Nyamasheke: Abavugabutumwa beretswe icyo bagomba gukora mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda
Mu Karere ka Nyamasheke, ubuyobozi bwasabye abavugabutumwa gukoresha ijambo ry’Imana mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, mu rwego rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri akigaragara mu bantu bamwe, n’ubwo imyaka 31 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.
Ibi byatangajwe na Muhayeyezu Joseph Désiré, Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu muri aka karere, ubwo yitabiraga umuhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Itorero Methodiste Libre mu Rwanda (EMLR), conference ya Kibogora, wabaye ku wa 24 Gicurasi 2025.
Uyu muhango watangiye n’igikorwa cyo gufasha umuntu warokotse Jenoside ariko ubayeho mu buzima bugoye mu Murenge wa Macuba, hanunamirwa abazize Jenoside bashyinguye mu Rwibutso rwa Hanika.
Muri iki cyumweru kimwe mbere y’iki gikorwa, hagaragaye ubwicanyi bukekwa ko bushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside, aho Nyirangirinshuti Thérèsie, umukecuru warokotse Jenoside utuye muri aka karere, yishwe atewe mu rugo iwe.
Muhayeyezu yihanganishije imiryango y’abavugabutumwa n’abakirisitu bazize Jenoside, anagaragaza impungenge z’uko hari abantu bagifite imyumvire ishobora guteza amacakubiri.
Yagize ati: “Turahamagarira abavugabutumwa kudatandukanya inyigisho za Bibiliya n’ukuri kw’ubuzima bwacu bwa buri munsi. Iyo inyigisho zivuzwe n’umukozi w’Imana, zifite ingufu kurusha izivugwa n’ubuyobozi busanzwe. Tubasaba gukomeza kudufasha kubaka ubumwe n’ubwiyunge.”
Bishop Samuel Kayinamura, Umuyobozi mukuru w’Itorero Methodiste Libre mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, yavuze ko bashyizeho gahunda y’uko igikorwa cyo kwibuka kizajya kiba mu mashami yose 10 y’itorero no mu bigo biryo bikorana birimo iby’uburezi n’ubuvuzi. Yanatangaje ko hashyizweho n’itsinda rigamije gukusanya amateka y’abapasiteri, abadiyakoni, abaririmbyi n’abakirisitu bazize Jenoside, kugira ngo hazamenyekane imyirondoro yabo yose.
Yagize ati: “Kwibuka ntibikwiye gufatwa nk’umuhango gusa. Ni umwanya wo gukuramo isomo, kwirinda amakosa yakozwe n’abandi no kwigira ku bagaragaje ubutwari.”
Mu Itorero EMLR, conference ya Kibogora, harabarurwa Abatutsi 51 bazize Jenoside barimo umupasiteri. Nta mupasiteri waho wayigizemo uruhare, ariko nta n’uwabashije kurokora Abatutsi.

Wifuza gukorana natwe umenyekanisha ibikorwa byawe, duhamagare kuri
Tel:+250784581663
Email: Greenafrica393@gmail.com na juvekwizera@gmail.com