko ari yo yamugambaniye.
Morales Reyes yinjiye muri Leta Zunze Z’Ubumwe za Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko inshuro icyenda kuva 1998 kugeza 2005. Uretse kuba afite amateka yo gukora ibyaha, ibiri kumubaho ubu byongereye impaka ku burenganzira bw’abimukira n’ukuntu bashobora kugirirwa akarengane, cyane cyane iyo nta mategeko abafasha kubona abunganira mu nkiko.
Umushakashatsi mu mategeko mpuzamahanga, Dr. Linda Martinez, yagize ati:
“Kuba umugabo nk’uyu yakwitirirwa umugambi nk’uriya nta bimenyetso bifatika bishobora kuba ari akarengane. Ubutabera bukwiye kurinda no gusuzuma ukuri, hatitawe ku byaha umuntu yaba yarakoze mbere.”
Donald Trump amaze kongera kugera ku butegetsi, ariko ikibazo cy’umutekano we kiracyahari. Urugero nk’uru rugaragaza ko hakiri abantu batamwiyumvamo, bamwe bashingiye ku migambi ye ku bimukira cyangwa amateka ye ya politiki.

Inzego z’umutekano nka Secret Service zikomeje gukora iperereza kuri iyi dosiye, mu gihe hakiriho impaka ku bw’ukuri bw’iyandiko yashyize Morales Reyes mu kaga.
Iyi foto yasohowe n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Umutekano (DHS) nyuma y’ifatwa rye ku wa 22 Gicurasi 2025. Icyakora, nk’uko byatangajwe na WISN 12 News, abunganira Morales Reyes bavuga ko atari we wanditse iyo baruwa, ahubwo ko ashobora kuba yaragambaniwe n’undi muntu ushaka kumuharabika no kumubuza gutanga ubuhamya mu rubanza ruregwamo umuntu wamwibye .
Abunganira Morales Reyes bavuga ko atazi gusoma no kwandika Icyongereza, kandi ko iyo baruwa yanditswe mu Cyongereza cyiza, bikaba bidashoboka ko ari we wayanditse. Polisi ya Milwaukee iri gukora iperereza ku cyaha cy’uburiganya no gutoteza umutangabuhamya, mu gihe Morales Reyes akiri muri kasho ya ICE mu mujyi wa Juneau, Wisconsin.
Ibimenyetso bishya byagaragaje ko ashobora kuba yaragambaniwe, aho abashinjacyaha bavuga ko hari indi nfungwa ishobora kuba ari yo yanditse iyo baruwa, ikayitwikira Morales Reyes kugira ngo yirukanwe mu gihugu. Isesengura ry’imikono iri ku ibaruwa ryagaragaje ko atari iye, kandi Morales Reyes yari umutangabuhamya mu rubanza ruregwamo iyo nfungwa bivugwa ko ari yo yamugambaniye .