Gicumbi: Abahinzi beretswe ibanga ryo guhingira mu nzu zabugenewe bagasarura byinshi
Abahinzi bo mu karere ka Gicumbi by’ umwihariko abakora uyu mwuga bifashishije inzu zabugenewe (Green house) bakoze urugendo shuri berekeza mu karere ka Rwamagana bagamije kumenya uko barushaho kubona umusaruro ushimishije.
Babigarutseho kuri uyu wa 19 Gashyantare 2025 ubwo berekezaga mu ntara y’ iburasirazuba ahakorerwa ubu buhinzi bwifashisha inzu zitabangamira ibihingwa mu gihe cy’izuba ryinshi, cyangwa mu mvura uko yaba ingana kose .
Bavuga ko impamvu y’ urugendo shuri bakoze ari uko babonaga bahinga ariko umusaruro ntiwiyongere, bavuga ko babifashijwemo n’umushinga Green Gicumbi gukora urugendoshuri kandi birabafasha kwiteza imbere.
Umwe mu baganiriye na Green Africa Hategekimana Modeste yagize Ati:” Twari dusanzwe dukora ubuhinzi bwo mu nzu za Green House ariko ntitwamenyaga amabwiriza yo guhingira mu nzu, twajyagamo kenshi kandi turi benshi kandi birabujijwe”.
Ati’:” Ntitwamenyaga amabwiriza yo kuhira imyaka tugendeye ku ngano y’ amazi y’imvura, imireko y’ inzu twategeraho amazi y’imvura nayo yasazaga vuba, twirirwaga dusana ibyangiritse no kugura ingemwe za buri gihe bigatuma tuguma duhomba ariko kuri ubu babitwigishe neza dufite icyizere ko hari ibigiye guhinduka”.
Undi yagize Ati:” Twamenye ko igiti kimwe cya Puwavro( imboga) gisarurwaho ibiro bine byo kurya cyangwa kugurishgurisha kandi kigahora gishibuka bitewe n’ uburyo bugezweho bwo gukurikirana ibihingwa muri Green House, harimo kumenya ifumbire ijyamo no kurinda indwara zato hato hato zibasira Ibihingwa,”.
Ati:” Twe Puwavro twabonagaho nk’ ibiro bibiri kandi tugasarura inshuro nkeya tugahora mu gihombo, ariko kuba Green Gicumbi yatuzanye kwigira ku bandi bahinzi twabyishimiye cyane, uyu mushinga niwo wanaduhaye inzu zo guhingiramo ngo twiteze imbere ariko icyari gisigaye ni amahugurwa, kuri ubu natwe ntituzongera kugwa mu gihombo “.
Nsabimana Erneste ushinzwe ubuhinzi bwa Green House mu murenge wa yabasobanuriye ko muri Green House uhobora gushyiramo ingemwe zigera ku 1700 kandi igiti kimwe kigasarurwaho ibiro bine byo kurya cyangwa kugurishgurisha, kandi kigahora gishibuka ari nko gisarurwa kenshi, gusa ibyo bigerwaho neza iyo bikozwe kinyamwuga”.
Umukozi w’ umushinga Green Gicumbi Ntakirutimana Theogene ushinzwe ubuhinzi, avuga ko uyu mushinga wita ku guhangana n’ imihindagurikire y’ ibihe ariko iyo abaturage batwigishije neza bibateza ibihombo, kandi ko iyo abaturage utabigishije uburyo bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere bituma batabona umusaruro ushimishije nk’uko baba babyifuza.
Ati” Aba baturage basanzwe ari abafatanyabikorwa bacu, abenshi ni abakujwe mu manegeka tububakira umudugudu w’ikitegerezo wo kubamo, nyuma y’uko aho bari batuye hatabashaga guhangana n’imihindagurikire y’ikirere kandi hashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga,usibye kubatuza neza twabahaye n’ inzu bahingiramo imyaka, imboga n’ imbuto mu buryo bwa ( green house) ariko tugomba no kubafasha kurushaho gutyaza ubwenge bakamenya guhinga neza bakiteza imbere”. akaba ariyo mpamvu Twabafashije gukora urugendoshuri mu karere ka Rwamagana “.
Umushinga Green Gicumbi ukorera mu mirenge icyenda y’Akarere ka Gicumbi wibanda cyane mu gufasha abaturage gukora ibikorwa bitabangamirwa n’ imihindagurikire y’ibihe, ukabafasha gusazura amashyamba, kubaha amahugurwa yo gukora imishinga ibateza imbere binyuze mu makoperative, harimo no kubigisha guhinga kinyamwuga ngo babashe guhindura imibereho.