AmakuruPolitikiUbuhinzi

Amajyaruguru : Guverineri Mugabowagahunde yasabye abatubura imbuto y’ibirayi, kongeramo izindi mbaraga

Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice nyuma yo kubwirwa ko mu gihe cy’umwaka umwe gusa igiciro cy’imbuto y’ibirayi cyagabanutseho 1/2, yabasabye kongeramo imbaraga hagamijwe kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.

Babigarutseho kuri uyu wa 15 Gicurasi 2025 mu mahugurwa yegenewe abatubuzi b’imbuto y’ibirayi n’abandi bafatanyabikorwa, hasabwa kongera imbaraga mu butubuzi bwabyo, ngo harebwe ko igiciro cy’ibirayi cyagabanuka ku isoko rusange.

Muri aya mahugurwa umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yashimye imbaraga zashyizwe mu butubuzi bw’imbuto y’ibirayi, asaba abakora ubu buhinzi kubyaza amahirwe begerejwe n’abafatanyabikorwa babo.

Ati :” Bigaragara ko mushyize imbaraga mu gutubura imbuto y’ibirayi hagamijwe ko intara yacu ikomeza Kuba ikigega y’igihugu, turashima umufatabikorwa Caritas Diyosezi ya Byumba itanga amahugurwa ku bahinzi, Ikabashakira imbuto nziza ndetse zikenewe ku isoko, ikabubakira n’ibikorwa remezo birimo aho gutuburira imbuto (Green house) n’ubuhunikiro bubafasha kubika neza imbuto y’ibirayi ngo itangirika ”.

Mugabowagahunde yashimye uruhare rwa Caritas Diyosezi ya Byumba n’abandi bafatanyabikorwa bashyize imbaraga mu mushinga witwa kungahara Projects, wuganira kurwanya imirire mibi no kuzamura ubukungu bw’intara y’amajyaruguru, cyane cyane mu buhinzi bukorwa kinyamwuga.

Uyu muyobozi w’Amajyaruguru yasoje asaba buri wese kutajenjeka mu butubuzi bw’imbuto, bigakorwa neza ku buryo hazaboneka ibirayi byo kurya no gusagurira amasoko.

Ati :” Ubwo rero biragaragara ko tugeze ahashimishije, dufatanye twese nta kujenjeka biradufasha kugabanya igiciro cy’ibirayi ku isoko, ariko kandi twihaze mu biribwa, turwanye imirire mibi ndetse tunasagurire abandi babicyeneye ”.

Abakora ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi bavuga ko umwaka ushize wa 2024 igiciro cy’imbuto y’ibirayi cyari ku mafaranga y’u Rwanda 1700, ariko kuri ubu abashaka imbuto nziza kandi z’ibirayi bikunzwe ku isoko barayibona ku mafaranga 900 gusa.

Nzamwitakuze Thelese uhagarariye Koperative Kowahiru ikora ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi mu murenge wa Bushoki ho mu karere ka Rurindo, avuga ko imbuto y’ibirayi bari babanje gutera Umwaka ushize yagurwaga 1700, ariko nyuma yo gusarura kuri ubu nta muhinzi uri gutaka igiciro cy’imbuto yabyo kuko iyo uyishaka uyibona ku mafaranga 900 gusa.

Ati :” Batwigishije uko dutubura ibirayi batwubakira n’ubuhunikiro bugezweho, turi gutubura imbuto igezweho kandi zikundwa cyane, harimo ubwoko bw’ibirayi bwa Kinigi, Ndamira, Cyerekezo na Carolis zitunganywa neza zigasarurwa vuba, kandi mu gihe cy’amezi kuva kuri abiri n’igice kugera kuri atatu cyangwa ane ukaba utangiye gusarura”.

Nzamanza Leon Paul akaba umuyobozi wa Koperative Komixibu ikorera mu murenge wa Kisaro muri Rurindo, avuga ko kuri ubu Hegitari imwe bari guhingaho imbuto y’ Ibirayi iri kuvamo Toni 15, kandi ko bahinze imbuto y’ibirayi ku buso bwa Hegitari 12 hagamijwe kuzamura ubukungu bw’amajyaruguru, no gusagurira amasoko.

Umuyobozi wa Caritas Diyosezi ya Byumba Padiri Nzabonimana Augustin avuga ko bateguye amahugurwa y’iminsi ibiri, hagamijwe kurebera hamwe ingamba zafatwa ngo ubuhinzi bw’ibirayi burusheho kuboneka ku isoko, no kugabanya ibiciro bya hato hato bikunda kuvugwa ko byazamutse mu gihugu, by’umwihariko bikazafasha n’ababukora bakabitegura neza bikazamura imirire, no kurwanya igwingira mu bana bakirangwaho no kurya indyo ituzuye.

Amahugurwa y’iminsi ibiri ari kubera mu Karere ka Gicumbi yateguwe na Caritas Diyosezi ya Byumba, yitabiriwe n’abafatanyabikorwa batandukanye, abakora ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi, ngo harebwe ko havugutwa umuti w’ibura ryabyo.

Guverineri Mugabowagahunde Maurice yasabye ko hongerwamo imbaraga
Abahinzi bahawe aho gutuburiraimbuto imbuto y’ibirayi
Abahinga Ibirayi mu murenge wa Kisaro muri Rulindo
Umuyobozi wa Caritas Diyosezi ya Byumba Padiri Nzabonimpana Augusitn, yumva ahari imbogamizi zigomba gushakirwa ibisubizo
Amahugurwa yo gutubura Ibirayi amaze iminsi ibiri

Wifuza gukorana natwe umenyekanisha ibikorwa byawe, duhamagare kuri
Tel:+250784581663
Email: Greenafrica393@gmail.com na juvekwizera@gmail.com

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *