Gicumbi: Urubyiruko ruturiye umupaka wa Gatuna rwaretse ibiyobyabwenge rugeze kure rwiteza imbere
Abasore n’ inkumi baturiye umupaka wa Gatuna mu murenge wa Rubaya bavuga ko nyuma yo kureka kwijandika mu bikorwa byo byambukiranya umupaka kuri ubu bageze ku rwego rushimishije nyuma yo guhindura imyumvire.
Babigarutseho kuri uyu wa 05 Werurwe 2025 mu gikorwa cyo gusoza itorero ry’urugerero icyiciro cya 12 ryaberaga mu murenge wa Rubaya, bashimangira ko ubuyobozi bwabagobotse bukabafasha kubona imirimo itandukanye kandi bakaba barakoraga bahembwa bigatuma bacika ku biyobyabwenge, n’ izindi ngeso zo kwambukiranya umupaka mu buryo
butemewe .
Bavuga ko bakoraga imirimo itandukanye kandi bagahembwa amafaranga 2500, gusa bakigishwa kwizigamira, bikaba byaratumye abatundaga ibiyobyabwenge barihira barumuna babo amashuri, kuri ubu bakaba basoje itorero ry’urugerero rigenerwa abamaze kwiga ayisumbuye, bashimangira kandi ko bishimira ibikorwa by’ itorero bagezeho harimo no kuremera abatishoboye.
Rutikara Hamis uhagarariye intore z’urugerero zasoje icyiciro cya 12 muri Rubaya avuga ko mu itorero bakoze biganje cyane mu kubakira abaturage uturima tw’igikoni, bakora imihanda hagamijwe kurwanya ibiza, bavugurura amazu n’ ibindi.
ibindi bikorwa bagezeho mu gufasha abaturage harimo kwubaka ubushobozi bw’ abatishoboye hagamijwe kubazamurira imibereho , gusa bakavuga ko biyemeje kurwanya abambukiranya umupaka kuko ari ibikorwa bitemewe bakora byo kwishora mu byaha Kandi nabyo bituma abaturage bagwa mu bihano birimo n’ igifungo.
Uwimana Chaltine umubyeyi ufite abana bane wari wasenyewe inzu kubera ibiza by’ imvura kandi akaba adafite umugabo umutunga kuko yamaze kwitaba Imana, yashimye cyane urubyiruko rwamwubakiye inzu ndetse n’ ubuyobozi bw’Umurenge bwamuhaye amabati, avuga ko kuri ubu yiteguye kwiteza imbere ndetse ko kuba yafashijwe n’ abana bakiri bato byamuremeye ikizere cyo kubaho, kandi byamuhaye imbaraga zo gukora akarera abana be bane nyuma y’uko yaremewe n’urubyiruko ibyo kurya biramufasha muri aya mezi ari imbere.
Umuyobozi w’ Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza Mbonyintwari Jean Marie Vianney asaba urubyiruko kurushaho gukora no kwitabira gahunda za leta kuko inkumi n’abasore basoje itorero ari imbaraga z’ igihugu.
Ati:” Rubyiruko muri imbaraga z’igihugu, twishimira ko ubuyobozi bwagaruye itorero kandi mukomeje kwerekana indangagaciro zo gukunda abanya Rwanda mwifashishije udushya tw’ Akarere kacu, namwe mujye mwishyira hamwe tuzabafasha gukora imishinga ibateza imbere “.
Mu murenge wa Rubaya urubyiruko rwasoje itorero rugera kuri 51, mu karere kose abasoje Urugerero bagera 1505 biyemeje gukora imirimo yo kubaka igihugu.