Politiki

Gicumbi: Urubyiruko rwahize gutera ikirenge mu cy’ Inkotanyi zahagaritse Jenoside

Urubyiruko ruvuka mu Karere ka Gicumbi by’ umwihariko abatuye mu murenge wa Rutare rushima uruhare rw’ Ingabo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko nanone ruhiga gutanga umusanzu wo guhangana n’abagifite ingengabitekerezo y’ amacakubiri.

Babigarutseho kuri uyu wa 10 Mata 2025 ubwo bunamiraga Abatutsi bishwe muri 1994, bashyinguwe mu rwibutso rwa Rutare.

Bavuga ko amwe mu mateka mabi yaranze Ingabo zafatanyaga n’interahamwe bakica Abatutsi byerekana ubugwari bukabije, gusa bashima ubutwari bw’ Inkotanyi zarokoye abaturage bicwaga bazira uko bavutse.

Bamwe mu baganirije Green Africa bavuga ko mu rwibutso rwa Rutare hashyinguwemo imibiri 275 kandi bakaba barishwe n’ abaturanyi babo, nyuma y’ uko bari baracengejwemo ingengabitekerezo yo kubiba amacakubiri.

Umwe mu barokotse mu murenge wa Rutare Kabanda Tariscise avuga ko hari abarimu benshi bigishaga urubyiruko kwitandukanya na bagenzi babo, aribyo byatumye hicwa imbaga y’ urubyiruko kandi bakicwa na bagenzi babo.

Ati:” Muri Rutare twatangiwe kwicwa ku itariki 10, gusahurwa ndetse twirirwaga twiruka tukarara mu bishanga, gusa ikibabaje n’ uko urubyiruko rwashutswe rukica bagenzi babo, kandi aribo birirwaga bakina badafitanye amakimbirane “.

Ati:” Aha muri Rutare hari impunzi zaturukaga mu bice byitwaga iby’abakiga n’ Abaganza, gusa igishimishije n’ uko Jenoside yahagaritswe n’ urundi rubyiruko bagenzi babo”.

Ayinkamiye Claudine avuga ko urubyiruko rugomba gutanga umusanzu wo kwamagana abagifite ingengabitekerezo, ndetse no gufatanya kubaka ubumwe bw’abanya Rwanda hagamijwe kubaka andi mateka meza y’ igihugu kizira amacakubiri.

Ati’:” Tugomba kuba umusemburo wo kubaka amateka meza bitandukanye n’urubyiruko rwishoye mu bwicanyi, benshi twabaye imfubyi kubera urubyiruko bagenzi bacu, abirirwaga bahiga Abatutsi bakanabica twabita ibigwari, ariko nanone twatera ikirenge mu cy’urubyiruko rwari mu nkotanyi kuko bahagaritse ubwicanyi bakarokora bamwe mu baturage bahigwaga bazira uko bavutse”.

Senateri Ngarambe Tresphole avuga ko abagize uruhare mu bwicanyi kuri ubu hari gukurikizwa amategeko kuko ubutabera aricyo bubereyeho.

Ati:” Inkotanyi zahagaritse Jenoside hakiri kare, ariko uwapfuye wese azize Jenoside yarishwe, turihanganisha abarokotse tubasaba gukomeza, ariko tunazirikana ko dufitanye igihango gikomeye n’ Inkotanyi, amashami yashibutse yashibukanye ubushobozi n’ ubushake, dukomeze twakire neza intero y’ ubuyobozi bw’ igihugu, Jenoside ntizongera kubaho muri uru Rwanda “.

Urwibutso rwa Rutare rushyinguwemo imibiri 275 bishwe baturukaga mu turere twa Gicumbi na Rwamagana ,harimo imiryango 19 yazimye.

Kabanda watanze ubuhamya bw’uko barokotse muri Komini Rutare
Umuyobozi w’Akarere Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel Ari kumwe na Meyawa Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab

GreenAfrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *