AmakuruIbidukikije

Gicumbi: Abaturage bahize kubungabunga Ibidukikije, banataha ibiro by’umudugudu n’ ivuriro rito biyubakiye

Abaturage b’Umudugudu wa Rugandu Akagari ka Nyarutarama mu murenge wa Byumba, bashimangira ko ibidukikije biri mu bikorwa by’ibanze bashyize mu igenamigambi, hagamijwe gukumira ingaruka ziterwa n’imvura nyinshi igwa igateza isuri.

Gushaka ibigega bifata amazi, gutera amashyamba abafasha guhumeka umwuka mwiza no guca imirwanyasuri bavuga ko bizafasha gufata ubutaka bwatembanwaga n’amazi y’ imvura, gusa bikaba byashyizwe mu mihigo bagomba kwesa uyu mwaka.

Babigarutseho kuri uyu wa 01 Gashyantare 2025 mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro ibiro by’ umudugudu witwa “Ubutwari” wanatashywe ku munsi w’intwari nyir’ izina.

Maniraguha Samuson Ari kumwe na Ndayambaje Alex bareba ivuriro rito biyubakiye

ibi biro abaturage biyubakiye bikaba byaragezweho ku ruhare rwimiganda, gukusanya ingengoyimari ku babishoboye bahaturiye, mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo no kudakomeza gusiragira mu ngo z’ abayobozi mu gihe bajya kwaka serivisi n’ ibyangombwa bitandukanye.

Usibye ibiro by’umudugudu kandi biyubakiye kandi batashye ivuriro rito naryo biyubakiye ku bufatanye n’ ubudehe, bikazabafasha kubungabunga ubuzima bw’abahaturiye.

Ibikorwaremezo byombi byagezweho nyuma y’ ibiganiro bitandukanye bakoze mu bihe byashize, byaragarukaga ku gufatanya kwiyubakira Urwanda rwiza rwifuzwa nk’ uko babyivugira, ko babicyesha intwari z’ igihugu zakibohoye ,harimo no guharanira kugiteza imbere akaba aricyo bagendeyeho biyubakira umudugudu wabo.

Bamwe mu bahaturiye baganiriye na GREEN AFRICA, bashimangira ko igisigaye ari ugushyira imbaraga mu kubungabunga Ibidukikije by’umwihariko bakibanda ku bikorwa bigamije guhangana n’ ihindagurika ry’imiterere y’ikirere.

Ndayambaje Alex Agira Ati:” kwiyubakira ibiro by’umudugudu twishimira ko twabigezeho nk’abatuye muri Rugandu, gusa n’ubushobozi twishatsemo ndetse bamwe batanga imiganda, igisigaye n’ ukureba uburyo tubungabunga ibikorwa remezo byacu no guhangana n’ ihindagurika ry’ikirere, nko gufata amazi y’ imvura no gutera amashyamba , ndetse tugacukura imirwanyasuri aho tubona ko ari Ngombwa”.

Kanyange Emelita we Ati’:” Ni byiza kuba twiyubakiye ibiro by’ umudugudu n’ ivuriro rito( Poste de sante) tuzajya twakiramo serivisi zitandukanye, ariko abadukuriye badufashe tubone n’ amashanyarazi kuko nta muriro urimo, ducyeneye n’ amazi meza bikazadufasha kwiteza imbere “.

Ibiro by’umudugudu biyubakiye byatwaye asaga Miliyoni eshanu na magana atatu

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba Ngezahuhuremyi Theoneste ashima uruhare abaturage bagira mu guteza imbere aho batuye by’umwihariko mu murenge ayoboye, kuko bifasha mu kwesa imihigo y’ Utugari abasaba kurushaho guhanga udushya.

Ati:” Abaturage barashimirwa uruhare bagize mu kwiyubakira ibiro bw’umudugudu wa Rugandu na poste de sante yubatswe kubufatanye n’abaturage ninkunga y’ubudehe. Abaturage barasabwa gufata neza ibikorwaremezo bubatse harimo poste de sante n’ibiro bw’umudugudu wa Rugandu”.

Ati:” Kwibanda ku dushya biciye muri gahunda ya Duhurire mu isibo n’ingoga biri mu kwihutisha iterambere rw’umudugudu. Gutanga serivisi nziza no gufasha ubuyobozi bw’umudugudu kugirango bagere ku mihigo”.

yongeraho ko Hazakorwa ubuvugizi ku bibazo bagaragaje byo kutagira umurimo n’ amazi, kuko nicyo gikorwa kiri mu by’ ibanze kizakurikiraho bacyeneye.

Umuyobozi w’inama njyanama y’ Akagari ka Nyarutarama uyu mudugudu uherereyemo Maniraguha Samuson, avuga ko byagezweho ku bufatanye n’abaturage, hagamijwe kudakomeza gukorera inama ku gasozi dore ko igihe imvura yagwaga byahindukaga imbogamizi, harimo no kutajya kureba umuyobozi w’umudugudu iwe mu rugo kuko biba but meze nk’ aho ari ukwinjira mu buzima bwe busanzwe.

Abaturiye umudugudu wa Rugandu bavuga ko kuri ubu bahangayikishijwe n’ ikibazo cy’ibi bikorwa remezo bubatse bidafite amashanyarazi, kutagira amazi, ndetse no kuba bakubacyirwa ikiraro kibahuza n’ ahitw Yaramba mu murenge wa Nyankenke, kuko I yo kiraro gikoreshwa cyane haba ku bana bajya kw’ishuri, ndetse n’abaturage bajya guhahirana n’uwo murenge wa Nyankenke byegeranye.

Ahubatswe Umudugudu wa Rugandu, ninaho hari ivuriro ryabo
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba Ngezahuhuremyi Theoneste ashima uruhare rw’abaturage mu kwesa imihigo
Hari n’umuhanda ugera aho ibikorwaremezo byubatswe
Bishimira ko babihezeho nta zindi nkunga zibagobotse

GreenAfrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *