Burera: Abahinzi barataka igihombo baterwa n’urusimba rw’umweru
Abakorera ubuhinzi mu gice cy’amakoro cyane cyane mu murenge wa Cyanika,mu karere ka Burera bavuga ko nta musaruro bakibona kubera urusimba rw’umweru(White fly) rwibasiye igihingwa cy’ibishyimbo.
Bavuga ko uru rusimba rumaze hafi imyaka itatu rutangiye kubonera ibihingwa ,ndetse rukaba ruri kugenda rurushaho kugira ubukana buri uko bwije n’uko bukeye kuko kugeza ubu uteye ibiro 15 by’ibishyimbo adashobora gukuramo byibuze ibiro 30kg Kandi yakagombye gukuramo umufuka wa 100kg kuzamura bitewe n’uko yitaye ku bihingwa bye.
Bamwe mu bahinzi baganiriye na Greenafrica.rw barimo Manishimwe Charlotti,Icyingeneye Immaculate na Nyirankuriza Theresa bo mu midugudu itandukanye ya Karambo na Kidaho yo mu Kagari ka Kagitega muri Cyanika, bavuze ko bahisemo guhinga ibijumba kuko byibuze byo uru rusimba rudashobora kubihangara.
Bavuga ko bashobora no guhinga ibinyabijumba byose nk’ibirayi, ibijumba, amateke n’ubwo yo atahera cyane, kuko uru rusimba rwibasira cyane ibinyamababi nk’imboga zitandukanye, ibinyamishogi nk’ibishyimbo n’ibigori, ubihinze agataha imbokoboko.
Nyirankuriza Theresa ati:” Umwaka ushize wa 2023-2024, nahinze ibishyimbo urusimba ruraza rubudika ku mababi ntibyazana imishogi ndahomba, ubu mubona nahisemo guhinga ibijumba kuko byo ntabwo rwabyica bitewe n’uko rurya amababi, abafite ubushobozi bari guhinga ibirayi kuko nabyo birera ikibi ni ibishyimbo n’imboga nk’imbogeri, ibidodoki n’ubundi bwoko.”
Icyingeneye we avuga ko ubwo uru rusimba rwazaga, bagerageje kwirwanaho batera imiti itandukanye ariko biba iby’ubusa.
Ati:” Twateye imiti irimo roketi ngo kuko niwo ugerageza guhangana nabyo,bisa n’ibigabanyutse ariko nyuma rwongeye kugaruka, Twateye n’indi itandukanye yica udukoko ariko byose byanze gutanga igisubizo, ubu igisigaye ni uguhagarika guhinga ibishyimbo n’imboga tukibanda ku binyabijumba ariko nabyo bikaba biduteye ubwoba bw’uko byazadutera inzara.”
Ibi byahamijwe na Manishimwe Charlotti wavuze ko bisa n’ibyahereye mu mudugudu wa Kidaho bikagenda birandaranda bizamuka, ubu bikaba bimaze gufata igice kinini, ku buryo hatagize igikorwa bafite ubwoba ko bishobora no gutangira kwangiza ibidukikije bushingiye ku bimera no gufata ibindi bihingwa birimo urutoki ,ibiti by’imbuto n’ibindi kuko namwo batangiye kubisangamo n’ubwo ntangaruka ziratangira kubigaragaramo.
Uru rusimba rujya kumera nk’utumatirizi twigeze kwibasira ibiti by’imyembe mu Burasirazuba,aho bwirundaga ku giti kigahita cyuma igisubizo cyanyuma kikaba kugitema. Ngo rukiza babanje kugira ngo ni inda zari zaribasiye ibiti ariko ngo biratandukanye cyane.
Umuyobozi wa Sitasiyo ya RAB Rwerere Mugiraneza Dieudonne yabwiye Greenafrica rw ko iki kibazo bakimenye Kandi ko bari kwihutira kugikemura no guha abaturage amahugurwa ajyanye no gutera imiti yo kurwanya uru rusimba.
Ati:”Iki kibazo twarakimenye Kandi mu minsi ishize twagezeyo tureba uko bimeze ndetse n’ejo( kuwa 3) turateganya kujya kubasura kubijyanye no kubaha amahugurwa yo kurwanya urwo rusimba turatekereza ko bizagenda neza.”
Yakomeje ati:”Turateganya ko nyuma y’amahugurwa rutazangiriza byinshi kuko nicyo kintu cyoroshye cyane kukirwanya, ahubwo ikibazo cyarwo ni kimwe, rutera akajagari mu bantu kuko ushobora kujyayo wambaye umwenda w’umuhondo, icyatsi cyangwa umutuku ukagaruka usa n’umweru kuko ruba ruguruka hose gusa turahamya ko birakemuka.”
Ubwo twavuganaga n’aba bahinzi bavuze ko bagiye bahangana n’iki kibazo ariko bikaba iby’ubusa kuko uru rusimba rwabagezeho rubatunguye, babanza kuyoberwa urwo arirwo.

