AmakuruUtuntu n'utundi

Mu Rwanda hari umucanga ukenerwa mu gukora ibirahure ushobora gukoreshwa imyaka 700

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, yagaragaje amahirwe akomeye y’ishoramari mu nganda mu Rwanda, ashimangira ko uwashora imari mu ruganda rutunganya ibirahure atahura n’ikibazo cyo kubura ibikoresho by’ibanze nk’umucanga.

Yavuze ko u Rwanda rufite umucanga ukenerwa mu gukora ibirahure ku rugero rukomeye, aho ushobora gukoreshwa imyaka irenga 700 utarashira.

Ati, “N’iyo bahera uyu munsi bawucukura, twamara iyo myaka bakiwucukura.”

Ibi yabitangarije kuri Televiziyo y’Igihugu, asobanura uburyo u Rwanda rwashyira imbere ishoramari rigamije kongerera agaciro ibikorerwa imbere mu gihugu aho gutumiza ibicuruzwa hanze, bigafasha mu guhanga imirimo no kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Raporo ngarukakwezi ya NISR y’umusaruro w’inganda, IIP, yerekanye ko mu Ugushyingo 2024 umusaruro w’inganda mu Rwanda wazamutseho 14,7% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu 2023.

Ku mwaka, umusaruro w’inganda wazamutseho 8,6%, aho itunganya ry’ibiribwa ryihariye izamuka rya 26,3% mu 2024, mu gihe ibinyobwa n’itabi byazamutseho 16,6%.

Minisitiri Sebahizi yagaragaje ko inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi nk’imbuto, imboga, icyayi, n’ikawa, hamwe n’izitunganya ibyuma, zifite amahirwe yo gutera imbere kuko ibikoresho by’ibanze byose biboneka mu gihugu.

Yongeyeho ko amabuye y’agaciro yo mu Rwanda akenshi yoherezwa hanze adatunganyijwe, bityo uruganda ruzafasha mu kuyongerera agaciro rwagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’inganda no mu bukungu bw’igihugu.

Greenafrica.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *