AmakuruPolitiki

Gicumbi: Urubyiruko rwishimira ko rumaze imyaka 30 rutari rwumva uko isasu rivuga mu gihugu cy’ u Rwanda

Mu Karere ka Gicumbi bamwe mu basore n’inkumi bavutse nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi bashimangira ko urusaku rw’isasu batigeze barwumva na gato, keretse kubibona muri firimi cyangwa mu makuru aba yagaragajwe kuri Televiziyo mu bindi bihugu bikigaragaramo umutekano mucye.

Babigarutseho kuri uyu wa 01 Gashyantare 2025 ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka w’ intwari z’u Rwanda, insanganyamatsiko ikaba igira Iti:” Ubutwari n’ ubumwe bw’abanyarwanda inkingi z’iterambere”.

Bashimangira ko biteguye gutera ikirenge mu cy’ababohoye igihugu, bagasigasira ibyagezweho, kubungabunga amahoro n’ umutekano, kwimakaza ubumwe n’ ubudahangarwa mu baturage.

Nkerabigwi Pacifique wo mu murenge wa Muko wabereyemo ibirori byo kwizihiza umunsi w’intwari, avuga ko we nubwo yavutse mbere gato ya 1994 nawe atigeze yumva isasu mu Rwanda byatewe n’ uko Genocide yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka Ibiri gusa.

Ati:” Usibye kumva isasu mu byuma bisakaza amashusho( Video) nta handi naryumvishe mu Rwanda , ibintu njye mfata nk’ imbarutso y’ ibikorwa by’ intwari z’ igihugu zaharaniye kubohora u Rwanda kugeza igihe ubwo ingengabitekerezo n’ amacakubiri byahagaritswe burundu, ndetse bakarokora bamwe mu batutsi bicwaga bazira uko bavutse”.

Marine Christelle w’ imyaka 23 we avuga ko nk’ urubyiruko bashyimishijwe cyane no kuvukira mu gihugu gifite umutekano usesuye kandi kitarangwamo amacakubiri, bityo ko biteguye gutanga umusanzu wo kugiteza imbere bakagarura abana bataye amashuri.

Ati: Twavukiye mu gihugu gifite amahoro, twe ntitwigeze twumva urugamba rw’ amasasu cyangwa tumenye urusaku rwayo, gusa byagezweho kuko hari intwari zabyitangiye. natwe tuzatera ikirenge mu cyabo twimakaza ibikorwa by’iterambere no kubungabunga ibyagezweho “.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yakanguriye abaturage by’umwihariko Urubyiruko gufata iya mbere bakigira ku mateka yaranze igihugu, bagaterwa ishema no kwimakaza iterambere hagamijwe gukumira impamvu zose zashobora gusubiza inyuma u Rwanda rwababyaye.

Ati’:” Turi mu gihugu gifite amateka akomeye kandi byinshi twabigezeho tubicyesheje intwari zacu, turasaba kurushaho gusigasira ibyagezweho, mureke twiteza imbere, by’ umwihariko urubyiruko mugakura amaboko mu mifuka Kandi nidufatanya tuzabigeraho , twimakaze ubumwe bwacu nk’abanya Rwanda”.

Sewase Jean Claude uri muri njyanama y’Akarere ka Gicumbi waganirije urubyiruko amateka y’ ubutwari bw’Urwanda kuva mu myaka ya mbere y’ubukoroni na nyuma yaho , yakomoje ku bami bahoraga barwanira kwagura igihugu kandi rukaba twari Urwanda rwafatwaga nk’ igihugu gitinyitse Kandi cy’igihangange kuva mbere y’ ubukoroni.

ati:” Ubutwari bw’ abanyarwanda si ubw’ ubu gusa, reka dufashe urubyiruko kumenya ko intwari ari umuntu ukorana ubupfura akagira akamaro mu bantu rusange, agateza imbere ndetse byaba ngombwa akabiharanira, kugeza ubwo yakwitangira n’ igihugu ,ubwo mu byo tuzakora harimo gukunda igihugu, kwimakaza ubumwe no kwitandukanya n’amacakubiri “.

Umunsi ngarukamwaka wahariwe kwibuka intwari z’uRwanda waranzwe n’ ibikorwa byo kuremera inka abatishoboye, imyidagaduro mu mikino y’ amarushanwa y’ Umurenge Kagame Cup, bakaba bawizihije bari kumwe n’ itsinda ry’abadepite bari mu ruzinduko mu mirenge itandukanye y’ Akarere ka Gicumbi.

Dr Sewase Jean Claude ukora muri Minubumwe akaba no muri njyanama y’Akarere ka Gicumbi yaganirije urubyiruko amateka
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel Ari kumwe n’itsinda ry’abadepite bifatanije mu birori by’umunsi w’intwari

Umunsi w’intwari waranzwe n’Ibyishimo by’ imbyino zitandukanye

GreenAfrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *