Gicumbi: Amarangamutima y’ufite ubumuga bwo kutavuga wahinduriwe ubuzima
Mukangaruye Claudine ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga nyuma yo kubakirwa inzu nziza agahabwa n’inka yo kumukamirwa yashimiye Imana by’ umwihariko anagaruka ku mukuru w’ Igihugu Paul Kagame washishikarije abaturage kugira uruhare mu gufasha abatishoboye.
N’ubwo afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yagaragaje ibyishimo bidasanzwe ny’ uko yari ahawe inka nziza dore ko iyo yari afite mbere abajura bamucunze n’injoro bakayizitura bakayiba kubera ko atumva!, bucyeye asanga ikiraro cye nta kintu kirimo, gusa yabigaragaje mu byino zitandukanye avuga ko ibyishimo byamusaze.
Uyu mubyeyi wagabiwe inka ari mu kigero cy’ imyaka 43 abana munzu n’ umukobwa we wiga mu mashuri yisumbuye, ari nawe wadufashaga gusemura amarangamutima y’uburyo nyina yishimiye ubufasha bamugeneye.
Ati’:” Ndashima Imana ny’ iri cyubahiro nzamuye amashimwe, ndashima n’ umukuru w’igihugu utuma abagore bagira uruhare mu iterambere ryacu, nahoze mfite inka ariko baraje bayiba n’ ijoro kubera ko bazi ko mfite ubumuga bwo kutumva, inzu nabagamo irashaje yendaga kungwaho ariko mwanyubakiye inzu nziza ku buryo nibazaga aho nzakura ubushobozi, ariko Imana ibahe umugisha “.
Ibikorwa cyo gutaha inzu yubakiwe Mukangaruye cyanakurikiwe no kumuha ibikenerwa byose byo mu nzu harimo intebe, ameza , ibyo kuryamaho , ibyo kurya bizamufasha muri aya mezi, ndetse ahabwa Ibitenge byo kwambara n’ ibikoresho by’ishuri bizafasha umwana we kwiga na kibazo afite.
Hon Depite Uwamariya Odette wifatanije n’ abanya Gicumbi guha inzu uyu muturage utishoboye yibukije abaturage ko bagomba guhorana ibikorwa byaba Mutimawurugo kandi bagakora bakiteza imbere , kuko byagaragaye ko hari uruhare runini abaturage bagira mu iterambere ry’imiryango no ku gihugu kandi bikagerwaho bigizwemo uruhare na buri wese.
Ati’:” Turashima ko umugore w’ ubu atagikora ubuhinzi bw’ amaramuko gusa ahubwo musigaye musagurira amasoko, turashima ko hano Gicumbi mwarwanije imirire mibi n’ igwingira mukava hejuru ya 42% mukagera kuri 19,2%, ni intambwe ishimishije mwagezeho kandi mwakomeza kumanuka, gusa hari in gekenewe gukisoka kuko haracyagaragara amakimbirane, gutandukanya kw’abashyingiranwe, abana bata amashuri kandi twarayiyubakiye, mukomeze mugaruke mu nshingano turusheho kubaka imiryango ikomeye kandi itekanye, Turashima ko mwubakiye Mukangaruye kandi nawe yaberetse ko abashimye cyane”.
igikorwa cyo guha inzu n’ inka kuri Mukangaruye Claudine cyagizwemo uruhare n’ abagore bagenzi be, banamuremera ibyo kurya bitandukanye, ahabwa Ibitenge byo kwambara n’ n’ ibikoresho by’ishuri bizafasha umwana we kwiga neza.

