47 bahoze mu mashyamba ya DRC basezerewe mu kigo cya Mutobo
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Werurwe 2025, mu kigo cya Mutobo gishinzwe kwakira no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare n’abari mu mitwe yitwaje intwaro yo mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hasezerewe 47 bamaze igihe cy’amezi atatu bahahererwa amasomo atandukanye.
Muri bo harimo abagabo 44 n’abagore batatu, barimo babiri bari abarwanyi ndetse n’umwe wo mu gice cy’abasivili ariko bari basanzwe bafite imikoranire itandukanye n’iyi mitwe ndetse ukongeraho abana babo babashije gutahukana nabo.
Bavuga ko mu gihe cy’aya mezi bamaze kubona umusaruro wo kugaruka mu gihugu cyababyaye kuko babona ko ubuzima bagiyemo bufite icyerekezo,bihabanye cyane n’ubwo babagamo mu mashyamba bwabahozaga mu ntambara bamwe batazi n’icyo barwanira,bagahora bahangayitse bitewe no kwikanga ibitero by’umwanzi buri kanya.
Caporal Cyuzuzo Olivier wagiye mu gisirikare afite imyaka 19 ubu akaba afite 27 avuga ko yahisemo gutaha ku bushake nyuma y’amakuru yashakishije ku giti cye, akamenya ko ibyo abwirwa ku Rwanda ari ibinyoma.
Ati:”Igihe cyose narwanaga mu mutwe wa FDLR,muri ideology(ingangabitekerezo) badushyiragamo batwerekaga ko tuzarwana tugafata u Rwanda,ariko nkurikije ibikoresho twari dufite n’uko twanganaga ntabwo byashoboka,nabonaga ntaho biva nta n’aho bigana nza gufata umugambi wo kujya mu giturage kubaza amakuru y’uko mu gihugu cyacu bimeze, bambwira ko nta kibazo gihari mpita mfata ingamba zo gushaka uko nataha.”

Ajida Chef Pierre Celestin Hakizimana w’imyaka 60 y’amavuko avuga ko ubuzima bwo mu ishyamba bugoye cyane ndetse ko nta mahoro abubamo kuko n’ingabo za Leta ya Congo zirirwa zibifashisha,hari ubwo zanahindukiraga zikabarasa.
Ati:”Nagiye mu gisirikare mu mwaka w’1984,nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muw’1994 twarahunze tujya mu mashyamba ya Congo,mu mwaka wa 2000 tuza kwibona muri FDLR, ni umutwe washinjwe ufite intego yo kugaruka mu gihugu ugakuraho ubutegetsi buriho. Mu rugamba twarwanaga twahuraga n’imbogamizi nyinshi kuko hari uwakomerekaga ntabone ubuvuzi,kubona ibiryo n’aho kurara byari ingorabahizi,nanjye mfite abana nta masomo,Umugore yaba atwite ntabone aho yivuriza kuko nta mavuriro ari mu ishyamba.”
Yakomeje ati:”Bwari ubuzima bwa Kinyamaswa kuko bisaba kubaho witeguye isaha n’isaha kuraswa ,kuko twahuraga n’ibibazo byinshi birimo no kwifashishwa n’ingabo za DRC aho rukomeye gusa, byatuza nabo bakaza bakaturasa,ikindi Kandi hari ubwo natwe ubwacu bagukekagaho amakuru runaka nabo bakakurasa bigatuma muri twe habamo amakimbirane, tugahangana n’uwo twita umwanzi natwe ubwacu duhanganye ,urikumva ko ari ubuzima bushaririye ku buryo mbona ko kuba narageze mu Rwanda ari ibyishimo kuri njye kuko mbayeho neza,ngiye kubana n’umuryango wanjye mbasha kwivuza,gukora imirimo impa inyungu ndetse n’umusanzu ku gihugu cyanjye kuko ubu ndashimira na Leta yacu yaduhaye ibyangombwa bidufasha kuba nk’abandi ubu nta kwikandagira kugihari kuri twe.”
Solda Mushimiyimana Martha winjiye mu gisirikare ku myaka 16 y’amavuko avuga ko aruhutse imiruho yo kwirirwa yikoreye imbunda nta cyo aharanira, avuga ko anishimira kuba yaratahanye n’umugabo we n’abana be babiri ubu bakaba bagiye kubana batuje,ahamagarira abagore bagenzi be bakiri mu mashyamba gutera intambwe bagataha mu gihugu cy’u Rwanda.
Perezidante wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare Dr.Nyirahabineza Valerie avuga ko iki cyiciro cya 73 cyihariye kuko abenshi bakirimo ari abatashye ku bushake.
Ati:”Kuri uyu munsi twasezereye (demobilisation) abantu 47 bafite umwihariko w’uko bizanye, bumvise inkomanga ku mutima,bumvise ko babeshwe byinshi ariko cyane cyane bitewe n’uko ababa barasezerewe hano,tubaha uburyo bwose ku buryo bavugana,iyo bavugana rero bumva ko byabindi bababwiye muri DRCongo babeshye,bafashe umwanzuro wo gutaha baraza,abenshi bamaze amezi arenga 3 ubwo rero uyu munsi nibwo tubasezereye ngo nabo bajye mu buzima busanzwe.”

Minisitiri w’ubutegetei bw’igihugu Dr.Patrice Mugenzi yabasabye kuzafatanya neza na sossiyete bagiyemo ndetse nayo ayisaba kuzabakira neza bagafatanya gushyira imbere ibikorwa by’iterambere.
Ati:”Aba basezerewe uyu munsi,icya mbere tubatumye ni uko bagiye muri sosiyete Nyarwanda isanzwe yubatse neza, icyo tubashishikariza ni ukujya kubana neza nabo basanze. Icya kabiri ni uko bagiye kubasanga bari mu bikorwa by’iterambere ni uko bafatanya nabo muri byo, bagakoresha ubumenyi bakuye hano,bakajya muri za Cooperative ,mu buhinzi,mu bukorikori n’ibindi…nabo bakiteza imbere.”
Yakomeje ati:” Kubo basanze bo turabasaba kubakira neza kandi bakabafasha muri iki cyiciro bavuyemo cyo guhinduka ndetse bakemera no kubana nabo mu bikorwa bitandukanye.”
Abantu 48 nibo bakagombye kuba basezerewe kuri uyu munsi kuko umugabo umwe aherutse kwitaba Imana mu bitaro azize uburwayi yazanye.Abarenga ibihumbi 71,549 bo mu mitwe itandukanye ariko biganjemo abavuye muri FDLR nibo bamaze gusezererwa muri iki kigo cya Mutobo giherereye mu karere ka Musanze.


