Gicumbi: Ntibagitewe impungenge n’imihindagurikire y’ikirere nyuma y’ uko ibyibanze byashyizwemo imbaraga
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwishimira intambwe bugezeho mu kubaka ibikorwa bizabafasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ibintu bavuga ko byabanje kugorana haba mu kubona ingengoyimari ndetse no gushyira imbaraga mu guhindura imyumvire y’abaturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko Akarere ayoboye kagizwe n’imisozi miremire ku buryo hakenewe kubungabunga ubutaka mu buryo bwihariye haba mu gutera amashyamba hagamijwe kurwanya isuri ndetse n’ ibindi bikorwa remezo bitandukanye.
Avuga kandi ko hari byinshi byakozwe hamwe n’umufatanyabikorwa w’ Akarere ka Gicumbi ariwe umushinga (Green Gicumbi) ugira uruhare mu gutera amashyamba, kwigisha abaturage , Gutera icyayi ku musozi, kubungabunga icyogogo cya Muvumba n’ ibindi.
Amakuru ducyesha Umushinga wa Green Gicumbi ubusanzwe uyoborwa na Kagenza Jean Marie Vianney avuga ko kuri ubu mu karere ka Gicumbi hashize imyaka itanu bagize uruhare rukomeye mu kubakira ubudahangarwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe binyuze mu bikorwa bitandukanye.

By’umwihariko ku ngingo ijyanye no kubungabunga amashyamba no kuyacunga ku buryo burambye, Green Gicumbi yasazuye amashyamba yari ashaje angana na Ha 1,250, inatera n’ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari zirenga 7,400 ibintu byasabye imbaraga mu buryo butandukanye by’umwihariko harimo no guhindura imyumvire y’abaturage.
Mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kongera amashyamba, muri iki gihembwe cy’amashyamba, uyu mushinga urateganya gutera ibiti 1,625,000 kuri Ha 500 z’amashyamba ndetse n’ibiti bivangwa n’imyaka kuri ha zirenga 2,300.
Iki kikaba ari cyo gihembwe cya nyuma cyo gutera amashyamba muri gahunda z’umushinga, hagendewe ku gihe ugomba kumara muri aka karere.
Nyiraneza Providence utuye mu murenge wa Manyagiro ashima ko basazuriwe amashyamba yabo ku buntu, ndetse bagahabwa n’ ibiti by’imbuto bizabafasha kurwanya imirire n’ igwingira mu bana .
Ati”:” Twasazuriwe amashyamba ku buntu, batwubakiye imidugugu igezweho, tunahabwa ibiti by’imbuto, twarishimye kuko bizadufasha kurinda ubutaka ariko kandi n’ abana bacu ntibateze kurwara bwacyi”.
Kagwene Ildephonse nawe atuye mu murenge wa Byumba ashima uburyo bahawe akazi bikabafasha kwiteza imbere ndetse no kurwanya isuri mu mirima yabo, kuri ubu ngo icyizere ni cyose ku buryo nta baturage bagifite impungenge kuko mu bihe by’imvura nta butaka buzongera gutembanwa n’amazi.
Ugendeye ku mibare igize imirenge y’Akarere ka Gicumbi uko ari 21, hamaze gutunganywa imirima n’ amashyamba mu mirenge icyenda, gusa hakaba hakomeje gushakishwa uko n’ indi mirenge isigaye yabungabungwa ku buryo Gicumbi izasigara nta hantu bafite impungenge mu guhangana n’ imihindagurikire y’ikirere.
