Abahinzi b’ ingano bashyizwe igorora: uruganda rw’ifarini rwari rumaze imyaka itanu rudakora rugiye kongera gufungura imiryango
Imirimo yo gusana uruganda rw’ ifarini ruzwi nka Pembe- Rwanda igeze ku musozo, nyuma y’ imyaka igera kuri itanu rudakora .
Ubuyobozi bw’ uru ruganda bwasobabanuriye Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice ko iby’ingenzi byose byose bisabwa ngo uruganda rwongere gusubukura imirimo byamaze gukorwa. kuri ubu bari mu bikorwa by’ amasuku kuko imashini zose ari nzima nta bindi bibazo bisigaye.
Babigarutseho ubwo basurwaga na Guverineri Mugabowagahunde watambagiye ibice bitandukanye bigize uru ruganda rumaze igihe rufunze imiryango, dore ko abahakorera bavuga ko baheruka mu kazi Mbere ya COVID 19.
Umwe mu bakorera muri uru ruganda yatangarije Green Africa ko mbere abakozi bahakoreraga umunsi ku munsi barengaga ijana ( 100) kandi abenshi muribo kuri ubu bamaze igihe bari mu bushomeri.
Ati:” Turishimye kuko mbere twarakoraga tukahabona amafaranga yo gutunga imiryango, abahinzi b’ ingano nabo ntibabonaga aho gukura isoko, hashize imyaka itanu twarasubiye mu buhinzi busanzwe, urumva ko n’ ubucyene bwari bwatangiye kutugeraho. ariko ubwo bongeye kuduhamagara turi gukora amasuku twizeye gutangira akazi, kuko ibindi byose byamaze gushyirwa ku murongo”.
Uruganda rwa Pembe ruzwiho gutanga isoko ku bahinzi b’ ingano bakorera mu ntara y’amajyaruguru bikabafasha kwiteza imbere no gutanga imisoro ku rwego rw’igihugu.
Ngamije Chreophas ukora ubuhinzi bw’ingano avuga ko bagiye gushaka imbuto z’ingano zikunda kugurwa n’ uru ruganda, ndetse ko hari benshi bongereye ubuso bw’aho bahingaga ingano kuko bamenye amakuru mbere ko Pembe iratangira kubaha isoko mu minsi igiye kuza.
Ati’:” Twamenye amakuru ko uruganda ruzongera gukora twongera ubuso twahingagaho, uwahingaga Hegitari eshatu ubu zabaye eshanu, n’ abandi gutyo, ni amahirwe ku bahinzi b’ingano kuko iyo ufite ingano nziza uhakura amafaranga bikagufasga kwicyenura no guteza imbere imiryango yacu”.
Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yasuye uru ruganda kuwa 07 Gashyantare 2025 ari kumwe na Meya wa Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel batambagiye ibice bitandukanye bigize uru ruganda bareba aho imirimo yo kwitegura gusubukura gukora igeze, bashimangira ko barakomeza kuba hafi abahinzi b’ingano bakabafasha kubona umusaruro ushimishije no koroherezwa kubona ingano zikenewe mu ku isoko .
Guverineri Mugabowagahunde avuga ko birafasha kongera gutanga imirimo ku baturage bari bamaze badakora.
Ati ” Ni byiza ubwo imirimo yo gufungura uruganda igeze ku musozo, twasuye ibice bitandukanye byarwo, imashini zirakora Urebye byose nta kibazo gisigaye, abaturage barongera bahabwe imirimo ndetse birafasha n’ abahinzi b’ingano kongera kubona amafaranga “.
Uruganda rwa Pembe ntihamenyekanye neza ibyari byatumye rufunga imiryango, gusa kuri ubu abaturage bishimiye ko bagiye kongera kugurirwa ingano kuko bari bamaze iminsi bashakisha aho bazongera kugemura umusaruro wabo barahabuze.


