Menya byinshi ku iriba rya Nkotsi na Bikara abami b’u Rwanda buhagirwagamo mbere yo kwimikwa
Muri iki Cyumweru ikinyamakuru Greenafrica.rw na FINE HILLS TV , bagiranye ikiganiro kirambuye n’umusaza Hategekimana Joseph wo mu murenge wa Nkotsi, mu karere ka Musanze ,mu Ntara y’Amajyaruguru asobanura byinshi ku iriba rya Nkotsi na Bikara ridasanzwe, rifite amateka yihariye riri muri Buhanga Eco-Park iherereye i Nyakinama.
Uyu musaza yavuze uburyo iri riba, rifite amateka y’ihariye ku muco gakondo w’Abanyarwanda kuko ari ryo ryuhagirwagaho abami b’u Rwanda mbere yo kwima ingoma bigafatwa nk’umuhango w’ibanze gutera ishaba, imbaraga no gishobora kuyobora ingoma mu gihe cy’ubuyobozi bwe.
Rifite amateka yo kuba amazi yaryo afite ubuziranenge bwose kuko abayavoma, barayanywa, bakayatekesha ntabagireho ingaruka.
Ni iriba ridakama Kandi ridashobora kwagurwa n’uwo ariwe wese kuko ingabo yaryo ari umwimerere ndetse ugerageje kurihindura ashobora guhura n’ingorane zitandukanye zirimo n’urupfu.