AmakuruUbukungu

Ikirombe cya Nyakabingo gicukurwamo Worufulamu gikomeje gushyira u Rwanda imbere

Mu misozi miremire ya Shyorongi yo mu karere ka Rulindo,hacukurwamo amabuye y’agaciro ya Worufulamu, ni ikirombe kimaze igihe gicukurwamo ayo mabuye nk’uko bwana Uwiringiyimana Justin umuyobozi mukuru wa Nyakabingo Mine asobanura amateka y’ubucukuzi buhakorerwa.

Ati:”Kubera ko habayeho gutenguka k’ubutaka ku misozi ya hano bitewe n’uburyo ihanamye,hanyuma hari abantu bari bahari cyane cyane mu gihe cy’ubukoroni,babona icyo twita amafiro arimo Worufulamu, mining(ubucukuzi) yatangiye ari nko gutoragura ayo mabuye bayegeranya bakaba ariyo bagurisha, hanyuma icyo gihe Mine yatangiye itanga umusaruro hagati ya Toni 10-20.”

Iterambere ry’ubucukuzi ry’amabuye ya Worufulamu kuri site ya Nyakabingo, ryatewe n’iterambere ry’ikoranabuhanga rigizwe n’ibikoresho bigezweho, byasimbuye ibikoresho gakondo.

“Hashyizwe igishoro kinini muri ibyo bikoresho Kandi hanashyizwa imbaraga nyinshi ku mutekano w’ubuzima,hashyirwa imbaraga mu kwigisha abantu,guhugura abantu ku bijyanye n’ubucukuzi bugezweho,ubu abakora ubugenzuzi bacu(Supervisors) bose barahuguwe.”

Nyakabingo Mine, ikoresha abakozi basaga 1800,aho Umukozi umwe ashobora guhembwa miliyoni zisaga 7 ku kwezi bitewe n’umusaruro wabonetse, ibi byafashije abahakora kugera ku iterambere byoroshye.

Umwe mu bakozi yagize ati”Nahakoreye guhera muri 2021 kugeza ubu,nkaba maze gukuramo ubuzima kuko ubu ndubatse,hari amasambu n’ibindi bikorwa bitandukanye naguze bitewe no gukora hano.”

Muri ubu bucukuzi,hifashishwa imashini zizwi nka Locomotive, mu kuvana imicanga mu buvumo zikawushyikiriza abakozi bakabanza kuwunyuza mu mazi,nyuma yo kuwuyungurura, umusaruro w’agaciro ucishwa kuri laboratoire ukabanza gupimwa ubuziranenge.

Harimo imashini zigezweho zabugenewe zitandukanye, zifasha aba bakozi gutandukanya amabuye n’imyanda, maze umusaruro unoze ugakomeza kwitabwaho.

Nyuma yo gupima ubuziranenge bwayo, ayo mabuye ashyirwa ku mashini zibanza kuyumisha kugeza ubwo ashyirwa mu mifuka yabugenewe.

“Iyo tugereranyije, tubona hagati ya Toni 3.5-5 buri munsi ugereranyije tubona ikigero(Average) ya Toni 4 buri munsi, bivuze ko buri minsi itandatu yo kugenzura tubona byibuze kontineri ,habayeho logical challenge(imbogamizi runaka) tubona kontineri ya Toni 24 twohereza mu mahanga.”

Kugeza aha aya mabuye aba afite agaciro ndetse n’ubushobozi bwo koherezwa ku isoko mpuzamahanga. Kugeza ubu Nyakabingo Mine nicyo kirombe cya mbere ku mugabane wa Afurika gicukurwamo amabuye ya Worufulamu.

Muri 2024,u Rwanda rwaje mu bihugu bitandatu byohereza Worufulamu ku isoko mpuzamahanga,muri Toni zisaga 1200 rwohereje mu mwaka ushize,izisaga 1107 zacukuwe mu birombe bya Nyakabingo gusa.

Kugeza ubu ibi birombe bya Worufulamu bya Nyakabingo, bibitse ingano y’amabuye azacukurwa hafi imyaka 40 iri imbere.

Iki kirombe gicukurwamo Worufulamu nyinshi muri Afurika
Uburyo bwo gutwara amabuye no kuyayunganya birimo ikoranabuhanga


Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *